Icya kabiri cy'Abami 13 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yowakazi, umwami wa Israheli 814–798)

1Mu mwaka wa makumyabiri n’itatu w’ingoma ya Yowasi mwene Okoziya, umwami wa Yuda, Yowakazi arimikwa aba umwami w’Abayisraheli i Samariya, ingoma ayimaraho imyaka cumi n’irindwi.

2Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, ntiyareka gukurikiza ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yakoresheje Abayisraheli, ntiyabigendera kure.

3Uhoraho yarakariye cyane Abayisraheli, akajya abagabiza Hazayeli, umwami w’Abaramu, n’umuhungu we Beni‐Hadadi.

4Ariko Yowakazi yinginga Uhoraho ngo areke kurakara, aramwumvira kuko yari abonye uko Abayisraheli barenganywa n’umwami w’Abaramu.

5Uhoraho yoherereza Abayisraheli umukiza; Abayisraheli bava mu nzara z’Abaramu bongera kujya gutura mu mahema yabo nka mbere.

6Ariko ntibaca ukubiri n’ibyaha Yerobowamu yabakoresheje; bakomeje kubyibandaho, ndetse bakomera no ku biti byeguriwe ibigirwamana byabo, byari bishinze i Samariya.

7Ingabo Yowakazi yari asigaranye, bari abagabo mirongo itanu bagendaga ku mafarasi, amagare cumi, n’abagabo ibihumbi cumi bagendaga ku maguru, kuko abandi bose, umwami w’Abaramu yari yabatsembye abagira nk’umukungugu banyukanyutse.

8Ibindi bigwi bya Yowakazi, ibyo yakoze byose n’ubutwari bwe, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli?

9Yowakazi aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa i Samariya. Umuhungu we Yowasi amuzungura ku ngoma.

Yowasi, umwami wa Israheli (798–783)

10Mu mwaka wa mirongo itatu n’irindwi w’ingoma ya Yowasi, umwami wa Yuda, Yowasi mwene Yowakazi, yima ingoma ya Israheli i Samariya, ayimaraho imyaka cumi n’itandatu.

11Yakoze ibidatunganiye Uhoraho, akora ibyaha byose Yerobowamu mwene Nebati yakoreshereje Abayisraheli, ntiyagira na kimwe asiga inyuma.

12Ibindi bigwi bya Yowasi, ibyo yakoze n’ubutwari bwe, intambara yarwanye na Amasiya, umwami wa Yuda, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli?

13Yowasi aratanga asanga abasekuruza be, Yerobowamu yicara ku ntebe ye y’ubwami. Umurambo wa Yowasi ushyingurwa i Samariya, hamwe n’abami ba Israheli.

Elisha ahanura bwa nyuma; urupfu rwe

14Elisha afatwa n’indwara yagombaga kumuhitana. Yowasi, umwami wa Israheli, aramanuka ajya iwe. Amugezeho aramuririra atera hejuru, ati «Ayiwe Mubyeyi! Ayiwe Mubyeyi! Amagare n’amafarasi bya Israheli!»

15Elisha aramubwira ati «Fata umuheto n’imyambi!» Yowasi afata umuheto n’imyambi.

16Elisha abwira umwami wa Israheli, ati «Fora umuheto!» Undi arawufora. Elisha ashyira ibiganza bye ku by’umwami,

17maze aravuga ati «Kingura idirishya rireba iburasirazuba!» Yowasi ararikingura. Elisha aramubwira ati «Rasa!» Undi ararasa. Elisha aravuga ati «Uwo mwambi ni wo gutsinda k’Uhoraho, ni umwambi wo kunesha ingabo z’Abaramu. Uzatsindira Abaramu kuri Afeki ugeze ubwo ubatsemba.»

18Yongera kubwira Yowasi, ati «Fata imyambi!» Yowasi arayifata. Elisha abwira umwami wa Israheli, ati «Yikubitishe hasi!» Yowasi ayikubitisha hasi gatatu, hanyuma arekera aho.

19Umuntu w’Imana aramurakarira, aramubwira ati «Iyo ukubita gatanu cyangwa gatandatu, wari kuzatsinda Abaramu kugeza ubwo ubatsembyeho, none ubwo wakubise gatatu gusa, uzabatsinda gatatu gusa.»

20Elisha arapfa, baramuhamba. Uko umwaka utashye ibitero by’abagome bigaturuka mu gihugu cya Mowabu bigakwira mu gihugu.

21Umunsi umwe abantu bari bagiye guhamba umupfu, babonye kimwe muri ibyo bitero, bajugunya iyo ntumbi mu mva yahambwemo Elisha, nuko barahunga. Intumbi ye igwira amagufa ya Elisha, wa muntu ahita azuka maze arahaguruka, arahagarara.

Yowasi yigarurira imigi ya Israheli Abaramu bari baranyaze

22Hazayeli, umwami w’Abaramu, yahoraga arenganya Abayisraheli mu gihe cyose cy’ingoma ya Yowakazi.

23Ariko Uhoraho yagiriye imbabazi Abayisraheli, abagaragariza impuhwe ze, arabababarira, arabagarukira kubera isezerano yasezeranyije Abrahamu, Izaki na Yakobo, nuko arivuguruza ntiyahita abatsemba.

24Hazayeli, umwami w’Abaramu, aratanga, umuhungu we Beni‐Hadadi amuzungura ku ngoma.

25Yowasi, mwene Yowakazi, agarura imigi yose Beni‐Hadadi, umuhungu wa Hazayeli, yari yaranyaze se Yowakazi mu ntambara. Yowasi atsinda Beni‐Hadadi gatatu, hanyuma agarura imigi ya Israheli.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help