Icya mbere cy'Abamakabe 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

II. MATATIYASI ATANGIRA INTAMBARA NTAGATIFUMatatiyasi n’abahungu be

1Muri iyo minsi, haduka Matatiyasi mwene Yohani, umuhungu wa Simewoni, umuherezabitambo wo muri bene Yowaribu, yimuka i Yeruzalemu ajya gutura i Modini.

2Yari afite abahungu batanu: Yohani bitaga Gadi,

3Simoni witwaga irya Tasi,

4Yuda witwaga irya Makabe,

5Eleyazari witwaga irya Awarani, na Yonatesi witwaga irya Afusi.

6Ubwo yitegereza amahano yakorwaga muri Yudeya n’i Yeruzalemu,

7nuko aravuga ati «Mbega ishyano! Naba se naravukiye kureba uko umuryango wanjye urimbuka, no kwitegereza amatongo y’umugi mutagatifu? Ubwo se nzakomeza manjirwe, kandi umurwa mutagatifu wagabijwe abanzi, n’Ingoro yeguriwe abanyamahanga?

8Ingoro yawo yahindutse nk’umuntu utakigira agaciro,

9ibyarangaga ikuzo ryawo babitwayeho iminyago,

ku bibuga byawo barahicira ibitambambuga,

n’abasore bawo barashirira ku nkota y’umwanzi.

10Ni irihe hanga ritahihaye ubutegetsi cyangwa ngo iby’aho ribyigabizeho iminyago?

11Imirimbo yawo yose bayikuyeho,

ubwigenge wahoranye, bwahindutse ubucakara.

12None dore ahantu hacu hatagatifu,

kirezi cyacu n’ikuzo ryacu, habaye itongo,

amahanga yarahahumanyije.

13Koko ubu kubaho biracyatumariye iki?»

14Nuko Matatiyasi n’abahungu be bashishimura imyambaro yabo, bambara ibigunira kandi bajya mu cyunamo gikomeye.

Igitambo cy’i Modini n’ingaruka zacyo

15Nuko abatware b’ingabo z’umwami bari bashinzwe gutesha rubanda iby’iyobokamana, baza i Modini bazanywe no gutura ibitambo.

16Abayisraheli benshi barahabasanga, ariko Matatiyasi n’abahungu be bajya ukwabo.

17Abatware b’ingabo z’umwami ni ko guterura, babwira Matatiyasi, bati «Uri umutware w’ikirangirire muri uyu mugi, ushyigikiwe n’abahungu bawe n’abavandimwe.

18Ngaho rero ngwino, abe ari wowe ubanziriza abandi kubahiriza itegeko ry’umwami, mbese nk’uko amahanga yose, abantu bo muri Yuda n’abasigaye i Yeruzalemu babigize. Bityo wowe n’abahungu bawe muzabarirwe mu ncuti z’umwami, muzagororerwe feza na zahabu, n’ibindi by’amoko menshi.»

19Matatiyasi abasubiza mu ijwi riranguruye, ati «Niba imiryango yose iri mu gihugu cy’umwami imwumvira, buri muryango ukirengagiza imigenzo y’abasekuruza bawo igakurikiza amategeko ye,

20jyewe, abahungu banjye n’abavandimwe banjye, tuzakurikiza Isezerano ry’abasekuruza bacu.

21Imana iraturinde kwihakana Amategeko n’ibikorwa tugomba gukurikiza.

22Nta bwo tuzumvira amategeko y’umwami, atuma duteshuka ku migenzo yacu ku buryo twabogamira iburyo cyangwa ibumoso.»

23Ngo amare kuvuga ayo magambo, Umuyahudi aratambuka bose bamureba, kugira ngo ature igitambo ku rutambiro rw’i Modini, nk’uko iteka ry’umwami ryabitegekaga.

24Matatiyasi ngo abibone, ishyaka rimugurumanamo yumva agize akanyabugabo; uburakari buba bwose maze ariruka amusogotera ku rutambiro.

25Umuntu w’umwami wategekaga gutura ibitambo na we amutsinda aho, nuko urutambiro ararusenya.

26Yarwaniye Amategeko ishyaka nk’iryo Pinehasi yigeze kugira, igihe yishe Zimiri mwene Salu.

27Nuko Matatiyasi atera hejuru mu ijwi riranguruye, abwira umugi wose ati «Abantu bose biyumvamo ishyaka ry’Amategeko kandi bakaba bashyigikiye Isezerano, nibankurikire!»

28Matatiyasi ubwe n’abahungu be bahungira mu misozi, basiga mu mugi ibyo bari batunze byose.

Abayahudi b’indahemuka bagomera umwami

29Nuko abantu benshi bifuzaga gukomeza ubutungane no gukurikiza Amategeko, baramanuka bajya kwiturira mu butayu,

30bo n’abana babo, abagore babo n’amatungo yabo, kuko ibyago byari bimaze kubarembya.

31Babimenyesha abatware b’umwami n’ingabo ze zari zituye i Yeruzalemu mu murwa wa Dawudi, ko abantu banze itegeko ry’umwami, bamanutse bakaba bihishe mu buvumo bwo mu butayu.

32Ubwo igitero gikomeye kirabakurikirana, ngo bamare kubashyikira baca ingando ahateganye na bo, bitegura kubatera ku isabato.

