1Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa bakurikije injyana y’iyitwa «Ihogoza». Ni umuvugo w’abahungu ba Kore, ikaba indirimbo y’urukundo.
2Umutima wanjye uratemba amagambo ateye ubwuzu,
reka mvuge ibisigo nahimbiye umwami;
ururimi rwanjye rurabe nk’ikaramu y’umwanditsi w’umuhanga!
3Uri mwiza kurusha bene muntu bose,
igikundiro cyisesuye ku minwa yawe;
ni cyo gituma Imana yaguhaye umugisha uzahoraho.
4Ambara inkota yawe ku itako, wa ntwari we,
maze ugendane ishema n’ubukaka!
5Wurire ifarasi yawe, maze uganze,
urwanira ukuri, ubugwaneza n’ubutabera!
6Indyo yawe izaca ibintu, imyambi yawe iratyaye,
ingabo ziguteye uzazihindura imirara;
bityo abanzi b’umwami ubahuranye umutima.
7Intebe yawe y’ubwami iragahoraho iteka,
mbese nk’iy’Imana ubwayo,
n’inkoni yawe ya cyami irabe iy’ubutabera!
8Ukunda ubutungane, ukanga ubugiranabi;
ni cyo cyatumye Imana, ari yo Mana yawe,
yaragusize amavuta y’ubutore kandi y’ibyishimo,
maze iguhitamo muri bagenzi bawe.
9Imyambaro yawe irahumura imibavu
ya manemane, ishangi, n’ububani;
ukanacurangirwa inanga nziza
mu ngoro itatse amahembe y’inzovu.
10Abakobwa b’abami babarirwa mu nkoramutima zawe,
n’umwamikazi aguhagaze iburyo,
yambaye imyenda itatse zahabu y’i Ofiri.
11Umva mukobwa, itegereze maze utege amatwi:
ibagirwa igihugu cyawe n’umuryango uvukamo,
12maze umwami abenguke uburanga bwawe!
Ni we mutegetsi wawe: emera upfukame imbere ye!
13Nuko rero, mwari w’i Tiri, abakungu bo muri rubanda
bazakugana bitwaje amaturo ngo bagushakeho ubutoni.
14Umukobwa w’umwami, nguyu atungutse arabagirana,
yarimbanye umwambaro utatse zahabu!
15Bamuhingutsa imbere y’umwami bamutatse,
ahagerana n’abakobwa, bagenzi be bamuherekeje;
16Babinjiza mu ngoro y’ibwami,
batambagirana ibyishimo n’ubwuzu.
17Abahungu bawe ni bo bazasimbura ba sogokuruza,
uzabagire ibikomangoma ku isi yose!
18Maze nzarate izina ryawe mu mbyaro zose,
n’imiryango izagusingize ubuziraherezo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.