Mariko 14 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yezu bamugambanira(Mt 26.1–5; Lk 22.1–2; Yh 11.47–53)

1Hari hasigaye iminsi ibiri ngo Pasika ibe, n’umunsi mukuru w’imigati idasembuye. Nuko abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko bashaka gufata Yezu ku mayeri ngo bamwice.

2Icyakora baravugaga bati «Ntibizabe ku munsi mukuru, ejo rubanda rudatera imidugararo.»

Yezu asigirwa i Betaniya(Mt 26.6–13; Yh 12.1–8)

3Igihe Yezu yari i Betaniya kwa Simoni umubembe, ari ku meza, haza umugore ufite agacupa kuzuye umubavu umininnye w’igiciro gikomeye. Nuko amaze kugapfundura, umubavu awusuka ku mutwe wa Yezu.

4Bamwe ariko birabarakaza, barabwirana bati «Uriya mubavu uzize iki?

5Uyu mubavu wajyaga kugurwa amadenari arenze magana atatu, maze agahabwa abakene!» Nuko batonganya uwo mugore.

6Ariko Yezu arababwira ati «Nimumureke! Muramutonganyiriza iki? Dore ibyo amaze kungirira ni byiza.

7Abakene muzabahorana iteka, kandi aho mushakiye mubagirira neza; naho jyewe ntimuzamporana iteka.

8Yakoze ibyo ashoboye: yasize umubiri wanjye ateganya ihambwa ryanjye.

9Ndababwira ukuri: ku isi yose, aho Inkuru Nziza izamamazwa hose, bazajya bavuga n’ibyo uyu mugore amaze gukora, bamwibuke.»

Ubugambanyi bwa Yuda(Mt 26.14–16; Lk 22.3–6)

10Nuko Yuda Isikariyoti, umwe muri ba Cumi na babiri, asanga abatware b’abaherezabitambo bakuru, agira ngo azamubagabize.

11Ngo babyumve, barishima, maze bamusezeranya kuzamuha ikiguzi. Yuda asigara ashaka uburyo bwo kumutanga.

Itegura rya Pasika(Mt 26.17–19; Lk 22.7–13)

12Umunsi wa mbere wo kurya Imigati idasembuye, ari na wo babagagaho intama za Pasika, abigishwa be baramubaza bati «Urashaka ko tujya gutegura he, ngo uharire Pasika?»

13Yezu yohereza babiri mu bigishwa be, arababwira ati «Nimujye mu murwa, muri buhure n’umuntu wikoreye ikibindi cy’amazi, mumukurikire,

14maze aho yinjira, mubwire nyir’urugo muti ’Umwigisha aravuze ngo: Icyumba cyanjye nza kuriramo Pasika hamwe n’abigishwa banjye kiri hehe?’

15Ari bubereke mu nzu yo hejuru icyumba kigari, gishashe, kandi giteguye neza, abe ariho mudutegurira ibya Pasika.»

16Abigishwa baragenda, bagera mu murwa, maze basanga bimeze uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika.

Yezu amenyesha ubugambanyi bwa Yuda(Mt 26.20–25; Lk 22.14; Yh 13.21–30)

17Bugorobye, Yezu azana na ba Cumi na babiri.

18Nuko igihe bari ku meza barya, Yezu aravuga ati «Ndababwira ukuri: umwe muri mwe dusangira, agiye kungambanira.»

19Nuko barashavura, batangira kumubaza umwe umwe bati «Mbese yaba ari jyewe?»

20Arabasubiza ati «Ni umwe muri ba Cumi na babiri; dore dukoreye ku mbehe rimwe.

21Koko Umwana w’umuntu aragiye, nk’uko ibyanditswe bimuvuga, ariko hagowe uwemeye kumugambanira! Ibyiza ni uko uwo muntu aba ataravutse.»

