1Bukeye, Yohani azamuka ava i Gazara, aje kubwira se, Simoni, ibyo Kendebe yakoraga byose.
2Simoni ni ko guhamagara abahungu be bakuru bombi, ari bo Yuda na Yohani, arababwira ati «Jyewe n’abavandimwe banjye n’inzu ya data, twarwanyije abanzi ba Israheli kuva mu buto bwacu kugeza uyu munsi, turengera Israheli incuro nyinshi.
3Dore ubu jye ndashaje, naho mwebwe, na none ku bw’impuhwe za Nyir’ijuru, mugejeje ku myaka ihagije. Ngaho rero nimudusimbure, jyewe n’umuvandimwe wanjye, muhaguruke murwanire igihugu cyacu kandi inkunga ya Nyir’ijuru izaba kumwe namwe.»
4Hanyuma atoranya mu gihugu ingabo ibihumbi makumyabiri n’abanyamafarasi, barahaguruka bajya gutera Kendebe, baca ingando i Modini.
5Bazinduka mu gitondo cya kare bagenda berekeje mu kibaya, nuko babona igitero kinini kigizwe n’ingabo z’abanyamaguru n’abanyamafarasi kiza kibagana, ariko hagati yabo hakaba umugezi.
6Yohani n’abantu be bashinga ibirindiro ahateganye n’abanzi, abonye ko abantu be batinye kwambuka umugezi, arababimburira. Abantu be babibonye batyo na bo baramukurikira.
7Ingabo ze azigabanyamo kabiri, n’abanyamafarasi abashyira hagati y’abanyamaguru kuko amafarasi y’abanzi yari menshi cyane.
8Uturumbeti ngo tuvuge, Kendebe ahungana n’igitero cye ariko abenshi mu ngabo ze barahagwa; abarokotse bahungira mu kigo.
9Ariko Yuda, umuvandimwe wa Yohani arahakomerekera, na ho Yohani arabakurikirana kugeza ko Kendebe agera i Kedironi, umugi yari yarongeye kubaka.
10Bahungira mu minara yari mu busitani bw’umugi wa Azoto, Yohani arayitwika hapfamo abantu bagera ku bihumbi bibiri. Nuko Yohani yisubirira muri Yudeya amahoro.
Urupfu rwa Simoni: umuhungu we Yohani amuzungura11Putolemeyi mwene Abubo, yari yaragizwe umutware w’ikibaya cya Yeriko; akagira zahabu nyinshi na feza,
12kuko yari umukwe w’umuherezabitambo mukuru.
13Agira ubwirasi mu mutima we, ashaka kwigarurira igihugu, maze ahimbahimba imigambi mibi yo kurimbura Simoni n’abahungu be.
14Icyo gihe, Simoni yazengurukaga igihugu asura imigi, ashishikajwe no kureba iby’imitegekere yayo, amanuka i Yeriko ari kumwe n’abahungu be Matatiyasi na Yuda. Ubwo hari mu mwaka w’ijana na mirongo irindwi n’irindwi, ku munsi wa cumi n’umwe w’ukwezi kwa Shebati.
15Umuhungu wa Abubo abakirira mu kigo gito cyitwa Doki yari yarubatse ariko yikingije ibyubi. Abazimanira neza, ariko ahisha abantu mu nzu yo hasi.
16Simoni n’abahungu be ngo bamare gusinda, Putolemeyi n’abantu be bahera ko bahagurukana intwaro biroha kuri Simoni mu nzu y’ibirori, baramwica we n’abahungu be bombi hamwe na bamwe mu bagaragu be.
17Putolemeyi abagambanira atyo kandi yitura inabi ku neza.
18Putolemeyi abikorera inyandikomvugo ayoherereza umwami, anamusaba ingabo zo kumutera inkunga no kumwegurira igihugu n’imigi yacyo.
19Yohereza n’izindi ntumwa i Gazara kwica Yohani, yandikira n’ibaruwa abagaba b’ingabo abasaba kumusanga, akazabaha feza na zahabu n’andi maturo.
20Yohereza bwangu abandi bantu gufata Yeruzalemu n’umusozi wubatseho Ingoro,
21ariko umuntu wari wabatanze imbere yari yamenyesheje Yohani wari i Gazara ko se n’abavandimwe be bapfuye. Yungamo ati «Yohereje n’umuntu wo kukwica nawe.»
22Yohani ngo yumve iyo nkuru akuka umutima, afata abantu bari baje kumukuraho arabica, kuko yari yamenye hakiri kare ko bazanywe no kumwica.
23Naho ibisigaye mu bikorwa bya Yohani, intambara yarwanye n’ibyo yakoze, inkike yubatse kimwe n’ibindi byose yakoze,
24ibyo byanditswe mu gitabo cy’amateka y’ubuherezabitambo bwe, kuva ku munsi abereyeho umuherezabitambo mukuru mu kigwi cya se.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.