1Ngaba abasanze Dawudi i Sikilagi igihe yari agikomeje kuba kure ya Sawuli mwene Kishi. Bari intwari zarwanaga aho rukomeye.
2Bari bitwaje imiheto, bagakoresha ikiganza cy’iburyo n’icy’ibumoso kugira ngo batere amabuye no kugira ngo barase imyambi.
3Mu bavandimwe ba Sawuli w’Umubenyamini hari: Ahiyezeri wari umutware wabo; Yowashi mwene Shema w’i Gibeya; Yeziyeli na Peleti bene Azumaweti; Beraka na Yehu b’i Anatoti;
4Yishumaya w’i Gibewoni, wari umwe muri za Ntwari mirongo itatu z’imena kandi akaba umutware wazo;
5Yirimeya, Yahaziyeli, Yohanani na Yozabadi w’i Gedera;
6Eluzayi, Yerimoti, Beyaliya, Shemariyahu na Shefatiyahu w’i Harifu;
7Elikana, Yishiyahu, Azareli, Yohezeri na Yashobeyamu b’i Koriha;
8Yowela na Zebadiya bene Yerohamu w’i Gedori.
9Abagadi bamwe baritandukanya kugira ngo basange Dawudi mu buhungiro mu butayu. Bari abagabo b’intwari, abagabo b’intambara bigishijwe kurwana, bitwaje ingabo n’amacumu, bafite imbaraga nk’intare kandi bihuta nk’amasha ku misozi.
10Ezeri yari umutware wabo, Obadiya amukurikira, Eliyabu ari uwa gatatu,
11Mishumana uwa kane, Yirimeya uwa gatanu,
12Atayi uwa gatandatu, Eliyeli uwa karindwi,
13Yohanani uwa munani, Elizabadi uwa cyenda,
14Yirimeyahu uwa cumi, Makubanayi uwa cumi n’umwe.
15Muri bene Gadi, abo bari abagaba b’ingabo, umuto muri bo yategekaga abasirikare ijana, umukuru muri bo agategeka igihumbi.
16Ni bo bambutse Yorudani mu kwezi kwa mbere, igihe yari yuzuye yarenze inkombe zayo, kandi birukana abari mu bibaya bose, iburasirazuba n’iburengerazuba.
17Bamwe mu Babenyamini n’Abayuda baza basanga Dawudi aho yari mu buhungiro.
18Asohoka abasanganira, nuko arababwira ati «Niba muzanywe n’amahoro mukaba muje kuntabara, ndabakirana umutima wanjye wose; ariko niba muzanywe no kungambanira ku banzi banjye, kandi nta bugome nigeze, Imana y’abasokuruza bacu ibirebe kandi ibacire urubanza!»
19Umwuka uza kuri Amasayi, umutware wa Ba Mirongo Itatu b’imena, ati
«Turi abawe, Dawudi,
turi kumwe nawe, mwene Yese!
Amahoro! Gira amahoro!
N’abaje kugutabara, na bo bagire amahoro,
kuko Imana yawe igutabaye!»
Dawudi arabakira, abashyira mu batware b’ingabo.
20Abantu bamwe bo kwa Manase na bo bifatanya na Dawudi igihe yazanaga n’Abafilisiti kurwanya Sawuli, ariko ntiyemererwe gutabara Abafilisiti, kuko ibikomangoma byabo byagiye inama byirukana Dawudi, bivuga biti «Namara kutugambanira azifatanya na shebuja Sawuli maze badutsembe!»
21Igihe Dawudi yajyaga i Sikilagi, abantu bamwe bo kwa Manase bifatanije na we: abo ni Aduna, Yozabadi, Yediyayeli, Mikayeli, Yozabadi, Elihu na Siletayi, bari abatware b’amazu mu Bamanase.
22Ni bo batabaye Dawudi n’ingabo ze, kuko bose bari abagabo b’intwari kandi baba abatware mu ngabo.
23Koko rero buri munsi abantu basangaga Dawudi bajya kumutabara, ku buryo ingando ye yiyongereye ikaba nini nk’ingando y’Imana.
Umubare w’abifatanyije na Dawudi bakamwimikira i Heburoni24Ngiyi imibare y’imitwe y’abantu bitwaje intwaro z’intambara basanze Dawudi i Heburoni kugira ngo bamwimike abe umwami mu kigwi cya Sawuli, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse:
25Muri bene Yuda: abagabo ibihumbi bitandatu na magana inani bafite ingabo n’amacumu kandi bakereye urugamba.
26Muri bene Simewoni: abagabo b’intwari mu ntambara ibihumbi birindwi n’ijana.
27Muri bene Levi: abagabo ibihumbi bine na magana atandatu;
28wongeyeho Yehoyada, umutware w’abo mu nzu ya Aroni, wajyanye n’ibihumbi bitatu na magana arindwi,
29ukongeraho na Sadoki, umusore w’intwari, n’abatware b’inzu makumyabiri na babiri.
30Mu Babenyamini n’abavandimwe ba Sawuli: abagabo ibihumbi bitatu, ariko kugeza icyo gihe abenshi bari basigaye bakorera Sawuli n’inzu ye.
31Muri bene Efurayimu: abagabo b’intwari ibihumbi makumyabiri na magana inani, abagabo bari ibyamamare mu mazu yabo.
32Abo mu gice cya kabiri cy’umuryango wa Manase: abagabo ibihumbi cumi n’umunani; bari bahamagawe mu mazina yabo, bategekwa kujya kwimika Dawudi ngo abe umwami.
33Muri bene Isakari, abagabo bazi icyo Israheli igomba gukora n’igihe cyo kugikora: abatware magana abiri n’abavandimwe babo bose bayoboraga.
34Muri bene Zabuloni: abagabo ibihumbi mirongo itanu bakereye urugamba, bitwaje intwaro zabo zose kandi biyemeje kurwana bashyizeho umwete nta kwizigama.
35Muri bene Nefutali: abatware igihumbi, hamwe n’abagabo ibihumbi mirongo itatu na birindwi bitwaje ingabo n’amacumu.
36Muri bene Dani: abagabo ibihumbi makumyabiri n’umunani na magana atandatu bakereye urugamba.
37Muri bene Asheri: abagabo ibihumbi mirongo ine bakereye urugamba.
38Mu bo hakurya ya Yorudani, ari bo bene Rubeni, bene Gadi n’ab’ikindi gice cya kabiri cy’umuryango wa Manase: abagabo ibihumbi ijana na makumyabiri bitwaje intwaro z’amoko yose z’intambara.
39Izo ngabo zose, ziteguye kujya ku rugamba, zagiye i Heburoni zifite umutima utaryarya, kugira ngo zimike Dawudi, abe umwami wa Israheli yose. N’abandi Bayisraheli bose basigaye, bari bahuje umutima na bo ngo begurire Dawudi ubwami.
40Bamazeyo iminsi itatu, basangira na Dawudi ibiribwa n’ibinyobwa, kuko abavandimwe babo bari babateguriye byose.
41Abantu bo mu turere tuhegereye, kugera kuri Isakari, Zabuloni na Nefutali, na bo bazana ibiribwa ku ndogobe, ingamiya, inyumbu n’ibimasa: bazana amafu, imitsima y’imbuto z’imitini, imizabibu yumye, divayi, amavuta, amatungo maremare n’amagufi menshi, kuko hari ibyishimo muri Israheli.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.