Hozeya 12 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ubugome bwa Israheli

1Efurayimu irantangatanga n’ibinyoma,

inzu ya Israheli ikabigirisha uburiganya.

(Ariko inzu ya Yuda yo iracyari kumwe n’Imana,

ntihemukira Nyir’ubutagatifu.)

2Efurayimu itungwa n’umuyaga,

buri munsi ikiruka inyuma y’umuyaga w’iburasirazuba,

bityo ikagwiza ibinyoma n’urugomo:

igirana amasezerano na Ashuru,

ikagemura amavuta mu Misiri.

Uhoraho aburanya Yakobo na Efurayimu

3Uhoraho afitanye urubanza na Israheli,

agiye guhanira Yakobo imyifatire ye,

kandi amwiture ibihwanye n’ibikorwa bye.

4Yaryamiye umuvandimwe we bakiri mu nda ya nyina,

amaze no gukura akiranya Imana.

5Yakiranye n’Umumalayika maze aramutsinda,

ararira kandi aramwinginga.

I Beteli ni ho yahuriye n’Imana,

ari na ho yavuganiye na yo:

6«Uhoraho, Umugaba w’ingabo», ni ryo zina ryayo!

7Naho wowe, Yakobo, garukira Imana yawe,

ukomere ku budahemuka n’ubutungane,

kandi ujye uhora wiringiye Imana yawe.

8Abakanahani bafite iminzani y’ubuhendanyi mu ntoki,

kuko bashimishwa n’ubwambuzi.

9Naho Efurayimu yo iravuga iti

«Narikungahaje, mfite umutungo uhagije»,

nyamara kandi muri ibyo byose yungutse,

nta na kimwe izasigarana,

kuko yahemutse igakora ibibi.

Imigambi y’ukwiyunga

10Nyamara ndi Uhoraho Imana yawe,

kuva nkuvanye mu gihugu cya Misiri.

Nzagutuza bundi bushya mu mahema

nko ku minsi y’Ikoraniro.

11Nzavugana n’abahanuzi, ngwize amabonekerwa,

kandi mbabwirire mu migani, nifashishije abahanuzi.

Irindi burirwa

12Niba Gilihadi yarahemutse,

bo ubwabo bahindutse indyarya bikabije!

I Giligali ntibahwema gutura ibimasa ho ibitambo,

ni yo mpamvu intambiro zabo zizamera nk’udushyinga tw’amabuye,

arundarunze ku mayogi mu mirima.

13Yakobo ahungiye mu bibaya bya Aramu,

nuko Israheli ahakirwa umugore,

kugira ngo amubone aba umushumba w’amatungo.

14Ariko Uhoraho, yifashishije umuhanuzi,

yavanye Israheli mu Misiri,

kandi Israheli iragirwa n’umuhanuzi.

15Efurayimu yarakaje Uhoraho bikomeye:

Umutegetsi wayo azayiryoza amaraso yamennye,

ayigarureho n’imivumo yavumanye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help