1Abafarizayi n’abigishamategeko baturutse i Yeruzalemu ni ko kwegera Yezu, bati
2«Ni iki gituma abigishwa bawe bica umuco w’abakurambere? Dore ntibakaraba iyo bagiye gufungura!»
3Arabasubiza ati «Mwebwe se, ni iki gituma mwica itegeko ry’Imana, mubikurije ku muco wanyu?
4Dore Imana yaravuze iti ’Jya wubaha so na nyoko’, kandi iti ’Uzatuka se cyangwa nyina, azicwe.’
5Mwebweho ariko muravuga ngo: Umuntu wese ubwira se cyangwa nyina, ati ’Ibintu najyaga kuzagufashisha, nabituye Imana’,
6ntaba agitegetswe gufasha se na nyina. Bityo mukaba mukuyeho ijambo ry’Imana mukurikije umuco wanyu!
7Mwa ndyarya mwe! Izayi yabahanuyeho neza, igihe avuze ati
8 ’Uyu muryango unyubahisha ururimi gusa,
naho imitima yabo indi kure.
9 Icyubahiro bampa ni amanjwe:
inyigisho bigisha ni amategeko y’abantu gusa.’» Ibihumanya umuntu(Mk 7.14–23)
10Nuko Yezu ahamagara rubanda, ni ko kubabwira ati «Nimutege amatwi maze mwumve!
11Si igishyirwa mu kanwa gihumanya umuntu; ahubwo ikiva mu kanwa, ni cyo gihumanya umuntu.»
12Nuko abigishwa be baramwegera baramubwira bati «Aho uzi ko Abafarizayi bumvise ayo magambo, bikabarakaza?»
13Yezu ati «Agati kose kadateretswe na Data wo mu ijuru, kazarandurwa.
14Nimubihorere: ni impumyi zirandata izindi impumyi! Kandi iyo impumyi irandase indi mpumyi, zombi zigwa mu mwobo.»
15Petero araterura ati «Dusobanurire uwo mugani.»
16Yezu ati «Namwe ntimuramenya ubwenge?
17Ntimwumva se ko igishyirwa mu kanwa cyose, kijya mu nda, hanyuma kikajya mu musarane,
18naho ibiva mu kanwa bituruka mu mutima akaba ari byo bihumanya umuntu?
19Koko rero, mu mutima ni ho haturuka ibitekerezo bibi, ubwicanyi, ubusambanyi, ingeso mbi, ubujura, ububeshyi n’ubutukanyi.
20Ngibyo ibyanduza umuntu; naho kurya udakarabye si byo bihumanya umuntu.»
Umukanahanikazi yemera Yezu(Mk 7.24–30)21Hanyuma Yezu ava aho, yerekeza mu karere k’i Tiri n’i Sidoni.
22Nuko Umukanahanikazi ava ku nkiko y’icyo gihugu, atera hejuru ati «Mbabarira, Nyagasani, Mwana wa Dawudi! Umukobwa wanjye yashegeshwe na roho mbi!»
23Ariko Yezu ntiyagira icyo amusubiza. Nuko abigishwa baramwegera, baramwinginga bati «Mwirukane, kuko adusakuza inyuma.»
24Ariko we arabasubiza, ati «Nta handi noherejwe, kereka mu ntama zazimiye zo mu muryango wa Israheli.»
25Ariko uwo mugore aramwegera, aramupfukamira, avuga ati «Nyagasani, ntabara!»
26Aramusubiza ati «Ntibikwiye gufata umugati w’abana ngo uwujugunyire ibibwana.»
27Umugore na we ati «Ni koko, Nyagasani, ariko n’ibibwana birya utuvungukira tugwa aho ba shebuja bafunguriye.»
28Nuko Yezu aramusubiza ati «Wa mugore we, ukwemera kwawe kurakomeye; nibikumerere uko ubishaka!» Ako kanya umukobwa we arakira.
Yezu akiza abantu benshi iruhande rw’ikiyaga(Mk 7.31)29Nuko Yezu ava aho, afata ku nkombe y’inyanja ya Galileya. Azamuka umusozi, nuko aricara.
30Abantu benshi baramusanga, bazanye abacumbagira, ibimuga, impumyi, ibiragi n’abandi benshi, babashyira imbere ye arabakiza.
31Nuko rubanda baratangara babonye ibiragi bivuga, ibimuga bikize, abacumbagira bagenda, impumyi zibona, maze basingiza Imana ya Israheli.
Yezu agaburira abantu ibihumbi bine(Mk 8.1–10)32Yezu ahamagara abigishwa be, arababwira ati «Iyi mbaga nyifitiye impuhwe, kuko hashize iminsi itatu bankurikiye, kandi bakaba badafite ibyo barya. Kubohereza bashonje simbishaka; hato batagwa mu nzira.»
33Abigishwa baramubwira bati «Turakura he muri ubu butayu imigati ihagije abantu bangana batya?»
34Yezu arabaza ati «Mufite imigati ingahe?» Baramusubiza bati «Irindwi, n’udufi dukeya.»
35Nuko ategeka rubanda kwicara hasi.
36Hanyuma afata ya migati irindwi na ya mafi, ashimira Imana, arayimanyura, maze ayiha abigishwa be, bayiha rubanda.
37Bose bararya barahaga. Nyuma bakoranya ibisate bisigaye, byuzura inkangara ndwi!
38Nyamara abariye bari ibihumbi bine, batabariyemo abagore n’abana.
39Yezu amaze gusezerera rubanda, ajya mu bwato, berekeza mu karere ka Magadani.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.