Icya mbere cy'Abami 7 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Iyubakwa ry’ingoro y’umwami

1Umwami Salomoni yiyubakira n’iye ngoro; yayubatse mu myaka cumi n’itatu arayuzuza.

2Yubaka inzu bise «Iy’ishyamba rya Libani», ifite uburebure bw’imikono ijana, ubugari bw’imikono mirongo itanu, n’ubuhagarike bw’imikono mirongo itatu. Yari ishyigikiwe n’impushya enye z’inkingi zikozwe mu masederi, zitambitseho n’ibiti by’amasederi.

3Hejuru aharandisha ibiti by’amasederi byari bifashwe n’imitambiko ishyigikiwe n’inkingi: hari imitambiko mirongo ine n’itanu, ari ko kuvuga cumi n’itanu buri murongo.

4Hari imirongo itatu y’amadirishya, kuri iyo mirongo uko ari itatu buri dirishya ryari riteganye n’irindi.

5Ahagombaga kujya ayo madirishya hose hubatswe impande enye ziringaniye, kandi buri dirishya riteganye n’irindi uko imirongo yayo yari itatu.

6Yubakisha n’icyumba cyitwa «Icy’inkingi»; cyari gifite uburebure bw’imikono mirongo itanu, n’ubugari bw’imikono mirongo itatu. Imbere yacyo ahubaka urwinjiriro, umusakaro warwo ugafatwa n’inkingi.

7Yubaka «Icyumba cy’intebe y’ubwami» aho umwami yaciraga imanza, ari cyo cyumba cy’imanza; acyomekaho imbaho z’amasederi kuva hasi kugera ku gisenge.

8Inzu umwami yabagamo yari yubatswe mu kindi gikari kitari icy’inzu y’intebe y’ubwami, kandi na yo yari yubatswe ityo. N’umukobwa wa Farawo yari yararongoye, Salomoni amwubakira inzu imeze nk’icyo cyumba cy’inkingi kimaze kuvugwa.

9Ayo mazu yose yari yubakishijwe amabuye abajwe nk’uko bayapimye, kandi akereshejwe inkero imbere n’inyuma, kuva ku rufatiro rw’inzu kugera ku yo hejuru. Ayo mabuye kandi ni yo bubakishije inkuta zikikije ikibuga kinini.

10Urufatiro rw’amazu rwari rugizwe n’amabuye abajwe, amabuye manini, amwe y’imikono cumi, andi y’imikono munani.

11Hejuru y’urwo rufatiro, bakurikizaho amabuye abajwe akurikije ibipimo, bakurikizaho kandi n’ibiti by’amasederi.

12Urugo runini rwari ruzengurutswe n’imirongo itatu y’amabuye abajwe, n’umurongo umwe w’imbaho z’amasederi, mbese nk’uko igikari cy’Ingoro y’Uhoraho n’urwinjiriro rwayo byari byubakiye.

Ibikoresho byo mu Ngoro y’Imana bikozwe mu byuma(2 Matek 3.15—5.1)

13Umwami Salomoni atumiza uwitwa Hiramu w’i Tiri ngo amuhe akazi.

14Yakomokaga ku mupfakazi wo mu muryango wa Nefutali, ariko se akaba Umunyatiri. Hiramu uwo yari umucuzi w’imiringa, umuhanga ujijutse, mbese umunyabukorikori mu mirimo y’imiringa. Yitaba umwami Salomoni, amukorera imirimo ye yose yari akeneye.

15Hiramu acura inkingi ebyiri z’imiringa, buri nkingi ikagira ubuhagarike bw’imikono cumi n’umunani, naho umuzenguruko wayo bawupimishaga urudodo rw’imikono cumi n’ibiri.

16Ashongesha umuringa awucuramo imitwe ibiri yo gushyira hejuru y’izo nkingi. Ubuhagarike bw’umutwe wa mbere bwari imikono itanu, n’ubuhagarike bw’umutwe wa kabiri bukaba imikono itanu.

