Izayi 8 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umuhungu wa Izayi yitwa izina

1Uhoraho arambwira ati «Fata igisate kinini cy’ibuye, wandikeho aya magambo, ukoresheje itindo isanzwe: Kuri Maheri‐Shalali‐Hashi‐Bazi, (Minyago‐iri hafi‐Isahura‐iregereje).

2Nuko ibyo birangiye, mfata Uriya umuherezabitambo, na Zekariyahu mwene Yeberekiyahu, abagabo b’abahamya kandi bemewe.

3Hanyuma nsanga umuhanuzikazi (ari we mugore wanjye), asama inda maze abyara umuhungu. Uhoraho arambwira ati «Uwo mwana, mwite Maheri‐Shalali‐Hashi‐Bazi,

4kuko mbere y’uko amenya kuvuga ngo ’data’ cyangwa ’mama’, bazaba bashyikirije umwami wa Ashuru ubukungu bw’i Damasi, n’iminyago y’i Samariya.

Igitero cy’Abanyashuru

5Uhoraho arongera ambwira muri aya magambo :

6Kubera ko uyu muryango wanze amazi ya Silowe atembana ituze,

ugakangarana imbere ya Rasoni na mwene Remaliyahu,

7kubera iyo mpamvu, Uhoraho azawuteza amazi menshi,

afite imivumba y’uruzi rwa Efurati

(yavugaga umwami wa Ashuru n’ikuzo rye ryose),

azasohoke mu kiryamo cyayo, arenge inkombe zayo zose.

8Azagera kuri Yuda amusendereho,

amugere mu ijosi, yagure inkombe zayo

yuzure igihugu cyawe, wowe Emanuweli!

Imana turi kumwe

9Miryango, nimwumve kandi muhinde umushyitsi!

Nimutege amatwi, namwe mahanga yose ya kure!

Nimukindikize intwaro zanyu, nyamara muzaneshwa!

10Nimujye imigambi, ariko izapfa ubusa.

Muvuge ayo mushatse yose, ariko nta cyo bizabamarira,

kuko «Imana turi kumwe».

Ni Uhoraho wenyine mugomba gutinya

11Uhoraho yamfashe akaboko,

antegeka kudakurikira inzira y’uwo muryango, muri aya magambo:

12Ntimukite ubugambanyi,

ibyo uwo muryango wita ubugambanyi byose.

Ntimugaterwe ubwoba n’ibyo batinya, kandi ntibikabakange.

13Ahubwo mumenye ko Uhoraho Umugaba w’ingabo,

ari we muzita Intungane,

ni we mugomba gutinya, ni we ushobora kubakanga.

14Inzu zombi za Israheli, azazibera Ingoro,

ibuye basitaraho n’urutare batembaho,

abere urushundura n’umutego ab’i Yeruzalemu.

15Benshi bazasitara kuri urwo rutare bikubite hasi,

bashenjagurike, bagwe mu mutego ubutazawuvamo.

Ugutegereza n’ukwizera by’umuhanuzi

16(Uhoraho arambwira ati)

«Inyigisho zanjye, uzizigame neza,

uzikomeze mu mitima y’abigishwa banjye.»

17Ahasigaye ntegereza Uhoraho wimaga amaso inzu ya Yakobo,

mba ari we niringira.

18Jyewe n’abana Uhoraho yampaye,

turi ibimenyetso n’impanuro muri Israheli,

biturutse kuri Uhoraho, Umugaba w’ingabo,

utuye ku musozi wa Siyoni.

19Nibababwira bati «Nimubaze abagirwa n’abapfumu,

bavugiriza, bakavugira no mu matamatama»,

bakababaza ngo «Ese ntibikwiye

ko umuryango ubaza imana zawo n’abapfuye bawo,

ubigirira abazima?»

20Nibababaza batyo, muzabasubize muti

«Amategeko n’amabwiriza y’Uhoraho, ni byo mugomba gukurikiza.»

Baragowe abatazakurikiza iryo jambo,

kuko batazongera kubona umuseke weya!

Ububabare n’umwijima ku isi

21Ahubwo bazambuka igihugu, ari imbabare n’abashonji,

maze kubera iyo nzara, barakare,

bavume umwami wabo n’Imana yabo.

Bazarangamira hejuru,

22hanyuma buname barebe hasi,

babone ububabare n’umwijima, n’ubwire buteye inkeke.

Ni iryo joro bazaba bajugunywemo.

Umwami w’amahoro

23Nta mwijima ukirangwa mu gihugu cyarimo umubabaro. Kuko mu gihe cyahise, Uhoraho yasuzuguje igihugu cya Zabuloni n’icya Nefutali, ariko hanyuma aha ikuzo inzira igana ku nyanja, hakurya ya Yorudani n’intara y’abanyamahanga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help