Intangiriro 12 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

ABRAHAMUImana ihamagara Abramu, imusaba kuva mu gihugu cye

1Uhoraho abwira Abramu ati «Wimuke uve mu gihugu cyawe, mu muryango wawe, mu nzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka.

2Nzakugira umuryango munini, nzaguha umugisha.

Izina ryawe nzarigira ikirangirire, uzaba umunyamugisha.

3Abazakuvuga neza, nzabaha umugisha;

uzagutuka nzamuvuma.

Imiryango yose y’isi izaguherwamo umugisha.»

4Nuko Abramu aragenda, agenza uko Uhoraho yamubwiye, na Loti barajyana.

Abramu yimuka mu mugi wa Harani; yari ageze mu kigero cy’imyaka mirongo irindwi n’itanu.

5Abramu ahagurukana n’umugore we Sarayi, na Loti umuhungu wa mwene se, hamwe n’ibintu byose bari batunze, n’abagaragu bose bari barahakiye i Harani; bagenda berekeza mu gihugu cya Kanahani.

Abramu yambukiranya Kanahani, akamanukira mu Misiri

Nuko bagera mu gihugu cya Kanahani.

6Abramu yambukiranya igihugu cyose, agera ahantu hitwa Sikemu, ku giti cy’umushishi wa More. Abakanahani bari bagituye muri icyo gihugu.

7Uhoraho abonekera Abramu, aramubwira ati «Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.» Aho ngaho Abramu ahubaka urutambiro, arwubakira Uhoraho wari wamubonekeye.

8Ahavuye, ajya ku musozi uri iburasirazuba bwa Beteli. Nuko ashinga ihema rye hagati ya Beteli iburengerazuba, na Hayi mu burasirazuba. Aho ni ho yubakiye urutambiro Uhoraho, maze ahambariza izina rye.

9Hanyuma Abramu agenda yimuka, agana muri Negevu.

10Haza gutera inzara mu gihugu; Abramu ni ko kumanuka ajya mu Misiri guturayo, kuko inzara yari yabiyogoje mu gihugu.

11Igihe agiye kugera mu Misiri abwira umugore we Sarayi, ati «Dore, uri umugore mwiza mu maso, ufite uburanga.

12Abanyamisiri nibakubona bazavuga bati ’Uriya ni umugore we!’ Jyewe bazanyica, wowe bakureke ubeho.

13Ndabigusabye, uravuge ko uri mushiki wanjye, kugira ngo bamfate neza kubera wowe; mbone no gukiza amagara yanjye, mbikesha wowe.»

14Koko rero Abramu ageze mu Misiri, Abanyamisiri basanga umugore we ari mwiza byahebuje.

15Abatware ba Farawo bamaze kumubona, bajya kumuratira Farawo; uwo mugore bamuzana mu ngoro ye.

16Nuko bafata neza Abramu ku mpamvu z’uwo mugore, abona amatungo magufi n’amatungo maremare, n’indogobe, n’abagaragu n’abaja, n’indogobe z’ingore n’ingamiya.

17Ariko Uhoraho ahanisha ibyago bikomeye Farawo n’urugo rwe, amuhora Sarayi umugore wa Abramu.

18Farawo ni ko guhamagaza Abramu, aramubwira ati «Wangize ibiki? Ni iki cyatumye utamenyesha ko ari umugore wawe?

19Kuki wambwiye ngo ni mushiki wawe, bigatuma mugira umugore wanjye? Ngaho noneho, dore umugore wawe, mufate ugende!»

20Farawo ategeka abantu be, baramwirukana, we, n’umugore we, n’ibye byose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help