Imigani 27 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Ntukiringire iby’ejo,

kuko utazi icyo uyu munsi uhaka.

2Aho kwirata, waratwa n’abandi;

washimwa n’umuvantara aho kwishima ubwawe!

3Ibuye riraremera, n’umucanga ni uko,

ariko umujinya w’umusazi ubirusha byombi!

4Uburakari butera urugomo, umujinya wo ugahurura nk’isuri,

ariko se ni nde wakwihanganira ishyari?

5Intonganya zeruye

ziruta ubucuti buhishe.

6Incuti y’indahemuka ntizatindiganya kuguhana,

ariko umwanzi agusoma akubeshya.

7Akanwa kahaze kinemfaguza ibinyagu by’ubuki,

ariko iyo inda ishonje, n’icyaruraga kirayiryohera.

8Umuntu uhunze igihugu cye,

aba ameze nk’igishwi gitaye icyari cyacyo.

9Amavuta n’imibavu binezeza umutima,

kandi incuti ituje irasusurutsa kurusha inama wakwigira.

10Ntuzatererane incuti yawe cyangwa incuti ya so,

ntuzirukire ku muvandimwe wawe mu gihe cy’amakuba;

umuturanyi uri bugufi aruta umuvandimwe uri iyo gihera.

11Mwana wanjye, urabe umunyabuhanga, unezeze umutima wanjye,

bityo nshobore gusubiza untuka.

12Umunyabwenge abona icyago akihisha,

naho injiji zikakiyahuraho, zikabizira.

13Fata umwenda we, kuko yishingiye uwo atazi,

umwake ingwate kuko yemarariye abavantara!

14Umuntu nazinduka arangurura ijwi aha umugisha mugenzi we,

ibyo bizitwa ko amuvumye.

15Umugore w’ingare asa n’umutonyi

ujojoba ubutitsa imvura yaguye;

16gushaka kumutangira, ni nko gufata umuyaga,

cyangwa kuyoza amavuta intoki.

17Icyuma gityazwa n’icyuma,

n’umuntu anoza imyifatire ya mugenzi we.

18Uwita ku giti cy’umutini azarya imbuto zacyo,

kandi urinda shebuja, na we azabishimirwa.

19Nk’uko amazi agaragaza ishusho y’uyarebamo,

ni na ko umutima w’umuntu uranga nyirawo.

20Nk’uko ikuzimu no mu nyenga hadahaga,

ni na ko amaso y’umuntu adahaga kurora.

21Uruganda rutunganya feza, itanura rigatunganya zahabu,

ariko umuntu ashimirwa imyifatire ye.

22N’iyo wasekurira umupfayongo mu isekuru,

mbese nk’uko umuhini umenagura ingano,

ubusazi bwe ntibwamuvaho.

23Uzajye umenya uko amatungo yawe ameze,

wite ku mashyo yawe;

24kuko ubukire budahoraho iteka,

ndetse n’ikamba ry’abami ntirihererekanywa ubuziraherezo.

25Jya utema ubwatsi maze ubundi butohe,

wahire n’ubwo ku misozi;

26intama zawe zizakwambike ubwoya bwazo,

naho amasekurume uyaguremo akarima;

27ihene zawe zizakamwe cyane zigutunge,

hamwe n’umuryango wawe n’abaja bawe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help