1Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi, umugaragu w’Uhoraho. Yabwiye Uhoraho amagambo y’iyi ndirimbo igihe Uhoraho yari amaze kumukiza abanzi be bose bari bamumereye nabi, barimo Sawuli. Nuko aterura agira ati:
2Uhoraho, ndagukunda, wowe mbaraga zanjye!
3Uhoraho ni we rutare rwanjye, n’ibirindiro byanjye,
akaba n’umurengezi wanjye.
Ni Imana yanjye, n’urutare mpungiramo,
akaba ingabo inkingira, n’intwaro nkesha gutsinda;
ni na we buhungiro bwanjye budahangarwa.
4Natabaje Uhoraho, Nyakuberwa n’ibisingizo,
maze mbasha gutsinda abanzi banjye.
5Ingoyi z’urupfu zari zandadiye,
imivumba ya Beliyali inkura umutima,
6ingoyi z’Ikuzimu zirangota,
n’imitego y’urupfu ishandikwa mu nzira nyuramo.
7Nuko mu magorwa yanjye, ntakambira Uhoraho,
ntakira Imana yanjye;
na we rero, yumvira ijwi ryanjye mu Ngoro ye,
imiborogo yanjye imugeraho.
8Nuko isi irahindagana, ihinda umushyitsi,
ibitereko by’imisozi birakangarana,
birahungabana kubera uburakari bwe.
9Mu mazuru ye hacucumuka umwotsi,
mu kanwa ke havubuka umuriro w’inkongi,
hasohoka n’amakara agurumana.
10Abogeka ijuru, maze aramanuka,
aza arangwa n’igicu kibuditse mu nsi y’ibirenge bye.
11Yicara ku gihu, maze araguruka,
agenda ahorera mu nkubi y’umuyaga.
12Umwijima awugira ubwihisho bwe,
yitwikira ibicu by’urucukirane:
bimeze nk’amazi y’urwijiji.
13Akezezi kamubanza imbere, bya bicu biratamuruka,
maze hagwa amahindu n’amakara yaka!
14Uhoraho ahindira mu ijuru nk’inkuba zesa,
Usumba byose arangurura ijwi;
15arasa imyambi ye, ikwira hose,
arekura imirabyo, maze isakara hose.
16Ubwo indiri y’inyanja irarangara,
n’ibitereko by’isi biriyanika,
kubera umuririmo wawe, Uhoraho,
n’inkubi y’umuyaga uvubutse mu mazuru yawe.
17Nuko aho ari mu ijuru, arambura ukuboko aramfata,
ankura mu mazi abira;
18ankiza atyo umwanzi wanjye ukomeye,
n’abandwanyaga bandusha amaboko.
19Bari bantanze imbere ku munsi w’amakuba,
ariko Uhoraho ambera ikiramiro;
20arangobotora, anshyira ahantu hisanzuye,
nuko arankiza, kuko ankunda.
21Uhoraho yangiriye ibikwiranye n’ubutungane bwanjye,
ampembera ibikorwa byanjye bizira amakemwa.
22Koko nakomeje inzira z’Uhoraho,
nta bwo nigeze mba umuhemu ku Mana yanjye.
23Amategeko yayo yose nayitayeho cyane,
sinaca ukubiri n’amabwiriza yayo.
24Nayibereye indakemwa,
nirinda igicumuro icyo ari cyo cyose.
25Nuko Uhoraho anyitura ibikwiranye n’ubutungane bwanjye,
asanze ibikorwa byanjye bizira amakemwa.
26Uw’indahemuka, umubera indahemuka,
uw’indakemwa, ukamubera indakemwa.
27Uw’intungane ukamubera intungane,
naho uw’incabiranya, ukamurusha ubwenge.
28Imbaga yasuzuguwe, ni wowe uyiha gutsinda,
naho abibonabona ukabakoza isoni.
29Uhoraho, ni wowe uncanira itara;
Mana yanjye, ngaho mboneshereza mu mwijima ndimo.
30Iyo turi kumwe, nsanganira igitero;
iyo ndi kumwe n’Imana yanjye, nsimbuka inkike zihanitse.
31Inzira y’Imana ntihinyurwa na gato,
ijambo ry’Uhoraho ntirikemangwa;
ni we ngabo ikingira abamuhungiraho bose.
32None se, ni nde Mana uretse Uhoraho?
Ni nde Rutare twisunga usibye Imana yacu?
33Iyo Mana ni yo intera imbaraga,
ikantunganyiriza inzira nyuramo,
34ikampa kunyaruka nk’impara,
maze ikampagarika mu bitwa by’imisozi.
35Ni yo intoza kurwana,
maze amaboko yanjye akamenya gufora umuheto w’icyuma.
36Nyagasani, umpa ingabo y’indatsimburwa,
ukuboko kwawe kurandamira,
unyitaho maze ukantera inkunga.
37Intambwe zanjye uzagurira inzira,
maze intege zanjye ntizidandabirane.
38Ubu iyo nirukanye abanzi, ndabashyikira,
maze simpindukire ntabatsembye.
39Ndabacocagura, ntibashobore kubyutsa umutwe,
bakarambarara mu nsi y’ibirenge byanjye.
40Wanteye imbaraga zo kubatsinda,
none abandwanyaga, ubu barampfukamiye.
41Abanzi banjye, watumye bavumwa barahunga,
maze abari bampagurukiye ndabatsemba.
42Baratabaza, ariko ntihagira ubavuna,
batakira Uhoraho ariko ntiyabasubiza.
43Nabahinduye nk’umukungugu utumurwa n’umuyaga,
maze mbaribata nk’icyondo cyo mu nzira.
44Undinda imyivumbagatanyo ya rubanda,
ukangira umutware w’amahanga;
none imbaga y’abantu ntari nzi ndayihatse.
45Abahungu b’abanyamahanga bampatsweho,
mvuga ijambo rimwe bakanyumvira.
46Abanyamahanga bacitse intege,
basohoka mu buhungiro bwabo badagadwa.
47Uhoraho arakabaho! We Rutare nisunga, aragasingizwa!
Imana nkesha umukiro niharirwe umutsindo,
48iyo Mana yamporeye,
ikanyegurira ibihugu ngo mbitegeke!
49Wankijije abanzi banjye,
ndetse umpa guhashya abansembuye,
kandi unkiza abantu b’abanyarugomo.
50Ni cyo gituma ngushimira, Uhoraho, rwagati mu mahanga,
maze nkaririmba nshimagiza izina ryawe,
51mvuga nti «Agwiriza imitsindo umwami yimitse,
agatonesha uwo yasize amavuta y’ubutore,
ari we Dawudi n’abamukomokaho iteka ryose.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.