Izayi 10 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Baragowe! Abo bantu bashyiraho amategeko arenganya,

bakandika amabwiriza akandamiza,

2birengagiza imanza za rubanda rugufi,

barenganya abakene bo mu muryango wanjye,

bagira abapfakazi iminyago yabo, kandi bagacuza imfubyi.

3Muzamera mute ku munsi w’irimburwa,

ubwo umuhengeri uzaba uturutse iyo bigwa?

Ni nde muzahungiraho kugira ngo abatabare,

muzahisha hehe ubwo bukungu bwanyu?

4Ubwo muzagenza amavi rwagati mu mbohe,

cyangwa se murambarare hagati mu ntumbi.

Nyamara n’ubwo bimeze bityo bwose,

uburakari bw’Uhoraho ntiburacogora,

ukuboko kwe kuracyabanguye.

Iragowe Ashuru, kimwe n’umwami wayo

5Uragowe, Ashuru! Wowe kiboko cy’ubukana bwanjye;

n’inkoni witwaje ikaba iy’uburakari bwanjye.

6Nyohereje kurwanya ihanga ry’abahemu,

nyihutishirije gutera igihugu cyandakaje,

bagisahure kandi bakinyage,

bakiribate nk’icyondo cyo mu nzira.

7Nyamara (umwami wa Ashuru) we si ko abyumva, aratekereza ukundi,

kuko agamije gusa gusenya no kurimbura amahanga menshi.

8Aravuga ati «Mbese, abagaba b’ingabo banjye bo si abami?

9Mbese ye, umugi wa Kaluno ntiwahindutse nk’umugi wa Karikemishi,

uwa Hamati ukaba nk’uwa Arupadi,

cyangwa uwa Samariya ukamera nk’uwa Damasi ?

10Niba se narashoboye ingoma z’ibigirwamana,

kandi ibigirwamana byabo bikaba byararutaga ubwinshi

iby’i Yeruzalemu n’i Samariya,

11ni iki cyambuza kugenzereza Yeruzalemu n’amashusho yayo,

nk’uko nagenjeje Samariya n’ibigirwamana byayo ?»

12Ariko rero, igihe Uhoraho azaba arangije gukora

icyo yagambiriye cyose ku musozi wa Siyoni no kuri Yeruzalemu,

azahindukirira guhana umwami wa Ashuru

kubera ubwirasi n’ubwibone bwe,

13kuko yibwiye ati

«Ibyo nakoze byose mbikesha imbaraga zanjye,

n’ubuhanga bwanjye kuko ndi umunyabwenge.

Navanyeho imipaka y’ibihugu mbasahura ibyabo,

nabaye intwari, nkura abami ku ntebe zabo.

14Nanyaze ubukungu bw’amahanga,

nk’uko batwara amagi mu cyari, ntagire kirengera;

nanjye ni ko nafashe isi yose, ntihagira n’umwe ukoma,

wabumbura umunwa cyangwa se ngo atabaze.»

15Mbese ye, intorezo yakwirata ku uyitemesha ?

Urukero se rwo, rwakwibonekeza ku urukeresha ?

Ibyo byaba nk’aho ikiboko cyagarukana ukibanguye,

inkoni ikazungaguza uyitwaje!

16Ni cyo gitumye Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo,

azateza ab’imishishe kuzongwa,

maze mu nsi y’ubwamamare,

hagurumane nk’inkongi y’umuriro.

17Urumuri rwa Israheli ruzahinduka umuriro,

Nyirubutagatifu wayo ahinduke ikirimi cy’umuriro,

kizatwike kandi kirimbure umunsi umwe,

amahwa n’imifatangwe byayo.

18Azatsembaho ubwiza bw’ishyamba rye n’ubw’umurima we,

umuntu azamere nk’uwashegeshwe n’indwara izahaza.

19Ibisigisigi by’ishyamba rye bizaba bike,

mbese nk’ibyo umwana muto yashobora kubara.

Udusigisigi twa Israheli

20Uwo munsi, udusigisigi twa Israheli,

n’abazaba barokotse bo mu nzu ya Yakobo,

bazaherukire aho kwisunga uwabakandamizaga,

ahubwo bisunge by’ukuri Uhoraho, Nyirubutagatifu wa Israheli.

21Kandi ni koko, udusigisigi tuzagaruka,

abacitse ku icumu bo mu nzu ya Yakobo,

bazagarukira Imana Idahangarwa.

22Israheli we! N’ubwo umuryango wawe

wangana n’umusenyi wo ku nyanja,

hazagaruka bake mu bacitse ku icumu,

kuko ukurimburwa kwanyu kutagisibye, urubanza rukarangirira aho;

23maze Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo,

akazasohoza atyo uwo mugambi we, mu gihugu cyose.

Uhoraho azahana Ashuru

24Ni cyo gitumye Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo avuze atya:

Muryango wanjye, mwebwe abatuye Siyoni,

ntimutinye Abanyashuru babakubita ibiboko,

bakababangurira inkoni, nk’Abanyamisiri,

25kuko hasigaye igihe gito cyane,

uburakari mbafitiye bugacogora,

ahubwo bugahindukirira Abanyashuru.

26Nuko Uhoraho Umugaba w’ingabo akazabangura ikiboko,

nk’uko yagenjereje Madiyani ku rutare rwa Orebu,

kandi abangure inkoni ye ku nyanja,

nk’uko yabigize mu Misiri.

27Uwo munsi, umutwaro wanyu uzururutswa ku ntugu zanyu,

ubushikamirwe buvanwe ku ijosi ryanyu, bwimukire umudendezo.

Intambara yabereye hafi ya Yeruzalemu

28Umwanzi ageze i Ayati, yambukiranya Migoroni;

i Mikimasi ahasiga ibintu bye.

29Anyura mu nzira y’impatanwa, aca ingando i Geba.

Ubwo ab’i Rama bahinda umushyitsi, i Geba ya Sawuli barahunga.

30Bantu b’i Bati‐Galimu, nimutere hejuru!

Mutege amatwi namwe, bantu b’i Layishi!

31Anatoti ibonye ishyano, i Madimena barahunga,

ab’i Gebimu bakijije amagara yabo!

32Uwo munsi nyine ahagarara i Nobu, abangura ukuboko kwe,

akangaranya umusozi w’umwari w’i Siyoni,

n’umurenge wa Yeruzalemu.

Uhoraho atema ishyamba ry’inzitane

33Dore Uhoraho, Umugaba w’ingabo,

amashami ayamariye hasi n’ingufu ze ziteye ubwoba,

amaremare yayatemye, n’asumba ayandi yayakonkoboye.

34Ibiti byose by’ishyamba yabitsembesheje intorezo,

n’amasederi atagira uko asa ya Libani yararitswe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help