Izayi 35 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abakijijwe n’Uhoraho bazagaruka i Yeruzalemu

1Ubutayu n’ubutaka bubi nibihimbarwe,

amayaga anezerwe kandi arabye indabyo.

2Natwikirwe n’indabyo zo mu mirima,

nasabagire, abyine kandi atere urwamo rw’ibyishimo.

Uhoraho yayagabiye ubwiza bw’imisozi ya Libani,

uburabagirane bwa Karumeli n’ubwa Sharoni,

kandi abantu bakazareba ikuzo ry’Uhoraho,

ububengerane bw’Imana yacu.

3Nimukomeze amaboko yananiwe,

mutere imbaraga amavi adandabirana,

4mubwire abakutse umutima, muti

«Nimukomere, mwoye gutinya; dore Imana yanyu.

Ije guhora abanzi banyu, ni cyo gihembo cyanyu.

Iraje ubwayo kubakiza.»

5Nuko impumyi zizabone,

n’ibipfamatwi bizumve.

6Abacumbagira bazasimbuke nk’impara,

n’iminwa y’ibiragi itere urwamo rw’ibyishimo.

Ubutayu buzavubukamo amasoko,

n’imigezi itembe ahantu h’amayaga.

7Ubutaka butwika buzahinduka ikiyaga,

akarere kishwe n’inyota, kavubukemo amasoko y’amazi,

naho mu ndiri y’ingunzu, hazamere imbingo n’imfunzo.

8Aho ngaho hazahangwa inzira, bayite inzira ntagatifu;

uwahumanye ntazayinyuramo,

kuko izagenerwa umuryango w’Uhoraho,

kandi ab’ibipfamutima ntibazahacaracara.

9Nta we uzayihuriramo n’intare,

nta n’inyamaswa y’inkazi izayibonekamo.

Abazaba ab’Uhoraho, ni bo bazayinyuramo.

10Abakijijwe n’Uhoraho bazatahuka,

bagere i Siyoni batera urwamo rw’ibyishimo.

Ku ruhanga rwabo hazabengerana ibyishimo bitazashira,

ibinezaneza n’umunezero bibasanganire,

agahinda n’amaganya bizahunge.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help