ESITERA 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Igitabo cya Esitera : inyongera z'ikigerekiInzozi za Maridoke

1aIngoma ya Hashuweru mukuru imaze imyaka ibiri, ku munsi wa mbere wa Nisani, Maridoke mwene Yayiro, wa Shimeyi, wa Kishi, akaba uwo mu muryango wa Benyamini, ararota.

1bYari Umuyahudi, akaba yari atuye umugi wa Suza; yari igikomerezwa, afite umwanya ukomeye mu rukari ibwami.

1cYari yaraje mu banyagano umwami w’i Babiloni Nebukadinetsari yakuye i Yeruzalemu hamwe na Yekoniya, umwami wa Yuda.

1dDore ibyo yarose:

Habanje urwamo n’urusaku, inkuba, umuririmo n’umutingito ku isi yose!

1eNi bwo haje ibiyoka binini bibiri, byombi byiteguye kurwana; biromongana.

1fNgo byomongane, amahanga ahita yitegura intambara ngo arwanye umuryango w’intungane.

1gHaza umunsi w’umwijima n’icuraburindi, w’amagorwa n’amakuba, agahinda n’ihindagurika ku isi.

1hUmuryango w’intungane wose uko wakabaye, ugira ubwoba ubonye ibyo byago, urakangarana, witegura korama maze utakira Imana.

1iIryo takamba ryabo riba nk’agasoko, ribyara uruzi runini, n’amazi y’itanganika.

1jUrumuri n’izuba birarasa, abiyoroshya na bo barakuzwa maze bayongobeza abari mu byubahiro.

1kAho Maridoke akangukiye amaze kubona ibyo yarose n’ibyo Imana yari yiyemeje gukora, abibika mu mutima, kugera ijoro riguye, ashakisha uburyo bwose ngo abisobanukirwe.

Maridoke atahura abagambaniraga umwami

1lNuko Maridoke ajya kuruhukira mu rugo hamwe na Gabata na Tara, abakone babiri barindaga urukari.

1mAho yumviye ibiganiro byabo, amaze no kugerageza gucengera imigambi yabo, amenya ko banamanama kwica umwami Hashuweru, maze abamuregaho.

1nUmwami atunarika abakone bombi baza kubyemera, barabica.

1oUmwami yandikisha ibyabaye mu Gitabo cy’Amateka, na Maridoke abyandika ukwe.

1pUmwami aha Maridoke umwanya ukomeye mu rukari, amuha ibihembo ku mpamvu y’ibyo byose.

1qNyamara Hamani, mwene Hamudati wo mu muryango wa Agagi, wari utonnye cyane ku mwami, ashaka uko yagirira nabi Maridoke n’ubwoko bwe, abaziza ba bakone babiri b’umwami.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help