Zaburi 114 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibitangaza Imana yakoze igihe cy’iyimukamisiri

1Alleluya!

Igihe Abayisraheli basohotse mu Misiri,

inzu ya Yakobo ikava mu gihugu cy’abanyamahanga,

2Yuda yahindutse igicumbi cy’Uhoraho,

Israheli ihinduka ingarigari ye.

3Inyanja yarababonye, irahunga,

Yorudani na yo irakimirana isubira inyuma;

4imisozi miremire isimbagurika nk’amapfizi y’intama,

n’utununga dusimbagurika nk’abana b’intama.

5Mbe nyanja, utewe n’iki guhunga?

Nawe Yorudani, utewe n’iki gukimirana usubira inyuma?

6Mbe misozi miremire, mutewe n’iki gusimbagurika

nk’amapfizi y’intama?

namwe tununga, mutewe n’iki gusimbagurika

nk’abana b’intama?

7Butaka, itere hejuru imbere y’Umutegetsi,

imbere y’Imana ya Yakobo,

8yo igira urutare ikaruhindura ikidendezi cy’amazi,

n’ikibuye cy’intamenwa ikagihindura isoko idudubiza.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help