1Mu ntangiriro y’umwaka wa makumyabiri n’itanu tujyanywe bunyago, ku munsi wa cumi w’ukwezi, hakaba hashize imyaka cumi n’ine umugi ufashwe, uwo munsi nyine Uhoraho anshyiraho ikiganza cye, nuko anjyanayo.
2Muri iryo bonekerwa, anjyana mu gihugu cya Israheli maze ampagarika hejuru y’umusozi muremure cyane, wasaga n’uwubatseho umugi ahagana mu majyepfo.
3Anjyana aho hantu, maze ngo ndebe mbona umuntu, mu maso he hasaga n’umuringa. Yari ahagaze mu marembo, akagira mu ntoki ze umugozi w’imigwegwe n’inkoni yo gupimisha.
4Uwo muntu arambwira ati «Mwana w’umuntu, itegereze neza, utege amatwi kandi wite ku byo ngiye kukwereka byose, kuko ari cyo wazaniwe hano. Byongeye kandi, umenyeshe umuryango wa Israheli ibyo uri bubone byose.»
Inkike ikikije Ingoro5Nuko mbona Ingoro y’Uhoraho yari ikikijwe n’inkike impande zose. Uwo muntu akagira mu ntoki inkoni yo gupimisha ireshya n’imikono itandatu, kandi buri mukono urengaho ahangana n’ikiganza. Apima umubyimba w’inkike uba incuro imwe y’inkoni, ubuhagarike na bwo bugira incuro imwe y’inkoni.
Irembo ry’iburasirazuba6Hanyuma, aratambuka agana ku irembo riteganye n’iburasirazuba, azamuka amadarajya yaryo, apima uburebure bwayo bugira incuro imwe y’inkoni.
7Buri kazu k’umurinzi kari gafite uburebure bw’incuro imwe y’inkoni ku ncuro imwe y’ubugari, naho urukuta rwatandukanyaga utwo tuzu twombi rukagira imikono itanu. Ubugari bw’irembo ry’imbere y’ikirongozi binjiriramo bajya mu nzu, bwareshyaga n’incuro imwe y’inkoni.
8Apima ikirongozi,
9kigira imikono umunani, n’inkuta zacyo zigira imikono ibiri. Icyo kirongozi kandi kikaba aherekera imbere mu nzu.
10Utuzu tw’abarinzi two ku irembo ry’iburasirazuba, twari dutatu kuri buri ruhande, kandi twose tungana, n’inkuta zatwo muri buri ruhande na zo zingana.
11Noneho apima ubugari bw’irembo bugira imikono icumi, ku mikono cumi n’itatu y’uburebure.
12Imbere y’utuzu tw’abarinzi hari hubatse agakuta kakagira umukono umwe w’uburebure kuri umwe w’ubugari, maze buri kazu kakagira imikono itandatu kuri buri ruhande.
13Arongera apima irembo ahereye ku rukuta rw’inyuma rw’akazu kamwe ageza ku urw’akandi biteganye, abona ubugari bw’imikono makumyabiri n’itanu, imiryango yatwo irebana.
14Apima n’ikirongozi kigira imikono makumyabiri y’ubugari, cyari gikikijwe n’igikari hirya no hino y’irembo.
15Uhereye imbere y’irembo aho binjirira, ukagera aho ikirongozi giherera, hari imikono mirongo itanu.
16Utwo tuzu twari dufite amadirishya y’utwuma dusobekeranye; mu nkuta zatwo, kimwe no mu zindi nkuta zose, ndetse no ku kirongozi hari hakikije amadirishya, kandi buri rukuta rutatseho imikindo.
Igikari cyo hanze cy’Ingoro17Nuko uwo mugabo anjyana mu gikari cyo hanze, ngo ndebe mbona imbuga ishashemo amabuye, ikaba yubatseho amazu akikije impande zose z’igikari; yose hamwe yari mirongo itatu.
18Iyo mbuga yagarukiraga ku marembo yose; amabuye ayishasheho aringaniye no hasi aho buri rembo ritangirira.
19Apima ubugari bw’icyo gikari cyo hanze, ahereye imbere ku irembo ryo hasi, ageza ku rukuta aho igikari cy’imbere gitangirira, hagira imikono ijana. Aho ni aherekera mu burasirazuba.
Irembo ryo mu majyaruguru20Apima ubugari n’uburebure bw’irembo ryo ku gikari cyo hanze, ryarebaga mu majyaruguru.
21Utuzu tw’abarinzi twari dutatu kuri buri ruhande rw’irembo, inkuta zaryo n’ikirongozi cyaryo bingana n’iby’irembo rya mbere, bigira imikono mirongo itanu y’uburebure kuri makumyabiri n’itanu y’ubugari.
22Amadirishya, ikirongozi n’imikindo byaryo, byanganyaga ingero n’iby’irembo ryerekera mu burasirazuba. Baryinjiragamo babanje kuzamuka amadarajya arindwi, ikirongozi cyaryo kiri imbere yabo.
23Ku gikari cy’imbere na ho hari n’irindi rembo riteganye n’iryo mu majyaruguru, nk’uko bimeze ku ry’iburasirazuba. Apima umwanya uri hagati y’irembo n’irindi, hagira imikono ijana.
Irembo ryo mu majyepfo24Nuko anjyana mu ruhande rwerekera mu majyepfo, na ho hari irembo rireba mu majyepfo, maze apima utuzu, inkuta n’ikirongozi byaryo, byose bingana n’ibya mbere.
25Irembo n’ikirongozi byari bikikijwe n’amadirishya asa n’aya mbere, iryo rembo rikagira imikono itanu y’uburebure kuri makumyabiri n’itanu y’ubugari.
