Timote, iya 2 4 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Kwamamaza ijambo ry’Imana

1Nkurahirije imbere y’Imana n’imbere ya Kristu Yezu uzacira imanza abazima n’abapfuye, ku mpamvu y’ukwigaragaza kwe n’Ubwami bwe:

2amamaza ijambo, uryigishe igihe n’imburagihe, wumvishe ingingo, utote, ushishikaze, mu bwihangane butarambirwa, uharanira kujijura.

3Kuko hazaza igihe abantu batazihanganira inyigisho ziboneye, ahubwo bakurikije irari ryabo, n’ubukirigitwa bw’amatwi yabo, bakazikoranyirizaho umukumbi w’abigisha,

4maze ukuri bakakwima amatwi yabo, ngo bahugukire ibitagira shinge.

5Wowe rero urabe maso muri byose, wiyumanganye ibitotezo, ushishikarire kogeza Inkuru Nziza, urangize neza ubutumwa bwawe.

Pawulo avuga ko urupfu rwe rwegereje

6Naho jyewe, dore maze kumera nk’igitambo giseswa, n’amagingo y’ukwigendera kwanjye aregereje.

7Urugamba rwiza narurwanye inkundura, intera nagombaga kwiruka narayirangije, ukwemera nagukomeyeho.

8None dore ikamba rigenewe intungane rirantegereje, iryo Nyagasani umucamanza utabera azangororera kuri wa Munsi we, ariko atari jyewe jyenyine, ahubwo n’abandi bose bazaba barakunze Ukwigaragaza kwe.

Amabwiriza y’imperuka

9Banguka uze kundeba bidatinze,

10kuko Demasi yantaye, abitewe no gukunda iyi isi: yigiriye i Tesaloniki; Kirisensi na we yagiye mu Bugalati, Tito ajya muri Dalimatiya,

11Luka ni we wenyine tukiri kumwe. Shaka Mariko, muzazane, kuko amfitiye akamaro cyane mu byo kumfasha;

12Tushiko, namwohereje Efezi.

13Nuza, uzanzanire umwitero wanjye nasize i Torowadi kwa Karupo; uzanzanire n’ibitabo byanjye, cyane cyane iby’impu.

14Alegisanderi w’umucuzi yangiriye nabi cyane; Nyagasani azamwitura ibihwanye n’ibikorwa bye.

15Nawe umwirinde, kuko arwanya bikomeye ibyo twigisha.

16Ubwo najyaga mu rukiko bwa mbere kugira ngo niregure, nta n’umwe wanshyigikiye; bose barantereranye. Ntibazabihorwe!

17Naho Nyagasani we yambaye hafi, maze antera imbaraga kugira ngo mbashe kuhamamariza ubutumwa nshize amanga, kandi ngo abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkizwa urwasaya rw’intare.

18Nyagasani azansimbukisha ikintu cyose kigamije kungirira nabi, maze ankize anjyana mu Ngoma ye y’ijuru. Naharirwe ikuzo uko ibihe bigenda bisimburana iteka! Amen.

Gutashya abavandimwe

19Utashye Purisika na Akwila, n’urugo rwa Onesifori.

20Erasito yasigaye i Korinti; naho Tirofimo namusize i Mileto arwaye.

21Wihutire kuza mbere y’itumba. Ewubuli aragutashya, na Pudensi, na Lini, na Kalawudiya, n’abavandimwe bose.

22Nyagasani nabane nawe. Ineza ye nihorane namwe!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help