Yezu arema Ukaristiya(Mt 26.26–29; Lk 22.15–20)

22Nuko igihe bafunguraga, Yezu afata umugati, amaze gushimira Imana, arawumanyura, arawubahereza avuga ati «Nimwakire: iki ni umubiri wanjye.»

23Hanyuma afata inkongoro, amaze gushimira Imana, arayibahereza, maze bayinyweraho bose.

24Nuko arababwira ati «Iki ni amaraso yanjye y’Isezerano, amenewe abantu batabarika.

25Ndababwira ukuri: Nta bwo nzongera kunywa ku mbuto y’imizabibu, kugeza ku munsi nzanywera divayi nshya mu Ngoma y’Imana.»

Yezu abwira Petero ko ari bumwihakane(Mt 26.30–35; Lk 22.33–34; Yh 13.37–38)

26Bamaze kuririmba zaburi, barasohoka bagana ku musozi w’Imizeti.

27Yezu arababwira ati «Mwese ibigiye kumbaho biratuma muhungabana, kuko byanditswe ngo ’Nzakubita umushumba, maze intama zitatane.’

28Ariko nimara kuzuka, nzabatanga mu Galileya.»

29Petero aramubwira ati «N’aho bose bahungabana, jye ntibizambaho!»

30Yezu aramusubiza ati «Ndakubwira ukuri: None muri iri joro, isake itarabika ubwa kabiri, uraba umaze kunyihakana gatatu.»

31Ariko we arakomeza ati «N’aho nagomba gupfana nawe, sinakwihakana!» Abandi bose na bo bavuga batyo.

Yezu asengera i Getsemani(Mt 26.36–46; Lk 22.40–46)

32Nuko bajya mu murima witwa Getsemani, maze Yezu abwira abigishwa be ati «Nimube mwicaye hano, umwanya ngiye gusenga.»

33Yezu ajyana na Petero na Yakobo na Yohani, maze atangira kugira ubwoba n’ishavu.

34Arababwira ati «Umutima wanjye ushavuye byo gupfa; nimugume aha, maze mube maso.»

35Yigiye imbere gato, yikubita hasi, arasaba ngo niba bishoboka, iyo saha ice kure ye.

36Yaravugaga ati «Abba, Dawe ! Byose biragushobokera : igizayo iyi nkongoro; nyamara ntibibe uko jye nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.»

37Yezu aragaruka, asanga basinziriye; abwira Petero ati «Simoni, urasinziriye, ntiwashoboye kuba maso isaha n’imwe?

38Nimube maso, musenge kugira ngo mutaza kugwa mu gishuko; koko umutima w’umuntu uharanira ibyiza, ariko umubiri we ukagira intege nke.»

39Yezu asubirayo, yongera kwambaza avuga nka mbere.

40Hanyuma agarutse, asanga na none basinziriye, kuko amaso yabo yari aremerewe; nuko ntibabona icyo bamusubiza.

41Ubwa gatatu araza, arababwira ati «Noneho nimusinzire, muruhuke! Nimurekere aho. Isaha irageze; dore Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abanyabyaha.

42Nimuhaguruke tugende! Dore untanga ari hafi.»

Ifatwa rya Yezu(Mt 26.47–56; Lk 22.47–53; Yh 18.2–11)

43Nuko ako kanya akivuga, Yuda umwe muri ba Cumi na babiri azana n’igitero cy’abantu bafite inkota n’ibibando, boherejwe n’abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, n’abakuru b’imiryango.

44Umugambanyi yari yabahaye ikimenyetso, ati «Uwo nza guhobera nkamusoma, araba ari we: mumufate, maze mumujyane, mumenye ntabacike.»

45Nuko Yuda araza yegera Yezu, ati «Mwigisha!»; nuko aramusoma.

46Ba bandi bahita basumira Yezu ubwo, baramufata.

47Umwe mu bari aho, akura inkota ayikubita umugaragu w’umuherezabitambo mukuru, amuca ugutwi.

