Mwene Siraki 48 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Eliya

1Nyuma hadutse umuhanuzi Eliya, aza ameze nk’umuriro,

ijambo rye ritwika nk’ifumba igurumana.

2Yabaterereje inzara, irabashegesha;

kubera ishyaka rye, umubare wabo uragabanuka.

3Ku bw’ijambo ry’Uhoraho yabujije imvura kugwa,

kandi amanura umuriro wo mu kirere incuro eshatu zose.

4Mbega Eliya, ngo ibitangaza byawe biraguhesha ikuzo!

Ni nde wakwiyemera ko ameze nkawe?

5Wowe wazuye umuntu wapfuye,

ukamukura ikuzimu, ku bw’ijambo ry’Umusumbabyose;

6wowe wagushije abami mu kangaratete,

n’abikuza ukabimura mu buryamo bwabo;

7wowe wumviye kuri Sinayi imiburo y’Uhoraho,

kuri Horebu, ukahumvira imigambi ye yo guhana;

8wowe wasize amavuta abami ngo bamuhorere,

n’abahanuzi kugira ngo bagusimbure;

9wowe wajyanywe mu gicu cy’umuriro,

ukagenda mu igare ritwawe n’amafarasi agurumana;

10wowe wavuzwe mu miburo yerekeye ibihe bizaza,

kugira ngo ucubye uburakari bw’Uhoraho butaragurumana,

no kugira ngo ababyeyi biyunge n’abana babo,

bityo amazu ya Yakobo agasubirana.

11Hahirwa abazakubona,

kimwe n’abasinziriye mu rukundo,

kuko natwe twese tuzabaho nta shiti.

Elisha

12Eliya amaze kuzimirira mu gicu cy’umuriro,

Elisha yahise asenderezwa umwuka we.

Igihe cyose yabayeho, nta mutware n’umwe wamuhungabanyije,

nta n’umuntu wigeze amusimbura.

13Nta kintu na kimwe cyamunaniraga,

ndetse amaze no gupfa, umurambo we wakomeje guhanura.

14Mu buzima bwe yakoze ibitangaza,

na nyuma y’urupfu rwe, ibikorwa bye biba akataraboneka.

Ubuhemu n’igihano

15Ibyo byose ariko ntibyatumye umuryango wihana,

nta bwo bicujije ibyaha byabo,

kugeza ubwo bajyanywe bunyago kure y’igihugu cyabo,

bagatatanirizwa ku isi yose.

16Iwabo hari hasigaye abantu bake cyane,

bategekwa n’umutware wo mu nzu ya Dawudi.

Bamwe muri bo bakoze neza,

abandi bongera ibyaha byabo.

Hezekiya

17Hezekiya yazitiye umugi we, awuyoboramo amazi,

acukura urutare akoresheje icyuma,

maze yubaka ibigega by’amazi.

18Mu gihe cye, Senakeribu yarahagurutse,

yohereza umufasha we wo mu ngando,

aragenda atera Siyoni, afite ubwirasi bukabije.

19Ubwo rero, imitima n’ibiganza byabo biradagadwa,

bagira imibabaro nk’iy’umugore uri ku nda;

20bambaza Uhoraho Nyir’impuhwe,

bamwerekejeho ibiganza.

Nuko Nyir’ubutungane aho ari mu ijuru ahita abumva,

abakirisha ikiganza cya Izayi.

21Yarimbuye ingando z’Abanyashuru,

Umumalayika we arabatsemba.

Izayi

22Koko rero Hezekiya yakoze ibinyuze Uhoraho,

atsimbarara ku nzira za se Dawudi,

nk’uko yari yarazeretswe n’umuhanuzi Izayi,

wari ikirangirire akamenywaho guhanura ukuri.

23Mu gihe cye, izuba ryigeze gusubira inyuma,

umwami ahabwa kuramba ari we abikesheje.

24Ku bw’umwuka w’Uhoraho yabonye amaherezo y’ibihe:

yahumurije imbabare z’i Siyoni,

25atangaza ibizaba kugeza ku ndunduro yabyo,

avuga n’ibintu byihishe mbere y’uko biba.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help