1Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo:
2«Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Uzandike mu gitabo amagambo yose nakubwiye.
3Igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze nzagandure Israheli umuryango wanjye; yo na Yuda mbagarure mu gihugu nahaye abasekuruza babo, bazagihabweho umurage.»
4Dore amagambo Uhoraho yavuze kuri Israheli no kuri Yuda :
5Uhoraho agize ati
«Turumva induru ziteye ubwoba,
igikuba kiracitse, nta mahoro ariho.
6Nimubaririze, murebe:
ese hari igitsinagabo kiramukwa?
Ndabona umugabo wese ukomeye akorakora inda ye
nk’umugore uramutswe!
Mu maso hose hasuherewe, hijimye.
7Karabaye! Ni koko, uwo munsi urakomeye,
nta wundi usa na wo.
Kuri Yakobo, ni igihe cy’umubabaro, ariko azawukira.
8(Uwo munsi — uwo ni Uhoraho Umugaba w’ingabo ubivuze — nzamukura ku buretwa bwamushenguraga ijosi, ingoyi zabwo nzicagagure; yoye kuzongera guhakwa n’abanyamahanga ukundi.
9Bazakorera Uhoraho Imana yabo, hamwe na Dawudi, umwami wabo ngiye kubimikira.)
10Wowe Yakobo, mugaragu wanjye, ntugire ubwoba,
Israheli, ntukangarane! Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Dore ngiye kugukiza nkuvanye mu bihugu bya kure,
n’urubyaro rwawe ndukure mu buretwa.
Yakobo azagaruka ashyitse umutima mu nda, aruhuke;
nta n’uzamutera ubwoba bibaho.
11Ndi kumwe nawe kugira ngo ngukize,
— uwo ni Uhoraho ubivuze —
ngiye gutsemba amahanga yose nabatatanirijemo,
ariko wowe sinzagutsemba.
Ahubwo nzaguhana uko bikwiye,
kuko sinakureka ntaguhannye.
12Ni jye ubwanjye wabatangarije umukiro, kandi nywubagezaho;
nta bwo ari imana y’inyamahanga iba iwanyu.
Bityo rero, muri abahamya banjye,
naho jye ndi Imana — uwo ni Uhoraho ubivuze —
13Nta muntu ufite wo kukurengera,
igikomere cyose kibonerwa umuti,
ariko icyawe nta miti yakivura.
14Abakunzi bawe bose barakwirengagije, ntibakikwitayeho!
Naragukomerekeje boshye ukubiswe n’umwanzi;
ari na cyo gihano cyawe
kubera ibicumuro byawe bitagira ingano,
n’ibyaha byawe bidahwema kwigaragaza.
15Kuki utakishwa n’uruguma rwawe?
Igikomere cyawe ntigishobora gukira!
Nakugize ntyo kubera ibicumuro byawe bitagira ingano,
n’ibyaha byawe bidahwema kwigaragaza.
16Cyakora abakurimbura bose, na bo bazashirira ku icumu,
abanzi bawe bose bazajyanwa bunyago,
abakunyaga na bo bazanyagwa,
abagusahura na bo bazasahurwa.
17Kuko nzakuvura, nkagukiza ibikomere byawe
— uwo ni Uhoraho ubivuze — wowe bitaga «Igicibwa»,
na «Siyoni itagira uyitaho.»
18Uhoraho avuze atya:
Nzavugurura amahema ya Yakobo,
abayatuye mbagirire impuhwe:
buri mugi uzongera wubakwe ku musozi wawo,
na buri nzu nziza isubire mu kibanza cyayo.
19Abantu bazavuza impundu zo gushimira,
ziherekezwe n’amajwi menshi y’ibyishimo.
Nzabaha kororoka ubutazagabanuka,
nzabubahiriza kandi ntibazasuzugurwa.
20Abana babo bazasubizwa ubutoneshwe bahoranye,
umuryango wabo ushinge imizi imbere yanjye,
maze mpane ababashikamiraga bose.
21Umwami wabo azaba ari umwe muri bo,
umutware wabo azabakomokemo,
kandi nzamuzane mwiyegereze.
Ni nde rero watinyuka kunyegera?
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
22Muzambera umuryango, nanjye mbabere Imana.
Uburakari bw’Uhoraho buzavubukira ku banyabyaha(reba na 23.19–20)23Dore umuhengeri uraje, ni uburakari bw’Uhoraho, inkubi y’umuyaga igiye guhuherera ku mutwe w’abanyabyaha.
24Uburakari bw’Uhoraho ntibuzashira atamaze kurangiza umugambi yiyemeje. Ibyo muzabisobanukirwa neza hanyuma.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.