Yeremiya 45 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ubutumwa Uhoraho yoherereje Baruki

1Dore ijambo umuhanuzi Yeremiya yabwiye Baruki mwene Neriya, mu mwaka wa kane w’ingoma ya Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda, ubwo Baruki yandikaga mu gitabo ya magambo yabwirwaga na Yeremiya:

2«Uhoraho, Imana ya Israheli akuvuzeho atya, wowe Baruki:

3Uravuga uti ’Ndagowe! Uhoraho arahuhura imvune mfite; maze kunanizwa n’imiborogo, sinkiruhuka.’

4Uzamubwire uti ’Uhoraho avuze atya: Kuisi yose, icyo nubatse ngiye kugisenya, icyo nateye ngiye kukirandura.

5None wowe ugamije imishinga ihambaye? Ntiwongere no kubirota! Ngiye guterereza amakuba icyitwa ikinyamubiri cyose, ariko wowe nta cyo uzaba aho uzajya hose.’»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help