Zaburi 79 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Amaganya yatewe n’isenywa rya Yeruzalemu n’Ingoro

1Ni zaburi ya Asafu

Mana, abanyamahanga barakurengereye,

bahumanije Ingoro yawe ntagatifu,

Yeruzalemu bayihinduye amatongo.

2Imirambo y’abagaragu bawe,

bayigaburiye ibisiga byo mu kirere;

imibiri y’abayoboke bawe,

bayigaburira inyamaswa zo ku gasozi.

3Amaraso yabo bayamennye nk’umuvu w’amazi,

mu mpande zose za Yeruzalemu,

kandi nta wasigaye ngo abahambe.

4Abaturanyi bacu baradutuka,

twahindutse insuzugurwa mu badukikije.

5Mbese Uhoraho, uzarakara na ryari?

ishyari ryawe se rizakomeza rigurumane nk’umuriro?

6Ahubwo curira uburakari bwawe

kuri ariya mahanga atakuzi,

no kuri biriya bihugu bitakwiyambaza,

7kuko bariye Yakobo, umuryango wawe,

bakayogoza umutungo we.

8Ntuduhore ibicumuro by’abasekuruza bacu,

udusanganize bwangu impuhwe zawe,

kuko tugeze ahaga!

9Dutabare, Mana y’agakiza kacu,

ugiriye ikuzo ry’izina ryawe;

turokore, maze utubabarire ibyaha byacu,

ugiriye izina ryawe.

10Ni iki cyatuma amahanga avuga ngo

«Mbese Imana yabo iba hehe?»

Nibabimenye, natwe tubyirebere,

ko uhorera amaraso y’abagaragu bawe.

11Wumvane impuhwe amaganya y’ababoshye;

wowe ufite ubushobozi

umenye ubuzima bw’abaciriwe urwo gupfa.

12Nyagasani, inabi wagiriwe n’abaturanyi bacu,

urayikube karindwi ibashegeshe umutima.

13Naho twebwe, umuryango wawe, ubushyo wiragiriye,

tuzakuririmbire ibisingizo iteka,

mu mbyaro zose twamamaze ikuzo ryawe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help