33Ni ko kubabwira bati «Rwose murakabije! Ngaho nimusohoke, mwumvire itegeko ry’umwami, bityo mubone kurokoka.»

34Abandi barabasubiza bati «Ntidusohoka kandi ntituzumvira n’itegeko ry’umwami, ridutegeka kwica isabato.»

35Baherako babirohaho,

36ariko bo ntibarushya banirwanaho, habe ngo babatere n’amabuye cyangwa ngo bagire icyo bakinga ku buvumo bwabo.

37Ahubwo baravuga bati «Nimureke dupfire mu butungane; ijuru n’isi ni byo dutanzeho abagabo, ko mutwishe muturenganyije.»

38Nuko babirohaho kuri uwo munsi w’isabato, barabica, bo n’abagore babo, abana babo n’amatungo yabo, bose hamwe bageraga ku bantu igihumbi.

Matatiyasi n’abantu be birwanaho

39Matatiyasi n’incuti ze ngo babyumve barabaririra cyane,

40maze barabwirana bati «Nituramuka tugenjeje nk’abavandimwe bacu, ntiturwanye abanyamahanga ngo turengere amagara yacu n’imigenzo yacu, baradutsemba ku isi bidatinze.»

41Uwo munsi nyine, biyemeza ibi bikurikira: «Umuntu wese uzaza kudutera ku isabato, tuzamurwanye, hato twese tudapfira gushira nk’abavandimwe bacu bapfiriye mu buvumo.»

42Nuko umuryango w’Abahasidimu urabasanga, bakaba abantu b’intwari muri Israheli, barwaniraga ishyaka Amategeko.

43Abashakaga kwitarura ibyo bibi byose na bo baza kubunganira no kubater inkunga,

44bahera ko barema igitero gikomeye, maze mu burakari bwabo batikiza abanyabyaha, mu mujinya wabo batsemba abahakanyi, abarokotse bahungira mu mahanga.

45Matatiyasi n’incuti ze barahindukira, basenya intambiro,

46kandi bagenya ku gahato abana bose bo mu gihugu cya Israheli, batari baragenywe.

47Bamenesha ababasuzuguraga maze ibyo bifuje byose birabahira,

48barwanira Amategeko bayambura abanyamahanga n’abami, ntibatuma umunyabyaha yigamba.

Umurage wa Matatiyasi n’urupfu rwe

49Nuko iminsi y’ubuzima bwa Matatiyasi igiye kurangira, abwira abahungu be, ati «Dore ubu higanje ugusebanya n’agasuzuguro, n’igihe cy’urugomo n’uburakari kirageze.

50None rero bana banjye, nimurwanire ishyaka Amategeko, muhare n’amagara yanyu kubera Isezerano ry’abasekuruza.

51Nimwibuke ibikorwa byakozwe n’abasekuruza bacu

mu gihe cyabo,

bibaheshe ikuzo rikomeye kandi bibagire

ibirangirire ubuziraherezo.

52Abrahamu se ntiyabaye indahemuka mu bigeragezo,

maze bigatuma abonwaho ubutungane?

53Yozefu na we yumviye Amategeko mu mibabaro ye,

bituma aba umutegetsi wa Misiri.

54Pinehasi, umukurambere wacu, kubera ishyaka rye ryinshi,

yahawe isezerano ry’ubuherezabitambo buhoraho.

55Yozuwe, kuba yaratunganyije umurimo we,

byatumye agirwa umucamanza muri Israheli.

56Kalebu, kubera ko yahamije ukuri mu ikoraniro,

byamuhesheje umurage mu gihugu cye.

57Dawudi, kubera ubudahemuka bwe,

yarazwe intebe y’ubwami buzahoraho iteka.

58Eliya, kubera ishyaka yarwaniye Amategeko,

yaboneyeho kuzamurwa mu ijuru.

59Ananiya, Azariya na Misayeli kuko biringiye Imana,

barokotse indimi z’umuriro.

60Daniyeli, kubera ubutungane bwe,

yakijijwe urwasaya rw’intare.

61Nuko rero namwe, nimumenye ko uko ibisekuruza bigenda bisimburana, abiringira Imana bose batazigera bajegajega.

62Ntimugatinye ibikangisho by’umunyabyaha, kuko ikuzo rye rihinduka ibishingwe rikaribwa n’inyo.

63Uyu munsi baba bamusingiza, ariko ejo ntiyongere kugaragara, nuko akisubirira mu mukungugu we, n’imigambi ye igahinduak ubusa.

64Bana banjye, nimube intwari kandi mukomere ku Mategeko, kuko ari yo azabahesha ikuzo.

65Nguwo Simewoni, umuvandimwe wanyu, nzi neza ko ari umuntu ugira inama nziza, mujye mumwumvira, azababera umubyeyi.

66Yuda Makabe, wabaye intwari kuva mu buto bwe, azaba umugaba w’ingabo zanyu, maze azarwanye amahanga.

67Naho mwebwe, nimwiyegereze abakurikiza Amategeko bose, maze muhorere umuryango wanyu.

68Muziture amahanga inabi yabagiriye, kandi mwihambire ku mabwiriza mukesha Amategeko.»

69Ibyo birangiye Matatiyasi abaha umugisha, maze yisangira abasekuruza be.

70Yapfuye mu mwaka w’ijana na mirongo ine n’itandatu, ahambwa mu mva y’abasekuruza be i Modini, nuko Abayisraheli bose baramuririra bikomeye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help