Zaburi 121 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Uhoraho ni umuvunyi w’umuryango we

1Indirimbo y’amazamuko.

Amaso nyahanze impinga y’imisozi:

mbese nzatabarwa n’uvuye he?

2Ubuvunyi bwanjye buturuka kuri Uhoraho

waremye ijuru n’isi.

3Ntazareka intambwe zawe zidandabirana,

umurinzi wawe ntasinziriye.

4Oya, umurinzi wa Israheli

ntasinziriye, ntanahunyiza.

5Uhoraho ni we murinzi n’ubwikingo bwawe,

ahora akurengera mu rugendo.

6Bityo ntuzicwa n’izuba ry’amanywa

cyangwa umwezi wa nijoro.

7Uhoraho azakurinda ikibi cyose,

anakurindire amagara yawe.

8Ni koko, Uhoraho azakurinda,

kuva uhagurutse kugeza uhindukiye,

uhereye ubu n’iteka ryose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help