1Mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi w’ingoma ya Yerobowamu, umwami wa Israheli, Hoziya mwene Amasiya, umwami wa Yuda, yima ingoma.
2Icyo gihe yari amaze imyaka cumi n’itandatu avutse, ategeka imyaka mirongo itanu n’ibiri i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yekoliyahu w’i Yeruzalemu.
3Yakoze ibitunganiye Uhoraho, mbese akurikiza se Amasiya muri byose.
4Icyakora ntiyashenye amasengero y’ahirengeye; abantu bakomeje kuhaturira ibitambo no kuhatwikira imibavu.
5Uhoraho ahana umwami, amuteza indwara y’ibibembe iramuhitana. Atarapfa bamuhaye akato aba mu nzu ya wenyine. Ubwo umuhungu we Yotamu wari ushinzwe iby’ingoro y’umwami, aba ari we utegeka igihugu.
6Ibindi bigwi bya Hoziya, ibyo yakoze byose, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda?
7Hoziya aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa hamwe n’abasekuruza be, mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Yotamu amuzungura ku ngoma.
Zakariya, umwami wa Israheli (743)8Mu mwaka wa mirongo itatu n’umunani w’ingoma ya Azariya, umwami wa Yuda, Zakariya mwene Yerobowamu aba umwami wa Israheli i Samariya, amara amezi atandatu ari ku ngoma.
9Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, akurikiza abasekuruza be muri byose. Ntiyirinze ibyaha Yerobowamu, mwene Nebati yakoresheje Abayisraheli.
10Nuko Shalumi mwene Yabeshi aramugomera, amukubitira mu maso ya rubanda aramwica, hanyuma afata ubutegetsi.
11Ibindi bigwi bya Zakariya byanditswe mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli.
12Iryo ni rya jambo Uhoraho yari yarabwiye Yehu, agira ati «Abana bawe bazicara ku ntebe y’ubwami bwa Israheli kugeza ku gisekuru cya kane.» Koko kandi ni ko byagenze.
Shalumi, umwami wa Israheli (743)13Shalumi mwene Yabeshi yima ingoma mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda w’ingoma ya Hoziya, umwami wa Yuda, nuko amara ukwezi kumwe ari ku ngoma i Samariya.
14Uwitwa Menahemu mwene Gadi ava i Tirisa ajya i Samariya; atera Shalumi mwene Yabeshi aramwica, hanyuma yima ingoma mu kigwi cye.
15Ibindi Shalumi yakoze n’ubugome bwe, byanditswe mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli.
16Nuko Menahemu atera umugi wa Tapuwa yica abaturage b’aho, kandi atsemba n’abo mu karere ko hagati ya Tirisa na Tapuwa. Yateye uwo mugi kubera ko bari banze kumufungurira amarembo, maze afomoza abagore bose bari batwite.
Menahemu, umwami wa Israheli 743–738)17Mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda w’ingoma ya Hoziya, umwami wa Yuda, Menahemu mwene Gadi aba umwami wa Israheli i Samariya, amara imyaka cumi ari ku ngoma.
18Yakoze ibidatunganiye Uhoraho; mu buzima bwe bwose ntiyirinze ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yakoresheje Abayisraheli.
19Pulu, umwami w’Abanyashuru, atera igihugu, ariko Menahemu amuhongera amatalenta igihumbi ya feza, kugira ngo amutize amaboko maze ubwami bwe bukomere.
20Menahemu asoresha Abayisraheli bakize, buri wese agatanga amasikeli mirongo itanu ya feza, kugira ngo ayahe umwami w’Abanyashuru. Umwami w’Abanyashuru asubira iwe, ntiyaba akigumye mu gihugu cya Israheli.
21Ibindi bigwi bya Menahemu, ibyo yakoze byose, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli?
22Menahemu aratanga asanga abasekuruza be, maze umuhungu we Pekahiya amuzungura ku ngoma.
Pekahiya, umwami wa Israheli (738–737)23Mu mwaka wa mirongo itanu w’ingoma ya Hoziya, umwami wa Yuda, Pekahiya mwene Menahemu aba umwami wa Israheli i Samariya, amara imyaka ibiri ari ku ngoma.
24Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, ntiyirinda ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yakoresheje Abayisraheli.
25Umutware we Peka mwene Remaliyahu aramugomera, amuterera inkota mu munara w’ingoro y’umwami, i Samariya. Nuko Peka, ari kumwe n’abagabo mirongo itanu b’Abagilihadi, yica umwami, maze amuzungura ku ngoma.
26Ibindi bigwi bya Pekahiya, ibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli.
Peka, umwami wa Israheli (737–732)27Peka mwene Remaliyahu aba umwami wa Israheli i Samariya, mu mwaka wa mirongo itanu n’ibiri w’ingoma ya Hoziya, umwami wa Yuda. Yamaze imyaka makumyabiri ari ku ngoma.
28Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, kuko atirinze ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yakoresheje Abayisraheli.
29Ku ngoma ya Peka, umwami wa Israheli, ni bwo Tegalati‐Falazari, umwami w’Abanyashuru, yateye imigi ya Iyoni, Abeli‐Betimaka, Yaniwa, Kedeshi, Hasori; atera na Gilihadi, Galileya n’igihugu cyose cya Nefutali. Aho hose arahigarurira, abaturage b’aho abajyana bunyago muri Ashuru.
30Hozeya mwene Ela agomera Peka mwene Remaliyahu aramwica, maze amuzungura ku ngoma. Ubwo hari mu mwaka wa makumyabiri w’ingoma ya Yotamu, mwene Hoziya.
31Ibindi bigwi bya Peka, ibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli.
Yotamu, umwami wa Yuda 740–736)(2 Matek 27.1–3, 7–9)32Mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Peka mwene Remaliyahu, umwami wa Israheli, Yotamu mwene Hoziya, aba umwami wa Yuda.
33Yimitswe amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yerusha, umukobwa wa Sadoki.
34Yakoze ibitunganiye Uhoraho, mbese akurikiza se Hoziya muri byose.
35Ariko amasengero y’ahirengeye ntiyayavanyeho; abantu bakomeje kujya kuhaturira ibitambo no kuhatwikira imibavu. Ni we wubatse irembo rya ruguru ry’Ingoro y’Uhoraho.
36Ibindi bigwi bya Yotamu, ibyo yakoze, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Yuda?
37Muri icyo gihe ni bwo Uhoraho yatangiye kohereza Rasoni, umwami w’Abaramu, na Peka mwene Remaliyahu, kurwanya igihugu cya Yuda.
38Yotamu aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa hamwe n’abasekuruza be, mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Akhazi amuzungura ku ngoma.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.