Ezekiyeli 29 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibyabwiwe Misiri

1Mu mwaka wa cumi, ku munsi wa cumi n’ibiri w’ukwezi kwa cumi, Uhoraho ambwira iri jambo, ati

2«Mwana w’umuntu, hindukirira Farawo, umwami wa Misiri; umuhanurire ibimwerekeyeho, we n’igihugu cye cya Misiri.

3Mubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze:

Dore ngiye kukwibasira, Farawo, mwami wa Misiri,

wowe umeze nk’ingona nyamunini,

irambaraye rwagati mu nzuzi zawe,

ukaba waravuze uti

’Uruzi rwa Nili ni urwanjye bwite, ni jye warwihangiye.’

4Ngiye kuzirika imikwege ku nzasaya zawe,

amafi y’inzuzi zawe nyakomekeho,

ngukure mu nzuzi zawe,

n’amafi yazo yose uko yakabaye, akometseho,

5nkunage mu butayu n’amafi y’inzuzi zawe zose,

uzagwe ku gasi ubutagira ukuraruza cyangwa uguhamba.

Nzakugabiza inyamaswa zo ku isi n’ibisiga byo mu kirere,

6nuko Abanyamisiri bazamenye ko ndi Uhoraho:

bo Israheli yishingikirijeho bakayibera nk’inkoni y’urubingo,

7bayifata ikabavunikira mu ntoki,

ikabahinguranya urutugu;

bayicumba ikavunagurika, igatuma bacika umugongo.’»

8Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati «Dore nguterereje inkota kugira ngo ikumare ku bantu no ku matungo.

9Igihugu cya Misiri nzagihindura ubutayu n’amatongo, maze bazamenye ko ndi Uhoraho kuko wavuze ngo ’Uruzi rwa Nili ni urwanjye bwite, ni jye warwihangiye.’

10Kuva ubu rero ndakwibasiye wowe n’inzu zawe: igihugu cya Misiri nzagihindura amatongo n’ubutayu, uhereye i Migidoli ukagera i Siyeni no ku rugabano rwa Kushi.

11Nta kirenge cy’umuntu cyangwa urwara rw’inyamaswa bizongera kuhakandagira, igihugu kizamare imyaka mirongo ine yose kidatuwe.

12Igihugu cya Misiri nzagihindura ubutayu rwagati mu bindi bihugu byayogojwe; imigi yacyo nyihindure amatongo hagati y’indi migi yashenywe, igihe cy’imyaka mirongo ine yose. Abanyamisiri nzabatatanyiriza mu mahanga, mbakwize imishwaro mu bindi bihugu.

13Koko rero Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Nyuma y’imyaka mirongo ine, nzakorakoranya Abanyamisiri mbavane mu mahanga bari batataniyemo;

14nzagarura Abanyamisiri bari bajyanywe bunyago, mbatuze bundi bushya mu gihugu cya Patorosi, ari cyo gihugu cyabo kavukire, maze bashinge ingoma yoroheje.

15Misiri izaba igihugu cy’intege nke kurusha ibindi byose, kireke kuzongera guhagurukira amahanga. Nzagicisha bugufi kugira ngo kitazava aho cyongera gushikamira amahanga ukundi.

16Ntikizongera kwiringirwa n’umuryango wa Israheli, kuko byawibutsa ikosa wagize igihe wisunze Misiri; bityo bazamenye ko ndi Nyagasani Uhoraho’»

17Nuko mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere, Uhoraho ambwira iri jambo, ati

18«Mwana w’umuntu, Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, yagabye igitero gikomeye, agambiriye gutera Tiri. Imitwe y’ingabo ze zose yamyotseho imisatsi n’intugu zose zirakobagurika; nyamara ari we ari n’ingabo ze, icyo gitero yagabye muri Tiri nta n’umwe cyagize icyo kimarira.

19Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga, ati ’Dore igihugu cya Misiri nkeguriye Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni. Azakinyaga ubukire bwacyo, agitware iminyago, ibyo azagisahura byose bizabe igihembo cy’ingabo ze.

20Mugabiye igihugu cya Misiri ho ingororano y’umuruho azaba yagize — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — kuko ari jye bazaba bakoreye.

21Uwo munsi nzagoborera umuryango wa Israheli ububasha bukomeye, hanyuma nawe, mwana w’umuntu, nguhe ubushobozi bwo kuvugira rwagati muri bo; maze bazamenye ko ndi Uhoraho.’»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help