1Ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Yehu mwene Hanani, ngo arigeze kuri Bayesha, muri aya magambo:
2«Nari naragukuye mu mukungugu, nkugira umutware w’umuryango wa njye Israheli, nyamara wowe wakurikije imigenzereze ya Yerobowamu, utera umuryango wanjye Israheli gucumura kugira ngo ndakazwe n’ibyaha byabo.
3Ni yo mpamvu ngiye gutsemba Bayesha n’abari basigaye bo mu nzu ye. Inzu yawe nzayigira uko nagenje iya Yerobowamu mwene Nebati.
4Umuntu wese wo mu muryango wa Bayesha uzapfa aguye mu mugi, azaribwa n’imbwa; naho uzagwa ku gasozi, azaribwe n’ibisiga byo mu kirere.»
5Ibindi bigwi bya Bayesha, ibyo yakoze, n’ubutwari bwe, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli?
6Bayesha yaratanze asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa i Tirisa. Umuhungu we Ela amuzungura ku ngoma.
7Koko ijambo ry’Uhoraho ryabwiwe umuhanuzi Yehu mwene Hanani, kugira ngo arigeze kuri Bayesha n’inzu ye. Yarakaje Uhoraho bikabije, kubera ibibi byose yari yarakoreye mu maso ye, bituma amera nk’abo mu nzu ya Yerobowamu yari yaratsembye.
Ela, Umwami wa Israheli (886–885)8Mu mwaka wa makumyabiri n’itandatu w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda, Ela mwene Bayesha yimikirwa kuba umwami wa Israheli, atura i Tirisa, amara imyaka ibiri ari ku ngoma.
9Umugaragu we Zimiri wategekaga igice kimwe cy’abanyamagare be, aramugomera. Uwo munsi umwami yari i Tirisa, mu nzu ya Arisa, umunyarugo we, aho yanyweraga byo gusinda.
10Ni bwo Zimiri yinjiye, atera Ela, aramwica, maze aramuzungura. Hari mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi Asa umwami wa Yuda ari ku ngoma.
11Zimiri akimara kwimikwa no kwicara ku ntebe y’ubwami, amarira ku icumu abo mu nzu ya Bayesha bose; ntiyagira umwana w’umuhungu n’umwe amusigira, haba mu muryango we cyangwa se mu ncuti ze.
12Zimiri atsemba inzu yose ya Bayesha, bikurikije ijambo ry’Uhoraho yatumye umuhanuzi Yehu kuri Bayesha.
13Ibyo byari bitewe n’ibyaha byose Bayesha n’umuhungu we Ela bari bakoze ubwabo kandi bakabikoresha na Israheli, bagasenga ibigirwamana, bikageza ubwo barakaza Uhoraho, Imana ya Israheli.
14Ibindi bigwi bya Ela, ibyo yakoze byose, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli?
Zimiri, Umwami wa Israheli (885)15Mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda, Zimiri aba umwami i Tirisa, mu gihe cy’iminsi irindwi. Icyo gihe ingabo za Israheli zari zateye i Gibetoni y’Abafilisiti.
16Nuko izo ngabo zumva inkuru ivuga ngo «Zimiri yigometse, ndetse yica umwami!» Uwo munsi Abayisraheli bose, aho bari mu ngando, bimika Omari wari umugaba w’ingabo ngo ababere umwami.
17Omari n’Abayisraheli bose bazamuka bava i Gibetoni, bajya kugota Tirisa.
18Zimiri abonye ko umugi wafashwe, ahungira mu munara w’ingoro y’umwami, yitwikiramo, arapfa.
19Yazize ibyaha bye akora ibidatunganiye Uhoraho, agakurikiza ingeso za Yerobowamu wari warateye Israheli gucumura.
20Ibindi Zimiri yakoze n’ubwigomeke bwe, ibyo ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli?
21Ubwo rero Abayisraheli bicamo ibice bibiri: igice kimwe gikurikira Tibini mwene Ginati kugira ngo bamwimike ababere umwami; naho abandi bakurikira Omari.
22Abantu bakurikiye Omari, barusha amaboko abakurikiye Tibini mwene Ginati, barabanesha. Tibini arapfa, maze Omari arimikwa.
Omari, Umwami wa Israheli (885–874)23Omari yabaye umwami wa Israheli mu gihe cy’imyaka cumi n’ibiri. Yimitswe mu mwaka wa mirongo itatu n’umwe w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda. Yamaze imyaka itandatu ari i Tirisa,
24hanyuma agura na Shemeri umusozi wa Samariya ku matalenta abiri ya feza. Yubaka kuri uwo musozi arahakomeza, umugi ahubatse awita Samariya, akurikije izina rya nyirawo Shemeri.
25Omari akora ibidatunganiye amaso y’Uhoraho ndetse akora nabi kurusha abamubanjirije bose.
26Yakurikije ingeso zose za Yerobowamu mwene Nebati, kandi akurikiza ibyaha Yerobowamu yari yarakoresheje Abayisraheli bakarakaza Uhoraho, Imana ya Israheli, basenga ibigirwamana bitagira agaciro.
27Ibindi bigwi bya Omari, ibyo yakoze n’ubutwari bwe, ibyo ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli?
28Omari aratanga, umurambo we ushyingurwa i Samariya. Umuhungu we Akabu amuzungura ku ngoma.
Akabu, Umwami wa Israheli (874–853)29Akabu mwene Omari, yimye ingoma ya Israheli mu mwaka wa mirongo itatu n’umunani w’ingoma ya Asa, umwami wa Yuda. Akabu mwene Omari, ategeka Israheli imyaka makumyabiri n’ibiri ari i Samariya.
30Akabu mwene Omari, akora ibibi mu maso y’Uhoraho, maze akora nabi kurusha abamubanjirije bose.
31Yabonye ko gukurikiza ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati ari ubusa kuri we, arongora Yezabeli, umukobwa wa Etibehali, umwami w’Abasidoni; ayoboka ikigirwamana Behali, maze arakiramya.
32Yubakira Behali inzu i Samariya, ayishyiramo urutambiro,
33n’igiti cyeguriwe ibigirwamana. Akabu akomeza gukora ibirakaza Uhoraho, Imana ya Israheli, ku buryo butambutse ubw’abami bose ba Israheli bamubanjirije.
34Ku ngoma ye ni bwo Hiyeli w’i Beteli yongeye kubaka Yeriko. Yubaka urufatiro rwayo, atura umwana we w’imfura witwaga Abiramu, amarembo yayo ayashyiraho inzugi, atura umwana we w’umuhererezi witwaga Segubi, biba nk’uko Uhoraho yari yaravuze atumye Yozuwe, mwene Nuni.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.