Ibyahishuwe 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibaruwa yandikiwe Kiliziya ya Efezi

1Andikira umumalayika wa Kiliziya ya Efezi, uti «Ufashe inyenyeri ndwi mu kiganza cy’iburyo, akagenda rwagati mu matara arindwi ya zahabu, aravuga ati

2’Ibikorwa byawe, umuruho wawe n’ubwiyumanganye bwawe ndabizi, kimwe n’uko utashobora kwihanganira abagome. Wagerageje abiyitaga intumwa kandi atari zo, maze usanga ari ababeshyi.

3Ufite ubwiyumanganye koko: warababaye ku mpamvu y’izina ryanjye, kandi ntiwacika intege.

4Nyamara mfite icyo nkugayaho: ni uko utakinkunda nka mbere.

5Ibuka rero aho wahanantutse ukagwa. Gira wisubireho kandi ukore ibikorwa nk’ibya mbere. Naho ubundi, ngiye kuza, maze niba utisubiyeho nzakure itara ryawe mu mwanya waryo.

6Nyamara hari icyo ngushima: ni uko wanga ibikorwa by’Abanikolayi, nk’uko nanjye ubwanjye mbyanga.’

7Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nzamuha kurya ku giti cy’ubugingo, kiri mu busitani bw’Imana.»

Ibaruwa yandikiwe Kiliziya y’i Simirina

8Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Simirina, uti «Uwibanze n’Uwimperuka, wa wundi wapfuye, none akaba ari muzima, aravuga ati

9’Nzi neza amagorwa yawe n’ubukene bwawe — nyamara uri umukungu —, kandi nzi ko uvugwa nabi n’abiyita Abayahudi; nta bwo ari bo rero, ahubwo ni ikoraniro rya Nyakibi.

10Ntutinye ibigiye kukubabaza. Dore Sekibi agiye kujugunya mu buroko bamwe muri mwe kugira ngo abagerageze, maze muzagire amagorwa y’iminsi cumi. Urabe indahemuka kugeza ku rupfu, maze nzakwambike ikamba ry’ubugingo.’

11Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nta bwo azigera ababazwa n’urupfu rwa kabiri.»

Ibaruwa yandikiwe Kiliziya y’i Perigamo

12Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Perigamo, uti «Wa wundi ufite inkota ityaje amugi yombi, aravuga ati

13’Nzi neza aho utuye: ni ho hari intebe ya Sekibi. Ariko kandi, wakomeje kwizirika ku izina ryanjye, ntiwanyihakana, kabone no mu gihe cya Antipasi, umugaragu wanjye udahemuka wiciwe iwanyu, aho Sekibi atuye.

14Nyamara mfite icyo nkugayaho: ni uko iwawe hari bamwe bakihambira ku nyigisho za Balamu, wa wundi wagiraga inama Balaki ngo ashuke Abayisraheli, ngo barye inyama zatuwe ibigirwamana, kandi ngo bohoke mu buhabara.

15Iwawe na none, hari abakihambira ku nyigisho z’Abanikolayi.

16Gira wisubireho rero, bitabaye ibyo ngiye kuza bidatinze, maze mbarwanye n’inkota y’akanwa kanjye.’

17Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya. Uzatsinda, nzamuha manu yahishwe, muhe akabuye kererana, kandi kuri ako kabuye hazaba handitseho izina rishya ritagira undi urizi, uretse urihawe.»

Ibaruwa yandikiwe Kiliziya y’i Tiyatira

18Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Tiyatira uti «Umwana w’Imana, wa Wundi ufite amaso arabya nk’umuriro ugurumana, n’ibirenge bisa n’umuringa w’agaciro gakomeye, aravuga ati

19’Nzi neza ibikorwa byawe, urukundo rwawe, ukwemera kwawe, ukwitangira abandi kwawe n’ubwiyumanganye bwawe. Ibikorwa byawe biheruka, bishumbije ibya mbere ubwinshi.

20Nyamara mfite icyo nkugayaho: ni uko worohera Yezabeli, uwo mugore wiyita umuhanuzikazi, maze akayobya abagaragu banjye, abigisha kohoka mu buhabara no kurya inyama zatuwe ibigirwamana.

21Namuhaye igihe kugira ngo yisubireho, ariko ntashaka kwisubiraho ngo areke ubuhabara bwe.

22None dore ngiye kumujugunya ku buriri bw’amagorwa akaze, we na bagenzi be bafatanije ubuhabara, keretse niba bisubiyeho bakareka ibyo bikorwa byabo.

23Abana be nzabagabiza urupfu, maze Kiliziya zose zimenye ko ari jyewe usesengura imitima n’impyiko, kandi ko nzitura buri wese nkurikije ibikorwa bye.

24Ariko kandi mbibabwire, mwebwe ab’i Tiyatira, mutigeze muyoboka iryo dini, ntimunamenye ibyo bita ’amabanga ya Sekibi’, sinzabagerekaho undi mutwaro.

25Gusa rero, ibyo mutunze mubikomereho, kugeza igihe nzazira.

26Uzatsinda, akazaba yarakomeje kugenza uko nshaka kugeza ku ndunduro, nzamuha ububasha ku mahanga,

27ayategekeshe inkoni y’icyuma, ayajanjagure nk’umena ibibindi by’ibumba,

28mbese nk’uko nanjye ubwo bubasha nabuhawe na Data; kandi nzamuha n’inyenyeri yo mu rukerera.’

29Ufite amatwi arumve icyo Roho abwira za Kiliziya.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help