1Indirimbo y’amazamuko.
Uhoraho, ibuka Dawudi,
n’ubuyoboke bwe bwose,
2we warahiriye Uhoraho,
agasezeranya Nyir’Ububasha wa Yakobo,
3ati «Nta bwo nzinjira mu ihema ryanjye,
ngo ndambarare ku buriri bwanjye,
4ngo amaso yanjye ahumirize,
n’ingohe zanjye zitore agatotsi,
5ntarabonera Uhoraho ikibanza,
ntarabonera Nyir’ububasha wa Yakobo aho atura!»
6Twari twumvise ko buba i Efurata
twabusanze mu mataba y’i Yahari!
7Nimuhogi twinjire aho atuye,
dupfukame imbere y’umusego w’ibirenge bye!
8Haguruka, Uhoraho, uze mu buruhukiro bwawe,
wowe, n’Ubushyinguro bw’ububasha bwawe!
9Abaherezabitambo bawe nibambare ubutungane,
maze abayoboke bawe bavuze impundu.
10Girira umugaragu wawe Dawudi,
woye gutererana umwami wisigiye amavuta.
11Uhoraho yarahiye Dawudi,
ni indahiro atazivuguruzaho,
ati «Nzitoranyiriza umwe mu bahungu bawe,
nzamugire umwami uzakuzungura!
12Abahungu bawe nibakomeza isezerano twagiranye,
n’amatangazo nabamenyesheje,
abahungu babo na bo bazicara
ku ntebe yawe y’ubwami ubuziraherezo.»
13Kuko Uhoraho yihitiyemo Siyoni,
ashaka ko imubera ingoro,
14ati «Ni yo buruhukiro bwanjye iteka ryose,
ni ho nzatura kuko nabyifuje!
15Nzayiha umugisha, nyigwizemo ibiyitunga,
abakene bayo mbahaze umugati;
16abaherezabitambo bayo mbasesureho umukiro,
n’abayoboke bayo bazavuze impundu.
17Ni ho nzaturutsa inkomoko ya Dawudi,
nzahakomeze urumuri rw’intore yanjye.
18Abanzi be nzabakoza ikimwaro,
maze ikamba rye rizamubengeranireho.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.