Zakariya 9 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

IGICE CYA KABIRIUrubanza n’ihumanurwa by’ibihugu bikikije Israheli

1Iteka ryaciwe.

Ijambo ry’Uhoraho ryageze mu gihugu cya Hadaraki,

i Damasi rirahahagarara;

kuko isoko ya Aramu ari iy’Uhoraho

kimwe n’imiryango yose ya Israheli,

2na Hamati umuturanyi wayo,

ndetse na Tiri na Sidoni, ari ho hari ubuhanga bwinshi.

3Tiri yiyubakiye ikigo gikomeye,

irundarunda feza nyinshi ingana n’umukungugu,

na zahabu ingana n’icyondo cyo mu mayira.

4Nyamara Uhoraho azayigarurira,

arohe inkike zayo mu nyanja,

na yo ubwayo izatwikwe n’umuriro.

5Ashikeloni izaterwa ubwoba n’ibyo bikubara,

Gaza ishengurwe n’umubabaro,

na Ekironi ibure ibyo yari yishingikirije.

Gaza ntizongera kugira umwami,

na Ashikeloni yoye guturwa ukundi.

6Ashidodi izaturwa n’ibinyendaro,

nzatsembe n’ubwibone bw’Umufilisiti.

7Nzavana amaraso mu kanwa ke,

muvane mu menyo ibiribwa bizira,

bityo na we azabe uwasigaye w’Imana yacu.

Azagira uruhare mu muryango wa Yuda,

na Ekironi izamere nk’Umuyebuzi.

8Nzashinga ingando imbere y’inzu yanjye

nyirinde abagenda n’abagaruka;

nta munyamaboko uzongera guhonyora umuryango wanjye,

kuko ubu mbyirebera n’amaso yanjye.

Umukiza woroshya kandi uzanye amahoro

9Ishime unezerwe, mwari w’i Siyoni!

Urangurure urwamo rw’ibyishimo, mwari w’i Yeruzalemu!

Dore umwami wawe aragusanze, ni intungane n’umutsinzi,

aroroshya kandi yicaye ku ndogobe,

ku cyana cy’indogobe kikiri gitoya.

10Amagare y’intambara azayavana muri Efurayimu,

no muri Yeruzalemu amagare y’urugamba.

Azavunagura umuheto w’intambara,

ibihugu abitangarize amahoro.

Ingoma ye izava ku nyanja igere ku yindi,

ihere no ku Ruzi igarukire ku mpera z’isi.

Israheli yongera gukomera

11Naho wowe, ubikesheje isezerano ry’amaraso twagiranye,

ngiye kukurekurira imfungwa zawe,

zifungiye mu cyobo cyakamye.

12Nimuhaguruke mu mugi ukomeye,

mfungwa zuzuye amizero,

n’uyu munsi ndetse ndabihamya:

nzaguha ibyiza byikubye kabiri.

13Nafoye umuheto wanjye ari wo Yuda,

nywutamikamo umwambi wanjye, ari wo Efurayimu.

Naho wowe Siyoni, ngiye gukaza abahungu bawe,

batere aba Yavani,

kandi nzakubangure nk’uko intwari ibangura inkota yayo.

14Uhoraho azabagwa gitumo,

umwambi we ubatungure nk’umurabyo.

Uhoraho Imana azavuza akarumbeti, aze agendera

mu nkubi y’umuyaga wo mu majyepfo.

15Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azabarinda:

amabuye y’umuhumetso azatsemba kandi ajanjagure abanzi,

anywe amaraso nk’aho ari divayi,

asendere nk’urwabya rw’icyuhagiro

rwuzuye amaraso y’ibitambo,

cyangwa nk’amahembe yo ku rutambiro.

16Uwo munsi nyine, Uhoraho Imana yabo azabakiza,

bo ntama z’umuryango we.

Bazasa n’amabuye y’agaciro gakomeye,

bazabengerane mu gihugu cyabo.

17Mbega ukuntu bazahirwa! Mbega ukuntu bazaba ari beza!

Ingano zizashishisha abasore,

na divayi nshyashya ishimishe inkumi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help