Ivugururamategeko 19 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Imigi y’ubuhungiro

1Uhoraho Imana yawe namara gutsemba imbere yawe amahanga atuye mu gihugu Uhoraho aguhaye, maze ukabazungura, ugatura mu migi yabo no mu mazu yabo,

2uzarobanure imigi itatu muri icyo gihugu cyawe, icyo Uhoraho Imana yawe aguhaye ngo ukigarurire;

3uharure imihanda iganayo, ugabanyemo gatatu igihugu Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde, maze umuntu wese wishe undi ajye abona ubuhungiro.

4Dore rero igihe umuntu wishe undi azashobora kuhahungira kugira ngo abeho: ni igihe azaba yishe bitari nkana mugenzi we, umuntu atari asanzwe yanga na mbere.

5Nk’umuntu wajyana n’undi mu ishyamba gutema ibiti; hanyuma yamanika intorezo, ikamucika igihe ashaka gutema igiti, igakuka, igatarukira mugenzi we, ikamwica: uwo muntu ashobora guhungira muri umwe muri iyo migi, maze agakira atyo.

6Ugomba guhorera uwe wapfuye ntazarakare, ngo atangire gukurikirana nyir’ukumwica, wenda amufatire mu nzira kubera ko urugendo ari rurerure, maze amutsinde aho. Koko rero, uwo mwishi ntakwiye guhanishwa urupfu, kubera ko mbere atari asanzwe yanga uwo yishe.

7Ni cyo gitumye nguhaye iri tegeko, nti «Uzarobanure imigi itatu.»

8Kandi Uhoraho Imana yawe niyagura ubwatsi bwawe, nk’uko yabirahiye abasokuruza bawe, maze akaguha igihugu cyose yasezeranye ko azakibaha —

9kubera ko uzaba wakomeje kandi ugakurikiza aya mategeko yose ngushyikirije uyu munsi, bityo ugakunda Uhoraho Imana yawe kandi ukanyura mu nzira ze iminsi yose — icyo gihe kuri ya migi itatu ya mbere uzongereho indi itatu.

10Bityo amaraso y’umuntu utacumuye ntazamenekera mu gihugu cyawe Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde: ayo maraso yazaguhama.

11Ariko niba umuntu yari asanzwe yangana na mugenzi we, akamwubikira, akamugwa gitumo, akamukubita, undi agakurizaho gupfa; hanyuma uwo mwishi agahungira muri umwe muri ya migi,

12abakuru bo mu mugi w’iwabo bazoherezeyo abantu bo kumufata bamukureyo, maze bamurekurire ugomba guhorera uwapfuye kugira ngo amwice.

13Ntuzamugirire ibambe na busa. Uzahanagure ku Bayisraheli amaraso y’umuntu utacumuye, bityo uzagire amahoro.

Ibyerekeye imbago z’imirima

14Ntuzimure imbago z’umurima w’umuturanyi wawe, uko zashinzwe n’abakurambere mu bukonde uzakeberwa mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye ngo ukigarurire.

Ibyerekeye abagabo n’urubanza

15Umugabo umwe gusa ntazaze ngo ashinje umuntu wishe undi, cyangwa agakora icyaha cyangwa amafuti, ibyo ari byo byose; ubuhamya bw’abagabo babiri cyangwa batatu azabe ari bwo bashingiraho kugira ngo bashobore gutangiza urubanza.

16Nihagira umugabo w’ibinyoma wihandagaza kugira ngo ashinje umuntu icyaha cy’ubwigomeke,

17abo bantu bombi bazaba baburanira imbere y’Uhoraho, bazahagarare imbere y’abaherezabitambo n’abacamanza bazaba bariho icyo gihe.

18Abacamanza bazaperereze neza, bavumbure ko nyakurega undi ari umuhamyabinyoma, urega umuvandimwe we ibintu by’ibihimbano.

19Muzamucire urwo yashakaga gucira umuvandimwe we. Uzakure ishyano hagati yanyu.

20Rubanda basigaye bazumva bivugwa, maze bashye ubwoba, baherukire aho gukorera muri mwe ibibi bimeze bityo.

21Ntuzagire ibambe: amagara azahorwe andi, ijisho rihorwe irindi, iryinyo rihorwe irindi, ikiganza gihorwe ikindi, ikirenge gihorwe ikindi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help