Zaburi 144 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Imana ni yo iha abayo gutsinda no kugira amahoro

1Iri mu zo bitirira Dawudi.

Nihasingizwe Uhoraho, rutare rwanjye,

we utoza amaboko yanjye ibyo kurwana,

n’intoki zanjye ibyo kurema urugamba.

2Ni we mbaraga zanjye, n’ubuhungiro bwanjye,

ibirindiro byanjye n’umukiza wanjye;

ni we ngabo inkingira, nkihugika iruhande rwe;

ni na we ucogoza amahanga ngo nyategeke.

3Uhoraho, umuntu ni iki ngo abe yagushishikaza?

Mwene muntu ni iki ngo ube wamwitaho?

4Umuntu ameze nk’umwuka uhumekwa rimwe,

n’iminsi ye ikamera nk’igicucu gihita.

5Uhoraho, bogeka ijuru umanuke;

kora ku misozi, icumbe umwotsi!

6Ohereza imirabyo, utatanye abanzi;

rasa imyambi yawe ubakwize imishwaro.

7Ramburira ukuboko kwawe mu ijuru,

maze undohore mu mazi magari,

unkize amaboko y’abanyamahanga,

8bo bafite umunwa uvuga ibinyoma gusa,

n’ukuboko kwabo kw’indyo kukavuguruza indahiro yabo.

9Mana yanjye, nzakuririmbira indirimbo nshya,

ngucurangire inanga y’imirya cumi,

10wowe uha abami kuganza,

ugakiza Dawudi, umugaragu wawe.

11Urankize inkota kirimbuzi,

umvane mu maboko y’abanyamahanga,

bo bafite umunwa wo kuvuga ibinyoma gusa,

n’imvugo yabo ntijyane n’ibikorwa.

12Abahungu bacu barabe nk’ingemwe,

zakuze neza kuva zikiri nto.

Abakobwa bacu barabe beza,

nk’inkingi zitakishijwe Ingoro.

13Ibigega byacu birakuzura no hejuru,

bisesekare imbuto z’amoko yose.

Intama zacu zizororoke incuro ibihumbi,

zibe uduhumbagiza mu bikingi byacu.

14Inka zacu zirakagwira,

nta cyuho, nta bushimusi,

nta n’induru ikivugwa iwacu.

15Hahirwa umuryango wifitiye ibyo byose,

hahirwa umuryango Uhoraho abereye Imana!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help