Abanyakolosi 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Indamutso

1Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu, uko Imana yabishatse, n’umuvandimwe wacu Timote,

2ku batagatifujwe b’i Kolosi, kuri mwebwe, bavandimwe b’indahemuka muri Kristu: tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu.

Pawulo ashimira Imana akanabasabira

3Turashimira Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kandi tukanabasabira ubudahwema,

4kuva aho twumviye ukwemera mufitiye Yezu Kristu, n’urukundo mugirira abatagatifujwe bose,

5mubitewe no kwizera ibyiza bibagenewe mu ijuru. Ayo mizero mwayamenyeshejwe n’ijambo ry’ukuri, ari yo Nkuru Nziza yageze iwanyu.

6Nk’uko irumbuka kandi igakwira ku isi yose, no muri mwe ni ko bimeze, kuva aho mwumviye kandi mukamenya by’ukuri ingabire y’Imana.

7Mugenzi wacu Epafurasi dufatanyije umurimo, ni we wayibigishije.

8Uwo mugaragu w’indahemuka wa Yezu Kristu ubakorera mu kigwi cyacu, yanatumenyesheje urukundo mwasenderejwe na Roho Mutagatifu.

9Ni cyo gituma natwe, kuva aho tubyumviye, tudahwema kwambaza tubasabira ku Mana, kugira ngo mugire ubumenyi bushyitse bw’icyo ishaka, muhore murangwa n’umutima wuzuye ubuhanga n’ubushishozi ku bwa Roho Mutagatifu.

10Nguko uko muzizihiza Nyagasani mu mibereho yanyu imunyuze muri byose, munakore ibyiza byinshi kandi mugende murushaho kumenya Imana.

11Bityo muzakomezwa n’imbaraga zayo zitagereranywa, mubashe kuba indacogora no kwihangana muri byose.

Igisingizo cya Kristu

12Nimunezerwe kandi mushimire Imana Data watumye mugira umugabane ku murage w’abatagatifujwe bari mu mucyo.

13Koko rero, yatugobotoye ku ngoyi y’umwijima, atujyana mu Ngoma y’Umwana we akunda byimazeyo,

14ari na We dukesha gucungurwa no kubabarirwa ibyaha.

15Ni We shusho ry’Imana itagaragara,

Umuvukambere mu byitwa ikiremwa cyose,

16kuko byose byaremewe muri We,

ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi.

Ibigaragara n’ibitagaragara,

Ibinyabubasha n’Inganji, Ibikomangoma n’Ibihangange:

byose byaremwe na We, kandi ni We byaremewe;

17yariho mbere ya byose,

kandi byose bibeshwaho na We.

18Ni We kandi Mutwe w’umubiri, ari wo Kiliziya,

akaba n’Ishingiro, n’Umuvukambere mu bapfuye,

kugira ngo ahorane muri byose umwanya w’ibanze;

19kuko Imana yizihijwe no kumusenderezamo ibyiza byose,

20kandi muri We yiyunga n’ibiriho byose,

ndetse ari We ibigirira,

ari ibiri ku isi, ari n’ibiri mu ijuru,

byose ibisakazaho amahoro

aturutse ku maraso ye yameneye ku musaraba.

21Namwe ubwanyu, kera mwari mwaraciye ukubiri n’Imana, mwari n’abanzi bayo kubera ibitekerezo n’ibikorwa byanyu bibi,

22none ubu ngubu yabahaye kwigorora na Yo, mubikesha Umwana wayo watanze umubiri we akabapfira, kugira ngo mube abatagatifu, nta mwanda kandi nta makemwa, imbere yayo.

23Cyakora mukomere mu kwemera, ntimugahungabane, ngo muteshuke ku mizero mwasezeranyijwe n’Inkuru Nziza mwumvise, ari yo yamamarijwe ikiremwa cyose kiri mu nsi y’ijuru, akaba ari na yo jyewe Pawulo ndahwema kuruhira.

Pawulo aruhira Kristu

24Ubu rero nshimishijwe n’uko mbabara ari mwe ngirira, maze ibyari bibuze ku mibabaro ya Kristu, nkabyuzuriza mu mubiri wanjye, mbigirira umubiri we, ari wo Kiliziya.

25Koko rero, nabaye umugaragu wa Kiliziya, biturutse ku murimo Imana yanshinze muri mwe: ni uwo kubagezaho byuzuye ijambo ry’Imana,

26mbamenyesha ibanga ryari ryarahishwe kuva kera kose no mu bisekuruza byose, none rikaba rimaze guhishurirwa abatagatifujwe bayo.

27Ni bo Imana yishakiye kumenyesha ikuzo n’ibyiza bitagereranywa iryo banga rizanira abanyamahanga: Kristu ari muri mwe, We uzaduhesha ikuzo twizeye!

28Kristu uwo nyine ni We twamamaza, tuburira buri muntu kandi tumwigisha ubwenge bwose, kugira ngo buri wese tumuhindure intungane muri Kristu.

29Ngicyo icyo nduhira nkakirwanirira nkoresheje imbaraga zose mpora nterwa na We.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help