1Amagambo ya Aguri, mwene Yake, w’i Masa. Uwo muntu ni we wivugiye ati
Mana yanjye, ndananiwe!
Ndananiwe, Mana yanjye, ndarushye.
2Koko rero, nta muntu undusha ubucucu,
kandi nta bwenge bw’abantu ngira;
3sinatojwe ubuhanga,
n’ubumenyi bwa Nyir’ubutungane simbuzi.
4Ni nde wazamutse mu ijuru akagaruka?
Ni nde wapfumbase umuyaga mu biganza bye?
Ni nde wapfunyitse amazi mu gishura cye?
Ni nde washinze imbago z’isi?
Izina rye ni irihe kandi umuhungu we yitwa nde?
Wowe uramuzi!
5Ijambo ry’Uhoraho rikwiye kwizerwa,
umwiringiye rimubera ingabo imukingira.
6Ntuzagire icyo wongera ku magambo ye,
hato atazaguhana, ugatahurwaho ikinyoma.
7Hari ibintu bibiri nkwisabiye,
ntuzabinyime mbere y’uko mpfa:
8uzandinde ikinyoma n’uburyarya,
undinde ubutindi cyangwa umurengwe,
ahubwo ungenere ikintunga gihagije,
9ejo ntazarengwa ngahemuka,
mvuga ngo «Uhoraho ni nde?»
cyangwa natindahara nkiba,
ngasuzuguza izina ry’Imana yanjye.
10Ntuzasebye umugaragu kuri shebuja,
hato atazakuvuma bikakokama.
11Hari ubwoko bw’abantu buvuma se,
batigeze kwifuriza nyina umugisha;
12ubwoko bw’abantu bibwira ko ari abaziranenge,
kandi batarahanaguweho ibicumuro byabo;
13ubwoko bw’abantu b’indoro y’ubwirasi,
barangwa n’amaso y’agasuzuguro;
14ubwoko bw’abantu b’amenyo y’inkota
n’urwasaya rw’icyuma,
batanyagurisha abanyantege nke ku isi,
n’abakene mu bantu.
VII. IMIGANI Y’IMIBARE15Umusundwe ufite abakobwa babiri
bawubwira ngo «Duhe, duhe!»
Hari ibintu bitatu by’indahaga,
hakaba ndetse bine bitigera bivuga ngo «Ndanyuzwe!»
16Ibyo ni inyenga y’ikuzimu, inda y’ingumba,
ubutaka budahaga amazi,
ndetse n’umuriro utigera uvuga ngo «Ndanyuzwe!»
17Ijisho ry’umuntu useka se,
akannyega ubukecuru bwa nyina,
ibikona byo mu gasozi bizaritobagura,
maze ibyana bya kagoma biriyongobeze.
18Hari ibintu bitatu bindenze,
hakaba na bine ntazi:
19uko kagoma iguruka mu kirere,
uko inzoka igenda ku rutare,
uko ubwato bwoga mu mazi,
n’ikiyobora umugabo ku mugore ukiri inkumi.
20Dore uko imyifatire y’umugore w’umusambanyi imeze:
ararya, akihanagura ku munwa,
ubundi akavuga ati «Nta kibi nakoze!»
21Hari ibintu bitatu bihindisha isi umushyitsi,
hakaba na bine idashobora kwihanganira.
22Ni ibi: umucakara wimye ingoma,
umupfayongo warenzwe ibiryo,
23umugore usendwa akabona umugabo,
n’umuja usubira mu kiryamo cya nyirabuja.
24Hari ibintu bine birusha ibindi ubuto ku isi,
ariko bikaba inyaryenge mu zindi.
25Ni intozi zitagira imbaraga,
ariko ku mpeshyi zigahunika ibizazitunga;
26n’impereryi na zo zitagira ingufu,
ariko zigacukura indaro yazo mu rutare.
27Hari n’inzige zitagira umwami,
ariko zikagendera ku murongo uboneye;
28hakaba n’umuserebanya bashobora gufatisha intoki,
ariko ugatura mu ngoro z’umwami.
29Hari n’ibindi bitatu bifite umubyimba unoze,
hakaba na bine birangwa n’ingendo nziza:
30hari intare y’intwari mu nyamaswa,
kandi ntigire icyo ihunga kibaho;
31hari rusake igenda ishinjagira, cyangwa se ruhaya;
hakaba n’umwami iyo ashoreye ingabo ze.
32Niba warigannye umupfayongo, wowe ubwawe ukikuza,
nubitekerezaho, uzahite ufunga umunwa wawe;
33kuko iyo ucunze amata abyara amavuta,
wakanda izuru rikava amaraso,
kandi wasembura umujinya ukabyara intonganya.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.