48Nuko Yezu arababwira ati «Mwaje kumfata mufite inkota n’ibibando nk’aho ndi igisambo!

49Nyamara iminsi yose nabaga ndi kumwe namwe mu Ngoro y'Imana nigisha, ntimwamfashe. Ariko ibi bibereye kugira ngo Ibyanditswe byuzuzwe.»

50Nuko bose bamusiga aho barahunga.

51Hari umusore wari ukurikiye Yezu, yifubitse igishura cyonyine; nuko baramufata.

52We rero arabiyaka, abasigira igishura mu ntoki, ahunga yambaye ubusa.

Yezu imbere y’inama nkuru(Mt 26.57–68; Lk 22.54–55, 63–71; Yh 18.12–18)

53Nuko Yezu bamushyira umuherezabitambo mukuru, maze abatware b’abaherezabitambo, n’abakuru b’imiryango, n’abigishamategeko, baraterana bose.

54Petero akaba yari yamukurikiriye kure, kugera mu ngoro y’umuherezabitambo mukuru, maze yicarana n’abagaragu ku ikome, arota.

55Ubwo rero abatware b’abaherezabitambo n’inama nkuru yose bashaka icyo bashinja Yezu kugira ngo bamucire urwo gupfa, ariko barakibura.

56Benshi nanone bamushinjaga ibitari byo, n’ibyo bamushinje ntibabihuze.

57Bamwe barahaguruka, bamushinja ibinyoma bavuga bati

58«Twamwumvise avuga ati ’Jyewe nzasenya iyi Ngoro yubatswe n’amaboko y’abantu, maze mu minsi itatu nubake indi itubakishijwe amaboko y’abantu.’»

59Ariko no kuri ibyo, uko bamuregaga ntibabihuze.

60Nuko umuherezabitambo mukuru arahaguruka, ahagarara hagati y’iteraniro, abaza Yezu ati «Nta cyo usubiza ku byo aba bantu bakurega?»

61We rero araceceka, ntiyagira icyo asubiza. Umuherezabitambo mukuru arongera aramubaza ati «Mbese uri Kristu, Umwana wa Nyagusingizwa?»

62Yezu arasubiza ati «Ndi we, byongeye kandi muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bwa Nyir’ububasha, munamubone aje ku bicu

by’ijuru.»

63Nuko umuherezabitambo mukuru ashishimura imyambaro ye, avuga ati «Abagabo bandi dushaka ni ab’iki?

64Mwiyumviye ukuntu atutse Imana. Mubitekerezaho iki?» Bose bahamya ko akwiye gupfa.

65Hanyuma bamwe batangira kumuvunderezaho amacandwe no kumupfuka mu maso, no kumukubita inshyi, bamubwira bati «Ngaho duhanurire!» Abagaragu na bo bamukubita inshyi.

Petero yihakana Yezu gatatu(Mt 26.69–75; Lk 22.56–62; Yh 18.25–27)

66Icyo gihe Petero yari mu rugo, maze haza umwe mu baja b’umuherezabitambo mukuru.

67Abonye Petero yota aramwitegereza, maze aramubwira ati «Nawe wari kumwe na Yezu w’i Nazareti!»

68Petero ahakana avuga ati «Ibyo simbizi, sinumva icyo ushaka kuvuga.» Arahaguruka, ajya ku irembo.

69Wa muja yongera kumwitegereza, abwira abari aho ati «Koko uriya ni umwe muri bo!»

70We ariko arongera arahakana. Hashize akanya, abari aho babwira Petero bati «Ni ukuri, uri umwe muri bo! Byongeye uri Umunyagalileya.»

71Nuko we atangira kurahira yimazeyo ati «Uwo muntu muvuga, nta bwo muzi!» Ako kanya isake ibika ubwa kabiri.

72Nuko Petero yibuka ijambo Yezu yari yamubwiye ati «Isake itarabika ubwa kabiri, uzaba unyihakanye gatatu.» Nuko araturika ararira.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help