1Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Dawudi.
Mbega ngo biraba byiza, bikananyura umutima,
kwibumbira hamwe, turi abavandimwe!
2Bimeze nk’amavuta y’umubavu asutswe mu mutwe,
agasesekara mu bwanwa, mu bwanwa bwa Aroni,
maze akamanukira ku ncunda z’umwambaro we.
3Bimeze nk’ikime cyo ku musozi wa Herimoni,
kisesa mu bitwa bya Siyoni!
Aho nyine ni ho Uhoraho yagishishirije imigisha,
hamwe n’ubugingo ingoma ibihumbi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.