17Ya mitwe yo hejuru y’inkingi ayicurira utugozi tw’imiringa dusobekeranye nk’inshundura, agira ngo adutakishe umutwe w’inkingi ya mbere n’uw’iya kabiri.

18Kuri za nshundura zari zitwikiriye imitwe yo hejuru y’inkingi ashyiraho imirongo ibiri y’imbuto zitukura. Abigenza atyo no ku wundi mutwe.

19Naho imitwe y’inkingi z’urwinjiriro, yari ifite imikono ine kandi imeze nk’indabyo z’amalisi.

20Kuri iyo mitwe ibiri hirya y’inshundura bamanikaho imirongo ibiri y’imbuto zitukura, zikurikira urugara rw’imitwe zikagera kuri magana abiri, no ku mutwe wa kabiri ni ko byari bimeze.

21Ashinga izo nkingi imbere y’urwinjiriro rw’Ingoro; iy’iburyo ayita «Yakini», iy’ibumoso ayita «Bowazi».

22Umutwe w’inkingi wari umeze nk’ururabyo rwa lisi. Ubwo akazi ko gucura inkingi kaba kararangiye, gakozwe neza.

23Hiramu abumba ikizenga cy’amazi mu miringa iyagijwe. Ubugari bwacyo kuva ku rugara rumwe kugeza ku rundi bwari ubw’imikono cumi, kandi cyari imburungushure. Cyari gifite ubuhagarike bw’imikono itanu, kandi umuzenguruko wacyo wapimwa n’umugozi w’imikono mirongo itatu.

24Mu nsi y’urugara rw’icyo kizenga hari hakikijwe n’indabo zitangiye kwera; izo ndabyo zari zizengurutse ikizenga cyose. Iyo mitako yari yakorewe rimwe n’ikizenga cy’amazi, ubwo bashongeshaga imiringa, kandi ikizenga cyari kizengurutswe n’imirongo ibiri y’iyo mitako.

25Icyo kizenga cyari giteretse ku mashusho y’ibimasa cumi na bibiri: bitatu byarebaga mu majyaruguru, bitatu mu burengerazuba, bitatu mu majyepfo, na bitatu mu burasirazuba. Ibyo bimasa byari bishushanyije biteranye imigongo, ikizenga kibiteretswe hejuru.

26Umubyimba w’icyo kizenga wanganaga n’intambwe imwe y’intoki, kandi urugara rwacyo rwari rwabumbwe nk’urugara rw’ururabyo rwa lisi. Icyo kizenga cyashoboraga gusukwamo intango ibihumbi bibiri.

27Hanyuma Hiramu abumba ibitereko cumi mu miringa, kimwe gifite uburebure bw’imikono ine, ubugari bw’imikono ine, n’ubuhagarike bw’imikono itatu.

28Dore uko ibyo bitereko byari bimeze: byari bifite ibisate bisobetse;

29kuri ibyo bisate byo hagati y’inkingi hari ibishushanyo by’intare, by’impfizi y’inka, n’iby’abakerubimu; hejuru y’izo nkingi hakaba imikondo kandi mu nsi y’ibishushanyo by’intare n’impfizi hari ibisa n’imitako itendera.

30Buri gitereko cyari gifite inziga enye z’imiringa kandi hari imitambiko ku birenge byacyo uko ari bine. Iyo mitambiko yari mu nsi y’igitereko kandi iriho ibisa n’imitako itendera.

31Urugara rwa buri gitereko rwari rumeze nk’uruziga, rufite umukono umwe n’igice, hakebyeho imitako kandi ibisate by’uwo mutwe byari impande enye, bitiburungushuye.

32Inziga uko ari enye zari mu nsi y’ibisate by’ibitereko kandi ibyuma izo nziga zibirinduriraho byari byicaye mu gitereko. Umurambararo wabyo wari uw’umukono umwe n’igice.

