Zaburi 8 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Igisingizo cy’Umuremyi wa byose

1Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’inanga y’Abagati. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

2Uhoraho, Mutegetsi wacu,

mbega ngo izina ryawe riramamara ku isi hose!

Wowe, Nyir’ikuzo uganje mu ijuru,

3mu minwa y’abana n’iy’ibitambambuga,

ni ho wizigamiye ububasha bwo gucubya abakurwanya,

no gutsinda umwanzi n’umugome.

4Iyo nitegereje ijuru ryaremwe n’ibiganza byawe,

nkareba ukwezi n’inyenyeri wahatendetse,

5ndibaza nti «Umuntu ni iki kugira ngo ube wamwibuka?

Mwene muntu ni iki kugira ngo ube wamwitaho?»

6Rwose habuzeho gato ngo umunganye n’imana;

umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’uburanga,

7umugira umwami w’ibyo waremye,

umwegurira byose ngo abitegeke:

8amatungo yose, amaremare n’amagufi,

ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi,

9inyoni zo mu kirere n’amafi yo mu nyanja,

hamwe n’ibyogoga mu mazi byose.

10Uhoraho, Mutegetsi wacu,

mbega ngo izina ryawe riramamara ku isi hose!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help