26Ryari rifite amadarajya arindwi bazamukiraho, abanziriza ikirongozi cyaryo; ku nkuta zaryo hatatseho imikindo, umwe umwe kuri buri ruhande.
27Ku gikari cy’imbere na ho hari n’irindi rembo ryerekeye mu majyepfo, apima umwanya uri hagati y’ayo marembo yombi yo mu majyepfo, abona imikono ijana.
Igikari cy’imbere n’irembo ryo mu majyepfo28Hanyuma tunyura mu irembo ryo mu majyepfo anjyana mu gikari cy’imbere, apima iryo rembo ryari rifite ingero zingana;
29utuzu tw’abarinzi, inkuta zaryo n’ikirongozi cyaryo na byo byari bifite ingero zimwe. Irembo n’ikirongozi cyaryo byari bikikijwe n’amadirishya, rikagira imikono mirongo itanu y’uburebure kuri makumyabiri n’itanu y’ubugari.
30( . . . )
31Ikirongozi cyaryo cyari aherekera ku gikari cyo hanze, inkuta zaryo zitatseho imikindo, naho icyo kirongozi kikagira amadarajya munani.
Igikari cy’imbere n’irembo ry’iburasirazuba32Ubwo anjyana mu gikari cy’imbere aherekera mu burasirazuba, apima irembo ryaho rigira ingero zingana n’iz’aya mbere.
33Utuzu twaryo tw’abarinzi, inkuta zaryo n’ikirongozi cyaryo, na byo bigira ingero zimwe. Irembo kimwe n’ikirongozi cyaryo byari bikikijwe n’amadirishya, rikagira imikono mirongo itanu y’uburebure kuri makumyabiri n’itanu y’ubugari.
34Ikirongozi cyaryo cyari aherekera ku gikari cyo hanze, inkuta zaryo zitatseho imikindo, naho icyo kirongozi kikagira amadarajya munani.
Igikari cy’imbere n’irembo ryo mu majyaruguru35Hanyuma anjyana ku irembo ryo mu majyaruguru, araripima ringanya ingero n’aya mbere.
36Utuzu twaryo tw’abarinzi, inkuta zaryo n’ikirongozi cyaryo, na byo byari bifite ingero zimwe. Iryo rembo ryari rikikijwe n’amadirishya, rikagira imikono mirongo itanu y’uburebure kuri makumyabiri n’itanu y’ubugari.
37Ikirongozi cyaryo cyari aherekera ku gikari cyo hanze, inkuta zaryo zitatseho imikindo, naho icyo kirongozi kikagira amadarajya munani.
Ibindi byari iruhande rw’ayo marembo38Hari icyumba cyakingurirwaga mu kirongozi; ari na cyo bogerezagamo amatungo agenewe guturwaho ibitambo bitwikwa.
39Mu kirongozi hakaba ameza abiri muri buri ruhande, yari agenewe gusogoterwaho ibitambo bitwikwa, ibihongerera ibyaha n’ibyo kwigorora.
40Ku ruhande rwo hanze, umuntu azamukiye mu irembo ryo mu majyaruguru hari ameza abiri, no ku rundi ruhande aherekera mu kirongozi hakaba andi meza abiri.
41Ubwo rero hari ameza ane ku ruhande rumwe rw’irembo, n’andi meza ane ku rundi, yose hamwe akaba umunani, ari na yo biciragaho ibitambo.
42Usibye n’ibyo, hari n’andi meza ane akozwe mu mabuye y’amabazanyo, yakoreshwaga igihe cyo gutegura ibitambo bitwikwa; akagira uburebure bw’umukono umwe n’igice, ubugari bw’umukono umwe n’igice, n’ubujyejuru bw’umukono umwe. Ayo rero ni yo bashyiragaho ibikoresho byabaga bikenewe mu kwica ibitambo bitwikwa, kimwe n’ibindi bitambo.
43Imigende ifite ubugari bungana n’ikiganza yari iteganyijwe impande zose z’ameza. Kuri ayo meza rero, bahashyiraga inyama ziri buturweho ibitambo.
44Hanyuma anjyana mu gikari cy’imbere; muri icyo gikari hakaba ibyumba bibiri, kimwe cyari kiri iruhande rw’irembo ryo mu majyaruguru, riteganye n’iryo mu majyepfo, ikindi kiri iruhande rw’irembo ryo mu majyepfo, riteganye n’iryo mu majyaruguru.
45Nuko arambwira ati «Icyo cyumba giteganye n’amajyepfo, cyagenewe abaherezabitambo bashinzwe imirimo yo mu Ngoro;
46naho icyumba giteganye n’amajyaruguru, kikaba cyaragenewe abaherezabitambo bashinzwe imirimo yo ku rutambiro. Abo rero, ni bene Sadoki bo mu muryango wa Levi, bagenewe kwegera Uhoraho ngo bamukorere.»
Igikari cy’imbere47Nuko apima icyo gikari cy’imbere, kigira imikono ijana y’uburebure ku ijana y’ubugari, kuko cyari gifite impande enye zingana, kikabamo n’urutambiro rwari imbere y’Ingoro.
Ingoro n’ibaraza ryayo48Ubwo anjyana imbere y’urwinjiriro rw’Ingoro, apima inkuta zarwo, abona imikono itanu kuri buri ruhande, n’ubugari bw’irembo bugira imikono itatu kuri buri ruhande.
49Uburebure bw’urwinjiriro bwari imikono makumyabiri kuri cumi n’ibiri y’ubugari; mbere yo kurugeraho wabanzaga kuzamuka amadarajya cumi. Hafi y’inkomanizo z’umuryango, hari inkingi imwe kuri buri ruhande.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.