Yobu 15 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

II. IKIGANIRO CYA KABIRIIrindi jambo rya Elifazi

1Elifazi w’i Temani afata ijambo, agira ati

2«Umuntu uzi ubwenge yasubizanya amahomvu ate,

yavuga ate amagambo atagira ishingiro?

3Yaburanisha amagambo y’amanjwe,

cyangwa imvugo itagira icyo imaze?

4Wowe ariko urakabya, utambamira iyobokamana,

ubuzanya ibyo kuyizirikana.

5Ubucumuzi bwawe ni bwo bugutera kuvuga utyo,

ukiha kuvuga nk’inkozi z’ibibi.

6Ntumpfane, urashinjwa n’umunwa wawe,

akarimi kawe ni ko kakurega.

7Waba se ari wowe wavutse mbere y’abantu bose,

ugatanga imisozi yose kubaho.

8Waba se waremerewe mu nama nkuru y’Imana

kugira ngo ube warikubiye ubuhanga bwose?

9Icyo uzi, twe tutazi ni iki?

Icyo usobanukiwe twe kitwihishe ni iki?

10Iwacu na ho, hari abasheshe akanguhe b’inararibonye,

ndetse baruta so mu myaka.

11Ese waba usuzugura ihumure ry’Imana,

n’amagambo meza tukubwira?

12Ni kuki uzengana uburakari bwinshi,

ugahumbaguza n’amaso?

13Ni kuki utura Imana umujinya wawe,

kandi ugasukiranya amagambo aterekeranye?

14Ugenewe gupfa yashobora ate kuba umwere;

uwabyawe n’umugore se, yaba intungane ate?

15Ndetse n’abo Imana yatonesheje nta bwo ijya ibizera,

n’ikirere ubwacyo ibona kitabuze inenge,

16nkanswe cya kiremwa cyandavuye, kinateye ishozi,

ari cyo muntu, ugotomera icyaha nk’amazi!

17Ntega amatwi, ngiye kukwigisha,

ibyo nabonye, ngiye kubigutekerereza;

18nkubwire ibyo abanyabuhanga bazi,

ntibabihishe, kandi bakabikomora ku basekuru babo.

19Ni bo bonyine bari barahawe igihugu,

kandi nta munyamahanga wabivanzemo.

20Umugiranabi arahangayika igihe cyose akiriho,

kandi imyaka y’umugome irabaze,

21induru igira itya ikamumena amatwi,

umwanzi akamugwa gitumo, kandi amahoro ari yose.

22Ntajya yizera ko ibyago byamucaho,

kuko asa n’uwagabijwe inkota,

23akamera nk’uzaribwa n’inkongoro.

Azi neza ko yavukiye gusenyuka.

Iyo umunsi w’amakuba ugeze, arahangayika;

24umubabaro n’ubwoba bikamutahirana,

uboshye umwami wenda kugaba igitero.

25Koko rero, aba yarwanije Imana,

agashaka kwirata kuri Nyir’ububasha!

26Yamwiyahuragaho, areze ijosi,

yikingiye ingabo nini y’isuri.

27Mbega ibinure yari amaze gutekera mu maso,

n’ukuntu ibyaziha bye byavunwaga n’ibicece!

28Yari atuye mu migi yasenyutse,

aba mu mazu beneyo bataye,

kuko yari hafi kurunduka.

29Nta bwo azakira, n’umutungo we ntuzaramba,

ndetse na we ubwe ntazatinda ku isi.

30Nta ho azahungira umwijima,

indimi z’umuriro zizatwika urubyaro rwe,

ibye byose bitwarwe n’umuyaga.

31Niyiringira ikinyoma, azarindagira,

kuko igihembo cye ari ukuzakorwa n’isoni.

32Amababi ye azagwengera imbura gihe,

amashami ye ye kuzashibuka ukundi.

33Imbuto ze zizahubuka ziteze nk’iz’umuzabibu,

ururabo rwe ruhunguke nk’urw’umutini.

34Ni ko bigenda, inyoko y’abanyabyaha iragumbaha!

Kandi umuriro uzayogoza amahema y’inkozi z’ibibi.

35Umuntu wasamye ikibi, azabyara ishyano,

kandi icyo ahatse, kizavemo ubusa.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help