1Uwo munsi Yezu ava imuhira, maze yicara ku nkombe y’inyanja.
2Abantu benshi bamuteranira iruhande, bituma ajya kwicara mu bwato, naho rubanda rwose ruhagaze ku nkombe.
3Ababwirira byinshi mu migani, ati «Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba.
4Nuko igihe abiba, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya.
5Izindi zigwa mu rubuye, ntizahasanga igitaka cyinshi, nuko zimera vuba, kuko igitaka cyari gike;
6izuba rivuye zirashya, ziruma, kuko zitari zifite imizi.
7Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arakura, nuko arazipfukirana.
8Izindi zigwa mu gitaka cyiza, nuko zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu.
9Ufite amatwi, niyumve!»
Igituma Yezu avugira mu migani(Mk 4.10–12; Lk 10.9–10)10Abigishwa baramwegera, baramubaza bati «Igituma ubabwira mu migani ni iki?»
11Arabasubiza ati «Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’Ingoma y’ijuru; naho bo, ntibabihawe.
12Kuko ufite byinshi ari we uzongererwa agakungahara; naho ufite bike, n’icyo yari afite bazakimwaka.
13Ni cyo kintera kubabwirira mu migani, kuko bareba ntibabone, batega amatwi ntibumve kandi ntibasobanukirwe.
14Bityo ubuhanuzi bwa Izayi bubuzurizwaho, ngo
’Kumva muzumva, ariko ntimuzasobanukirwa;
kureba muzareba, ariko ntimuzabona.
15 Kuko umutima w’uwo muryango unangiye,
bipfutse amatwi bahunza n’amaso,
bagira ngo batabona, bagira ngo batumva,
bagira ngo umutima wabo udasobanukirwa,
bakisubiraho, nkabakiza.’
16Mwebweho, amaso yanyu arahirwa kuko abona, n’amatwi yanyu arahirwa kuko yumva.
17Ndababwira ukuri: abahanuzi benshi n’intungane nyinshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, kumva ibyo mwumva ntibabyumva!
Yezu asobanura umugani w’umubibyi(Mk 4.13–20; Lk 8.11–15)18Mwebweho rero, nimwumve icyo umugani w’umubibyi uvuga.
19Umuntu wese wumva ijambo ry’Imana, ariko ntaryiteho, ameze nk’imbuto yabibwe iruhande rw’inzira: Sekibi araza akamukuramo icyari cyabibwe mu mutima we.
20Imbuto yabibwe mu rubuye, isobanura umuntu wumva ijambo, ako kanya akaryakirana ibyishimo,
21nyamara ntirimucengeremo ngo rimushingemo imizi kubera ko ahora ahindagurika; iyo hadutse amagorwa cyangwa ibitotezo bitewe n’iryo jambo, agwa ako kanya.
22Naho imbuto ibibwe mu mahwa, yo isobanura umuntu wumva neza ijambo, ariko imihihibikano y’isi n’ibishuko by’ubukungu bigapfukirana iryo jambo, rigapfa ubusa.
23Hanyuma imbuto ibibwe mu gitaka cyiza, isobanura uwumva ijambo akaryitaho: uwo arera akabyara imbuto, umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.»
Umugani w’urumamfu mu murima24Abacira undi mugani ati «Ingoma y’ijuru imeze nk’umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we.
25Ariko igihe abantu basinziriye, umwanzi we araza, abiba urumamfu hagati y’ingano, nuko arigendera.
26Ingano ziramera, zimaze kugengarara, ubwo urumamfu na rwo ruragaragara.
27Abagaragu basanga nyir’umurima, baramubaza bati ’Shobuja, ntiwari warabibye imbuto nziza mu murima wawe? Ni iki gituma harimo n’urumamfu ?’
28Arabasubiza ati ’Ni umwanzi wabigize !’ Abagaragu barongera bati ’Urashaka ko tujya kururandura?’
29Ati ’Oya, muri uko gutoranya urumamfu, mutavaho murandura n’ingano.
30Nimureke bikure byombi kugeza mu isarura; igihe cy’isarura nzabwira abasaruzi, nti ’Nimubanze mutoranye urumamfu muruhambiremo imiba, muyijugunye mu muriro; naho ingano muzihunike mu kigega cyanjye.’»
