Abacamanza 16 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Samusoni n’amarembo y’umugi wa Gaza

1Samusoni ajya i Gaza, ahasanga umugore w’ihabara maze yinjira iwe.

2Babimenyesha abaturage b’i Gaza, bati «Samusoni yaje hano.» Bahera ko bajagajaga umugi, baramwubikira ijoro ryose ku marembo yawo. Iryo joro ryose bari batuje, bibwira bati «Dutegereze ko bucya maze tumwice.»

3Ariko Samusoni ntiyakomeje kuryama, yagejeje mu gicuku arabyuka afata ibikingi by’amarembo, abirandurana n’inzugi zombi n’amapata yazo, abiterera ku bitugu maze arabijyana kugera ku mpinga y’umusozi uteganye na Heburoni.

Dalila agambanira Samusoni

4Nuko ibyo birangiye, Samusoni abenguka umugore witwa Dalila, wari utuye aherekera ku kibaya cya Soreki.

5Abatware b’Abafilisiti barazamuka bajya kubonana n’uwo mugore, baramubwira bati «Umushukashuke maze umenye aho akomora ziriya mbaraga zidasanzwe, kandi umenye n’ukuntu twashobora kumufata tukamuboha, tukamucogoza; tuzaguha buri muntu muri twe amasikeli igihumbi n’ijana ya feza.»

6Dalila abwira Samusoni, ati «Ndagusabye ngo umbwire aho izo mbaraga zawe zidasanzwe zikomoka, n’ukuntu wabohwa kugira ngo ucogore.»

7Samusoni aramusubiza ati «Bambohesheje injishi ndwi z’umuheto zikiri nshya kandi zitigeze zanikwa, nacogora maze nkamera nk’abandi bantu.»

8Abatware b’Abafilisiti bazanira Dalila injishi ndwi zikiri nshya kandi zitigeze zanikwa, arazimubohesha.

9Uwo mugore yari yahishe abantu mu cyumba cye, atera hejuru ati «Urapfuye Samusoni we, Abafilisiti baragufashe.» Nuko Samusoni acagagura za njishi nk’aho zabaye urudodo rushongeshejwe n’umuriro. Ariko ntibashobora guhishura aho akura imbaraga ze.

10Dalila ni ko kubwira Samusoni, ati «Wansuzuguye kandi urambeshya. None rero, ndakwinginze ngo umpishurire ukuntu ushobora kubohwa.»

11Samusoni aramusubiza ati «Bambohesheje imigozi mishya itigeze gukoreshwa, nacogora maze nkamera nk’abandi bantu.»

12Dalila afata imigozi mishya aramuboha, hanyuma atera hejuru ati «Urapfuye Samusoni we, Abafilisiti baragufashe.» Uwo mugore yari yahishe abantu mu cyumba cye, ariko Samusoni acagagura ya migozi yari imuboshye amaboko nk’aho yabaye urudodo.

13Dalila abwira Samusoni, ati «Kugeza ubu waransuzuguye kandi urambeshya. Ndakwinginze ngo umpishurire rwose ukuntu ushobora kubohwa.» Samusoni aramusubiza ati «Ubohanyije amapfundo arindwi y’umusatsi wanjye, ukayazirika ku mushumi w’umwenda maze ukabifatisha urusokozo rw’umuboshyi w’imyenda, bityo nacogora nkamera nk’abandi bantu.»

14Uwo mugore aramubikira, amaze gusinzira abohanya amapfundo arindwi y’umusatsi, ayazirika ku mushumi w’umwenda, abifatisha urusokozo maze atera hejuru ati «Urapfuye Samusoni we, Abafilisiti baragufashe.» Ahera ko arakanguka, ashikuza rwa rusokozo, amapfundo y’umusatsi n’umushumi w’umwenda.

15Dalila aramubwira ati «Ushobora kuvuga ute ngo ’Ndagukunda’, kandi utanyizera? Dore ubu bibaye incuro eshatu zose umbeshya, kandi nturampishurira impamvu zituma imbaraga zawe zingana zityo.»

