1Bavandimwe, ntimugahirimbanire mwese kuba abigisha. Murabizi ko twebwe abigisha tuzacirwa urubanza rukomeye,
2kuko kenshi twese duteshuka mu magambo. Niba umuntu adateshutswe mu magambo, uwo nguwo aba ari umuntu nyawe, ushobora no gutegeka umubiri we wose.
3Niba dushyize imikoba mu munwa w’amafarasi kugira ngo atwumvire, dushobora no kuyobora umubiri wayo wose.
4Nimwitegereze n’amato; n’ubwo ari manini bwose kandi agasunikwa n’inkubi y’umuyaga, ayoborwa n’ingashya ntoya cyane, kugira ngo agane aho umusare ashaka.
5Bityo rero, n’ururimi ni urugingo rw’umubiri rungana urwara, ariko rukiratana ibikorwa bikomeye. Nimurebe ukuntu akariro gake gatwika ishyamba rinini rigakongoka.
6Ururimi na rwo ni nk’umuriro, isoko y’ibibi; rubarirwa mu myanya y’umubiri wacu, maze rukanduza umubiri wose, rukawutwikisha umuriro rukomora mu nyenga y’ikuzimu, rukangiza imibereho yacu yose.
7Koko rero nta bwoko na bumwe, bwaba ubw’inyamaswa z’inkazi, bwaba ubw’inyoni, bwaba ubw’ibikururuka ku butaka, bwaba ubw’amafi, nta na bumwe umuntu adashobora gutegeka;
8ariko ururimi, nta muntu n’umwe ushobora kurutegeka, rwo cyorezo kidahoshwa, rukaba rwuzuyemo uburozi bwica!
9Ni rwo tuvugisha dusingiza Nyagasani n’Umubyeyi, ariko akaba ari na rwo tuvumisha abantu baremwe mu ishusho y’Imana;
10bityo mu munwa umwe hagasohoka umugisha n’umuvumo. Bavandimwe rero, ntibyari bikwiye kumera bityo.
11Ese ye, isoko ishobora kuvubura mu kobo kamwe amazi aryohereye n’amazi asharira?
12Cyo se bavandimwe, umutini ushobora kwera imizeti, cyangwa se umuzabibu ukera imitini? Bityo n’isoko irimo umunyu ntishobora gutanga amazi anyobwa.
13Ni nde w’umuhanga n’umunyabwenge muri mwe? Nabyerekanishe imyifatire ye myiza, ko ibikorwa bye byuzuye ituze n’ubuhanga.
Ubuhanga bw’isi n’ubuhanga bukomoka mu ijuru14Ariko niba mu mutima wanyu huzuyemo ishyari rikabije n’ubucabiranya, ntimukirate cyangwa ngo mubeshye muhinyura ukuri.
15Ubwo buhanga ntibukomoka mu ijuru; ahubwo ni ubw’isi, bukaba ubw’inyamaswa n’ubwa Sekibi.
16Koko rero, ahari ishyari n’ubucabiranya, haba umuvurungano n’ibikorwa bibi by’amoko yose.
17Naho ubuhanga bukomoka mu ijuru, icya mbere cyo ni ubuziranenge, ni ubunyamahoro, ni ubunyarugwiro n’ubunyampuhwe, bukaba busendereye ineza kandi bukarumbuka imbuto nziza, ntibugire aho bubogamira kandi ntibugire uburyarya.
18Imbuto y’ubutungane ibibwa mu mahoro, ku baharanira amahoro.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.