ESITERA 5 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Esitera atinyuka kwegera umwami

1Nyamara, ku munsi wa gatatu, Esitera arekera aho gusenga, yiyambura imyenda y’amaganya, yambara imyambaro ye y’icyubahiro.

1aAsubirana ubwiza bwe, maze arangije gutakambira Imana irinda abantu bose ikabarokora, ajyana n’abaja be babiri. Umwe amwigwandikaho nk’uwabuze imbaraga, undi arakurikira afashe igishura.

1bNaho we yari yatantamuye inzobe, ubwiza ari bwose. Mu maso harabengeranaga nk’aho umukobwa ushengurwa n’urukundo, ariko umutima wari usaritswe n’ubwoba.

1cAmaze kurenga imiryango yose, ahagarara imbere y’umwami. Umwami yari yicaye ku ntebe ye y’ubugabe, yambaye ibimuranga bye byose by’iminsi mikuru, atatse wese zahabu n’ibiva mu mabuye y’agaciro. Yari ateye ubwoba cyane.

1dYubura uruhanga rwe rubengerana, ijisho ritera ibishashi kubera kurakara. Umwamikazi yitura hasi. Acika intege, ahindura ibara maze umutwe we awegeka ku muja wamugendaga iruhande.

1eAriko Imana ihindura umutima w’umwami, ituma agwa neza. Arashiguka, asimbuka ava ku ntebe ye ya cyami, afata umwamikazi mu maboko kugeza aho azanzamukiye; yamuhozaga amubwira amagambo amurema agatima.

1fYagiraga ati «Ubaye ute, Esitera? Humura; tuva inda imwe. Nta cyo uba: amategeko yacu areba gusa rubanda rwa giseseka. Cyo tambuka!»

2Nuko, azamura inkoni ye ya cyami yari ikoze muri zahabu, ayimushyira ku bikanu, aramuhobera maze aravuga, ati «Ngaho mbwira.»

2aEsitera aravuga, ati «Nakubonye, Nyagasani, umeze nk’umumalayika w’Imana, maze umutima unshigukamo kubera gutinya ikuzo ryawe; kuko uri mwiza bitangaje, Nyagasani, n’uburanga bwawe burashamaje.»

2bAkivuga, acika intege yitura hasi. Umwami arikanga, naho ibyegera bye byose bigerageza kumurema agatima.

3Umwami aramubaza ati «Bite, mwamikazi Esitera? Urashaka iki? Naho cyaba icya kabiri cy’igihugu cyanjye wakibona!»

4Nuko Esitera arasubiza ati «Niba umwami abishaka, yazana na Hamani uyu munsi bagasangira amazimano namuteguriye.»

5Umwami ati «Mubwire Hamani abanguke kuko Esitera yadutumiye!»

Umwami azana na Hamani mu birori Esitera yabateguriye.

6Nuko igitaramo kijya kurangira, umwami abaza Esitera, ati «Urasaba iki ngo ugihabwe? Icyo wifuza ni iki? Naho cyaba icya kabiri cy’igihugu cyanjye wakibona!»

7Esitera arasubiza ati «Icyo nsaba . . . ? Icyo nifuza . . . ?

8Niba ntonnye ku mwami, akanemera kumpa icyo nsaba kandi akandangiriza icyo nifuza, umwami azagarukane na Hamani mu isangira nzabategurira ejo, hanyuma nzabwira umwami icyo nifuza.»

Hamani ashinga igiti cyo kumanikaho Maridoke

9Uwo munsi Hamani yatashye yishimye kandi anezerewe. Ariko Hamani abonye Maridoke ku irembo ry’ibwami atamuhagurukiye kandi ngo ahinde umushyitsi imbere ye, aramurakarira cyane.

10Nyamara Hamani arenzaho maze ataha iwe. Nuko atumiza incuti ze n’umugore we Zereshi.

11Hamani abaratira ubukire bwe buhanitse, ubwinshi bw’abana be, ukuntu umwami yamuzamuye, akamusumbya abandi batware n’abagaragu be.

12Nuko Hamani yungamo ati «Dore n’igitaramo umwamikazi Esitera yateguriye umwami, nta wundi yagitumiyemo usibye jye. Kandi n’ejo ni jye uzongera kujyanayo n’umwami.

13Ariko ibyo byose nta cyo bimariye mu gihe cyose ngisuzugurwa na Maridoke w’Umuyahudi aho yicaye hariya ku karubanda!»

14Nuko umugore we Zereshi n’incuti ze baramubwira, bati «Nibashinge igiti gifite imikono mirongo itanu maze ejo mu gitondo uzasabe umwami kukimanikaho Maridoke, ubone kujyana n’umwami mu gitaramo unezerewe.» Icyo gitekerezo kinyura Hamani, nuko ahita ashingisha igiti.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help