1Uwo munsi Tobiti yibuka za feza yari yarabikije kwa Gabayeli, i Ragesi mu Bumedi.
2Maze aribwira ati «Dore, ngeze aho nifuza gupfa; ni kuki ntahamagara Tobi, umuhungu wanjye, ngo musobanurire iby’izo feza?»
3Nuko ahamagara Tobi, araza aramwegera; maze Tobiti aramubwira ati
«Nimpfa, uzampambe neza. Urajye wubaha nyoko, ntuzamutererane mu gihe cyose azaba akiriho, ahubwo uzajye ukora ibimushimisha kandi ntuzamutere agahinda habe na rimwe.
4Urajye wibuka, mwana wanjye, ingorane nyinshi yagize akigutwite. Kandi namara gupfa, uzamuhambe iruhande rwanjye, mu mva imwe.
5Mu gihe cyose uzaba ukiriho, mwana wanjye, uzajye wibuka Uhoraho. Ntuzemere gucumura cyangwa se kurenga ku mategeko ye. Ibyo uzakora byose uzahore ubigirana ubutabera, kandi uzirinde inzira y’ubuhendanyi.
6Koko kandi nukurikirana ubutabera, ibyo ukora byose bizaguhira nk’uko ababushakashaka bose bibagendekera.
7Ibyo utunze byose uzajye ubitangamo imfashanyo, kandi ibyo utanze ntukabirebe ngo ugire akantu; ntihazagire umukene n’umwe wirengagiza, bityo nawe Imana ntizakwirengagiza.
8Uzajye utanga imfashanyo ukurikije ibyo ufite uko bingana; nunagira bike, ntuzatinye kubifashamo uko biri.
9Koko rero, izo mfashanyo ni ubukungu uzaba uzigamiye umunsi w’amage,
10kuko zigobotora umuntu mu rupfu, zikamubuza gucokera mu mwijima.
11Ikindi kandi, imfashanyo ni ituro ryiza rifitiye akamaro abaritangira imbere y’Umusumbabyose.
12Mwana wanjye, uririnde icyitwa ubusambanyi cyose. Mbere ya byose kandi, uzashake umugore wo mu bwoko abakurambere bawe bavukamo, ntuzarongore umunyamahanga udakomoka mu muryango wa ba sokuru, kuko twebwe tuvuka ku bahanuzi. Mwana wanjye, urajye wibuka ko Nowa, hamwe na Abrahamu, Izaki na Yakobo, ba bakurambere dukomokaho, bashatse abagore bavuka muri bene wabo, maze bagaherwa umugisha mu bana babo, kandi urubyaro rwabo rukaba ruzahabwa igihugu ho umurage.
13Nawe rero, mwana wanjye, jya ukunda abavandimwe bawe, ntuzatekereze na rimwe kubasuzugura, kuko ari abahungu n’abakobwa bo mu muryango wawe, kandi ntuzatinye kubashakamo umugore. Koko kandi, ubwirasi butera ubwinazi no guhagarika umutima; naho ubunebwe bugatera ubukene n’ubutindi, kuko ari bwo bubyara inzara.
14Igihembo cy’uwagukoreye uwo ari we wese ntukakirarane, ahubwo jya uhita umuhemba ubigiriye Imana, kandi izabikwishyura. Uzajye ugira umurava mu byo ukora byose, mwana wanjye, kandi mu migirire yawe yose ujye werekana ko warezwe neza.
15Icyo wowe wanga, ntukagire undi ugikorera. Ntukanywere divayi gusinda, kandi mu mibereho yawe yose ntukarangweho ingeso y’ubusinzi.
16Umugati wawe jya uwusangira n’abashonje, n’abambaye ubusa ubahe ku myenda yawe. Ibyo utunze by’akarenga jya ubitangaho imfashanyo, kandi ntukarebe icyo utanze ngo bitume uzana akantu.
17Jya unyanyagiza imigati na divayi ku mva z’intungane, ariko iy’umunyabyaha uyihorere.
18Umuntu wese w’umunyabwenge nakugira inama, ujye uyemera, kandi ntukirengagize inama n’imwe yakugirira akamaro.
19Igihe cyose ujye usingiza Nyagasani, umusabe kukuyobora mu nzira, kugira ngo ugere aho ushaka no ku cyo ugamije, kuko bose atari ko batanga inama nziza. Koko kandi Uhoraho ni we utanga ibyiza byose, maze uwo ashatse akamucisha bugufi uko yabigennye. None rero, mwana wanjye, jya wibuka aya mategeko nguhaye, ujye uhora uyazirikana mu mutima wawe.
20Ubu kandi, mwana wanjye, ndakumenyesha ko nabikije amatalenta icumi ya feza kwa Gabayeli, mwene Gaburi, i Ragesi mu Bumedi.
21Wikuka umutima, mwana wanjye, n’ubwo twakennye bwose; uracyafite ubukungu bwinshi cyane nukomeza kugirira Imana igitinyiro, ukirinda icyitwa icyaha cyose, kandi ugakora ikiri cyiza kinyura Nyagasani, Imana yawe.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.