16Buri munsi Dalila agakomeza kumuhata, amusubirira mu magambo amwe, bigeze aho Samusoni arananirwa byo gupfa, ntiyaba agishoboye kwihangana.

17Nuko amuhishurira amabanga ye yose, agira ati «Nta rwembe rwigeze ku mutwe wanjye, kuko neguriwe Imana kuva nkiri mu nda ya mama. Iyo njya kogoshwa, imbaraga zanjye zajyaga kumvamo, maze ngacogora nkamera nk’abandi bantu.»

18Dalila abonye ko amuhishuriye amabanga ye yose, atuma ku Bafilisiti, ababwira ati «Noneho nimuzamuke, kuko yampishuriye amabanga ye yose.» Abatware b’Abafilisiti barazamuka baza iwe, bacigatiye za feza bari bamusezeranyije.

19Nuko Dalila abikirira Samusoni ku bibero bye, ahamagara umuntu yogosha amapfundo arindwi y’umusatsi we, maze atangira gucika intege n’imbaraga ze zimuvamo.

20Dalila aramubwira ati «Urapfuye Samusoni we, Abafilisiti baragufashe.» Samusoni akanguka yibwira ati «Birangendekera nk’uko bisanzwe, maze mbakire», ariko ntiyari azi ko Uhoraho yamwitaruye.

21Abafilisiti baramufata bamunogoramo amaso; baramumanukana n’i Gaza, bamubohesha imikwege y’umuringa maze bamushyira mu nzu y’imbohe, bamutegeka kujya asya ingano.

22Ariko bamaze kumwogosha, imisatsi yo ku mutwe we yongera kumera.

Samusoni yihorera, maze na we agapfa

23Nuko abatware b’Abafilisiti barakorana kugira ngo bature ibitambo Dagoni, ikigirwamana cyabo, no kugira ngo bakore umunsi mukuru. Baravuga bati «Imana yacu yatweguriye Samusoni, umwanzi w’Abafilisiti.»

24Rubanda ngo barabukwe Samusoni, batera hejuru bashimira imana yabo, bagira bati

«Imana yacu yatweguriye umwanzi wacu,

uwarimburaga igihugu cyacu,

akatwicira abantu batabarika.»

25Nuko kubera ko bari banezerewe, bakavuga bati «Nimuhamagare Samusoni, maze tumwishimeho.» Bajya gushaka Samusoni mu nzu y’imbohe, bamushyira imbere yabo kugira ngo bamwishimeho, hanyuma bamuhagarika hagati y’inkingi.

26Samusoni abwira umuhungu wari umurandase, ati «Nyobora maze umfatishe ku nkingi zishyigikiye iyi ngoro, kugira ngo nzishingikirizeho.»

27Ubwo iyo ngoro yari yuzuye abagabo n’abagore; hakaba kandi n’abatware b’Abafilisiti, naho ahitaruye hejuru y’igisenge cy’ingoro, hari abagabo n’abagore bagera ku bihumbi bitatu bitegerezaga amashyengo ya Samusoni.

28Samusoni yambaza Uhoraho, agira ati «Ndakwinginze, Nyagasani Mana, ngo unyibuke maze ungaruremo imbaraga aka kanya, Mana yanjye, kugira ngo nibura rimwe rizima, nihorere Abafilisiti kubera amaso yanjye.»

29Nuko Samusoni ahera ko afata inkingi ebyiri zo hagati zari zishyigikiye ingoro, arazishingikiriza, imwe ayifatisha ukuboko kw’iburyo, indi ukw’ibumoso.

30Samusoni atera hejuru, ati «Mpfane n’Abafilisiti!» Hanyuma izo nkingi azihirikisha imbaraga ze zose, ingoro iridukira ku batware b’Abafilisiti n’abari bayirimo bose. Abapfuye bahitanywe n’urupfu rwa Samusoni, baruta kure abo yari yarishe mu buzima bwe.

31Abavandimwe be n’abo mu nzu ya se barazamuka baramutwara; bamushyingura hagati ya Soreya na Eshitayoli, mu mva ya se Manowa.

Samusoni yabaye umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka makumyabiri.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help