Zaburi 145 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibisingizo by’Uhoraho, umwami wa byose

1Igisingizo, cyitiriwe Dawudi.

Alefu

Mana yanjye, mwami wanjye, nzakurata,

nzasingiza izina ryawe iteka ryose.

Beti

2Buri munsi nzagusingiza,

nogeze izina ryawe iteka ryose.

Gimeli

3Uhoraho ni igihangange,

akaba rwose akwiriye gusingizwa;

ubwamamare bwe ntibugereranywa.

Daleti

4Kuva mu gisekuru kugera mu kindi

bazibukiranye ibyo wakoze,

bamamaze ibigwi byawe.

He

5Nzajya ndondorera abandi ibitangaza byawe,

mvuge ikuzo ryawe ry’urukerereza,

rijyana n’ubwiza bwawe.

Wawu

6Bazajya bavuga ububasha bwawe,

wagaragaje ukora ibintu bihambaye,

nanjye mvuge ubuhangange bwawe.

Zayini

7Bazajya bahimbaza urwibutso

rw’ibyiza byinshi wagiriye abantu,

maze bahe amashyi n’impundu ubutungane bwawe.

Heti

8Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza,

atinda kurakara kandi akagira urugwiro.

Teti

9Uhoraho agirira bose ibambe,

maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.

Yodi

10Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,

abayoboke bawe bagusingize!

Kafu

11Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,

batangaze ubushobozi bwawe,

Lameki

12bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,

n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.

Memu

13Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose,

ubutegetsi bwawe buzaramba,

uko ibisekuruza bigenda bisimburana.

Nuni

Uhoraho ni mutabeshya,

akaba indahemuka mu byo akora byose.

Sameki

14Uhoraho aramira abagwa bose,

abunamiranye akabaha kwemarara.

Ayini

15Bose ni wowe bahanga amaso bakwiringiye,

maze ukabaha icyo barya igihe kigeze.

Pe

16Ubumbura ikiganza cyawe,

maze ibinyabuzima byose ukabihaza icyo byifuza.

Tsade

17Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose,

akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose.

Kofu

18Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza,

hafi y’abamwiyambaza babikuye ku mutima.

Reshi

19Ibyo abamwubaha bashaka arabikora;

baba bamutabaje, akabumva, akabagoboka.

Shini

20Uhoraho arinda abamukunda bose,

ariko abagiranabi bose akazabarimbura.

Tawu

21Umunwa wanjye uzavuga ibisingizo by’Uhoraho,

n’ikinyamubiri cyose kizarate izina rye ritagatifu,

iteka ryose rizira iherezo!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help