Umugani w’imbuto ya sinapisi(Mk 4.30–32; Lk 13.18–19)31Abacira undi mugani ati «Ingoma y’ijuru imeze nk’imbuto ya sinapisi, umuntu yateye mu murima we.
32Ni yo ntoya mu mbuto zose, ariko iyo imaze gukura, isumba imyaka yose yo mu murima, ndetse ikaba igiti, ku buryo inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu mashami yacyo.»
Umugani w’umusemburo(Lk 13.20–21)33Abacira undi mugani ati «Ingoma y’ijuru imeze nk’umusemburo umugore yavanze n’incuro eshatu z’ifu, kugeza igihe byose bitutumbye.»
Akamaro k’imigani(Mk 4.33–34)34Ibyo byose Yezu yabibwiraga rubanda mu migani, nta cyo yababwiraga atababwiriye mu migani;
35bityo huzuzwa ibyo umuhanuzi yavuze ati
«Umunwa wanjye uzavuga mu migani,
nzamamaza ibyahishwe kuva isi ikiremwa.» Yezu asobanura umugani w’urumamfu mu murima
36Hanyuma asiga aho rubanda, ajya imuhira. Nuko abigishwa be baramwegera, baramubaza bati «Dusobanurire umugani w’urumamfu rwo mu murima.»
37Arabasubiza ati «Ubiba imbuto nziza ni Umwana w’umuntu;
38umurima ni isi; imbuto nziza ni abana b’Ingoma; urumamfu ni abana ba Nyakibi;
39umwanzi warubibye ni Sekibi; isarura ni iherezo ry’isi; abasaruzi ni abamalayika.
40Nk’uko rero batoranya urumamfu, bakarujugunya mu muriro, ni ko bizagenda mu iherezo ry’isi.
41Umwana w’umuntu azohereza abamalayika be, bavangure mu Ngoma ye abateye abandi kugwa mu cyaha bose, n’inkozi z’ibibi zose,
42maze babarohe mu nyenga y’umuriro, aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo.
43Ubwo intungane zizabengerana nk’izuba mu Ngoma ya Se. Ufite amatwi, niyumve!
Umugani w’ikintu cy’agaciro n’uw’isaro44Ingoma y’ijuru imeze nk’ikintu cy’agaciro gakomeye gihishe mu murima; umuntu iyo akiguyeho, yongera kugihisha, akagenda yishimye, agatanga ibyo atunze byose, akagura uwo murima.
45Byongeye kandi Ingoma y’ijuru imeze nk’umucuruzi washakashakaga amasaro meza.
46Yabona isaro rimwe ry’agaciro kanini, akagenda, akagurisha ibyo atunze byose, maze akarigura.
Umugani w’urushundura47Byongeye kandi Ingoma y’ijuru imeze nk’urushundura banaze mu nyanja, maze rugafata amafi y’amoko yose.
48Iyo rwuzuye, barukururira ku nkombe, hanyuma bakicara, bakarobanurira mu bitebo afite akamaro, naho adafite akamaro bakayajugunya.
49Ni ko bizamera mu iherezo ry’isi: abamalayika bazaza batandukanye intungane n’abagome.
50Maze bo babarohe mu nyenga y’umuriro; aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo.
Inyigisho nshya n’izishaje51Ibyo byose mwabyumvise?» Bati «Yee.»
52Arongera ati «Ni cyo gituma umwigishamategeko wese, wigishijwe iby’Ingoma y’ijuru, asa na nyir’urugo ukura mu bushyinguro bwe ibishya n’ibishaje.»
Yezu ajya i Nazareti(Mk 6.1–6; Lk 4.16–24)53Yezu arangije iyo migani, ava aho.
54Nuko ajya mu karere k’iwabo, ahigishiriza abantu mu isengero ryabo, bituma batangara bavuga bati «Ubu buhanga n’ubu bubasha bwinshi abikomora he?
55Uriya si umwana wa wa mubaji? Nyina ntiyitwa Mariya? Abavandimwe be si Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda?
56Bashiki be bose ntiduturanye? None se biriya byose abikomora he?»
57Nuko abatera imbogamizi. Yezu ni ko kubabwira ati «Koko nta handi umuhanuzi asuzugurirwa keretse mu gihugu cye no muri bene wabo.»
58Nuko aho ntiyahakorera ibitangaza byinshi, abitewe n’ukutemera kwabo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.