33Izo nziga zari zimeze nk’iz’amagare y’intambara: ibyuma byazo zibirinduriraho, intango zazo n’inkingi zazo, n’imigongo yazo, byose byari byaracuzwe mu miringa yayagijwe.

34Imitambiko ine yafataga buri guni y’igitereko yari yaracuranywe n’icyo gitereko.

35Hejuru ya buri gitereko hari ikindi kiburungushuye, gifite ubuhagarike bw’icya kabiri cy’umukono kandi inkingi n’ibisate byacyo byari bifatanye na cyo.

36Kuri ibyo bisate bisobetse mu nkingi no mu migongo yabyo hari ibishushanyo by’abakerubimu, by’intare n’imikindo, bikikijwe n’imitako itendera.

37Uko ni ko yabumbye ibitereko cumi: byose byari bibumbye kimwe, bingana kandi bifite ishusho imwe.

38Acura imivure cumi mu miringa. Umwe washoboraga gusukwamo intango mirongo ine, kandi wari ufite uburebure bw’imikono ine. Kuri buri gitereko uko byari icumi hari umuvure.

39Mu ruhande rw’iburyo rw’Ingoro ashyiraho ibitereko bitanu, ibumoso na ho ahashyira bitanu; naho ikizenga cy’amazi agishyira mu ruhande rw’iburyo, ahagana mu majyepfo y’iburasirazuba.

40Abumba amabesani, acura ibitiyo n’inzuho bigenewe gutera icyuhagiro.

Hiramu aba arangije imirimo yakoreraga Salomoni yo mu Ngoro y’Uhoraho.

41Iyo mirimo ni iyi: inkingi ebyiri n’imitwe yazo ibiri yiburungushuye yari hejuru y’izo nkingi; ibisa n’inshundura ebyiri zo gutwikira ahiburungushuye ho ku mitwe yari hejuru y’inkingi;

42imbuto zitukura magana ane zo gushyira ku bisa n’inshundura ebyiri zitwikira imitwe ibiri yiburungushuye yari ku nkingi;

43ibitereko cumi n’imivure yari hejuru yabyo;

44ikizenga cy’amazi kimwe gusa cyari gifite mu nsi yacyo amashusho y’ibimasa cumi na bibiri;

45hari kandi amabesani n’ibitiyo, inzuho n’ibindi bigendana na byo bigenewe gutera icyuhagiro. Ibyo byose Hiramu yabikoreye Umwami Salomoni ku Ngoro y’Uhoraho, abikora mu miringa isennye.

46Ibyo byose umwami yabikoreshereje mu karere ka Yorudani, hagati ya Sukoti na Saritani.

47Salomoni abishyira aho yabigeneye, kandi byari biremereye cyane ku buryo batashoboraga kumenya uko imiringa yabigiyeho ingana.

48Salomoni akoresha na none ibintu byose bigenewe Ingoro y’Uhoraho, ari byo: urutambiro rw’izahabu, ameza y’izahabu yari agenewe gushyirwaho imigati y’ituro;

49ibinyarumuri bikozwe muri zahabu ibajwe, bikaba byari imbere y’icyumba gitagatifu rwose, bitanu iburyo na bitanu ibumoso; uburabyo, amatara n’ibisa n’udufatisho byose bikozwe muri zahabu;

50ibikombe, ibifashi, inzuho, indosho n’ibyotezo, byose bikozwe muri zahabu inogereye; amapata y’inzugi z’imbere zireba icyumba gitagatifu rwose, n’ay’inzugi zireba ku cyumba gitagatifu, zose zikozwe muri zahabu.

51Umwami Salomoni arangije imirimo yose yo mu Ngoro y’Uhoraho, afata ibintu byose se Dawudi yari yareguriye Imana, ari byo: imari, zahabu n’ibindi bikoresho byo mu nzu, abishyira mu mutungo w’Ingoro y’Uhoraho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help