Iyimukamisiri 25 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

AMATEGEKO YEREKEYE INGORO Y’UHORAHOUmusanzu wo kubaka Ingoro y’Imana

1Uhoraho abwira Musa muri aya magambo, ati

2«Ubwire Abayisraheli banzanire umusanzu, muzakire ibyo umuntu wese azatangana umutima ukeye.

3Dore umusanzu bazaguha: ni zahabu, feza, imiringa,

4imyenda y’isine, iy’umuhemba, n’itukura; hariri inetereye, n’ubwoya bw’ihene;

5impu z’amapfizi y’intama zivanzemo ikigina, impu z’ibihura n’ibiti by’iminyinya;

6amavuta y’imizeti yo gucana mu itara, imibavu igenewe kuvangwa n’amavuta yo gusiga, n’imibavu yo gutwikwa;

7amoko yose y’amabuye y’agaciro yo gutaka ku mwenda w’umusanganyagihimba no ku mwenda w’umusesuragituza.

8Bazanyubakire Ingoro, maze nzature muri bo rwagati.

9Ngaho nkwereke igipimo cy’iyo ngoro, n’igipimo cy’ibintu bizayijyamo byose: muzabe ari ko mubikora.

Ubushyinguro bw’Isezerano

10Bazabaza ubushyinguro mu giti cy’umunyinya, bufite uburebure bw’imikono ibiri n’igice, umukono n’igice by’ubugari, n’umukono n’igice by’ubuhagarike.

11Imbere n’inyuma uzomekeho zahabu iyunguruye, unabuzengurutseho umusozo wa zahabu.

12Uzashongeshe zahabu, uyikoremo ibifunga bine, ubishyire ku maguru yabwo ane; ibifunga bibiri mu ruhande rumwe n’ibindi bibiri mu rundi.

13Uzabaze imijishi mu giti cy’umunyinya, maze uyomekeho zahabu.

14Uzinjize iyo mijishi mu bifunga biri mu mpande z’ubushyinguro, ikazakoreshwa mu kubuheka.

15Imijishi izagume mu bifunga by’ubushyinguro, yekujya isohorokamo.

16Uzashyire mu bushyinguro urwibutso nzaguha.

17Uzakore urwicurizo muri zahabu iyunguruye, rufite uburebure bw’imikono ibiri n’igice, n’umukono n’igice by’ubugari.

18Uzakore n’Abakerubimu babiri muri zahabu, uzabacure muri zahabu itsitse, ku mitwe yombi y’urwicurizo.

19Abo Bakerubimu uzabashyire umwe ku ruhande rumwe, n’undi ku rundi; kandi bakozwe mu cyuma kimwe n’urwicurizo.

20Abakerubimu bazagire amababa aramburiye hejuru, ku buryo urwicurizo barutwikiriza amababa yabo. Bazabe berekeranye, ku buryo uruhanga rwabo ruzaba rwunamiye ku rwicurizo.

21Uzashyire urwicurizo hejuru y’ubushyinguro, hanyuma ushyire mu bushyinguro urwibutso nzaguha.

22Aho ngaho nzajya mpabonanira nawe, maze hejuru y’urwicurizo, hagati y’Abakerubimu bazaba bari hejuru y’ubushyinguro bw’urwibutso, nzahakubwirire ibyo ntegeka Abayisraheli byose.

Ameza bazateguraho imigati y’umumuriko

23Uzakore ameza mu giti cy’umunyinya, afite uburebure bw’imikono ibiri, umukono umwe mu bugari, n’umukono umwe n’igice mu buhagarike.

24Uzayomekeho zahabu iyunguruye hanyuma uzayazengurutseho umusozo wa zahabu.

25Hagati y’amaguru y’ameza uzatambikeho utubaho tungana no mu kiganza, maze utwo tubaho uzadutakeho zahabu.

26Uzakore ibifunga bine bya zahabu, maze ubishyire ku nkokora enye zizaba ziri ku maguru ane y’ameza.

27Ibifunga bizaba hafi y’utubaho dutambitse ku maguru, kugira ngo bishyirwemo imijishi bazakoresha baheka ameza.

28Imijishi uzayikore mu biti by’iminyinya, maze uyomekeho zahabu, kugira ngo bayikoreshe baheka ameza.

29Uzakore kandi amasahani yayo, imbehe zayo n’ibikopo byayo, n’udukombe twayo, byo gukoreshwa igihe cy’ibitambo biseswa; uzabikore muri zahabu iyunguruye.

30Hejuru y’ameza uzateguraho imigati y’umumuriko, ihore imbere yanjye ubudahwema.

Ikinyarumuri gifite amashami arindwi

31Uzakore ikinyarumuri muri zahabu iyunguruye. Ibice byose by’icyo kinyarumuri bazabicure bifatanye: ikirenge n’uruti byacyo, hamwe n’amababi n’indabo bigitatse, byose bizabe bifatanye.

32Amashami atandatu azashingira ku mpande: amashami atatu y’ikinyarumuri ku ruhande rumwe rwacyo, n’andi mashami atatu ku rundi ruhande rwacyo.

33Kuri buri shami hazabe imitako ishushanya umubumburo w’ururabo. Bizagende bityo kuri ya mashami atandatu y’ikinyarumuri.

34Uruti rw’ikinyarumuri ubwarwo ruzagire imitako ine ishushanya umubumburo w’ururabo.

35Hazabe umutako mu nsi y’amashami abiri ya mbere ashingiye ku ruti rwacyo, n’umutako mu nsi y’amashami abiri akurikiyeho ashingiye kuri cyo, n’umutako mu nsi y’amashami abiri aheruka ashingiye kuri cyo. Bityo kuri ya mashami atandatu ashingiye ku kinyarumuri.

36Ibice byose by’icyo kinyarumuri, ari amashami, ari imitako, byose bazabicure muri zahabu iyunguruye, bifatanye.

37Uzakore amatara yacyo arindwi, maze uzayagishyireho ku buryo amurika imbere yacyo.

38Ibikoresho bigenewe gutunganya ayo matara bizabe bikozwe muri zahabu iyunguruye.

39Ikinyarumuri kizakorwe n’italenta imwe ya zahabu iyunguruye, hamwe n’ibikoresho byacyo byose.

40Itegereze, maze uzakore ukurikije urugero werekewe hejuru y’umusozi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help