Mwene Siraki 6 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Koko, uwabaye ruvumwa, isoni n’umugayo biramusanga;

ni ko bizagendekera umunyabyaha urangwa n’uburyarya.

Kwirinda ubwirasi

2Ntukikuze ushingiye ku bitekerezo byawe bwite,

hato utazavaho usogotwa nk’unyukanyutswe n’imfizi;

3watagaguza amababi yawe, imbuto zawe zigahubuka,

ugasigara uri agati kumye.

4Umutima urarikiye ikibi usema nyirawo,

ukamuha amenyo y’abanzi.

Ubucuti nyakuri

5Nyir’imvugo nziza agwiza incuti,

kandi ijambo rinyuze umutima ryongera urugwiro.

6Jya ugirana umubano n’abantu benshi,

naho uzakugira inama, uzafate umwe ku gihumbi.

7Nushaka kugira umuntu incuti, jya ubanza umugerageze,

kandi ntukihutire kumwimariramo.

8Koko rero, hari ukubera incuti mu byishimo,

amakuba yaza, akakwigarika.

9Hari n’ubwo uwari incuti ahinduka umwanzi,

akakumenera ibanga rikagukoza isoni.

10Hari n’undi ukubera incuti mugasangira utwawe,

maze amakuba yaza, akakwitarura.

11Iyo ukungahaye, akwiyegurira wese,

akisanzurana n’abagaragu bawe,

12ariko iyo uguye, arakurwanya,

akirinda ko muhuza amaso.

13Jya ugendera kure abanzi bawe,

kandi witondere n’incuti zawe.

14Incuti y’indahemuka ni ubuhungiro buhamye,

uyibonye aba yaronse umukiro.

15Incuti y’indahemuka nta cyo wayinganya

kandi nta munzani wapima akamaro kayo.

16Incuti y’indahemuka ni nk’umuti ubeshaho,

abatinya Uhoraho bazayibona.

17Utinya Uhoraho aba agize ubucuti bwiza,

kuko incuti izakubanira uko uyimereye.

Kwitoza gukunda ubuhanga

18Mwana wanjye, uzakunde ubumenyi kuva mu buto bwawe,

bityo uzarinda usazana ubuhanga.

19Jya ubwitaho nk’uhinga agatera,

maze utegereze imbuto zabwo ziryoshye;

yego, uzabugeraho bikuvunnye,

ariko ntuzatinda gusogongera ku byiza byabwo.

20Ni koko, ab’injiji bubabera umutwaro w’ikirenga,

umunyamutima muke ntabwizirikaho;

21bumuremerera nk’urutare,

ntatindiganye kubwiyaka.

22Ni koko, ubuhanga buberanye n’izina ryabwo,

nta bwo buhangarwa n’imbaga nyamwinshi.

23Tega amatwi, mwana wanjye, wakire inyigisho yanjye,

woye kwihunza inama zanjye.

24Uzajye ushinga ikirenge mu ntambwe zabwo,

n’ijosi ryawe urigere mu runigi rwabwo,

25kandi utege intugu ubwiremeke,

woye kwinubira ingoyi zabwo.

26Uzabwiyegurire n’umutima wawe wose,

ukurikize inzira zabwo n’imbaraga zawe zose.

27Uzabukurikire ubushakashake, buzakwiyereka,

kandi numara kubushyikira, ntuzaburekure;

28kuko amaherezo uzabubonamo uburuhukiro,

bukaguhindukiramo ibyishimo.

29Ingoyi zabwo zizaguhesha ubuhungiro,

naho inigi zabwo zikubere umwambaro w’ikuzo.

30Koko rero, umutwaro wabwo ni nk’umutako wa zahabu,

naho ingoyi zabwo zaboheshejwe imishumi y’umuhemba.

31Uzabwisesuraho nk’umwambaro w’ikuzo,

ubwitamirize nk’ikamba ry’umunezero.

32Mwana wanjye, nubishaka uzihugura,

kandi nubishyiraho umutima, uzahinduka umunyabwenge.

33Niba ushishikarira kumva, uzamenya,

kandi nutega amatwi, uzaba umunyabuhanga.

34Ujye wisunga ikoraniro ry’abasheshe akanguhe,

kandi niba hari umunyabuhanga, umwizirikeho.

35Imvugo yose iturutse ku Mana, ujye uyumva,

kandi imigani y’abanyabwenge ntikagucike.

36Nubona umuntu w’umunyabwenge, ujye umugana bugicya,

uhore usiragira imbere y’urugi rw’umuryango we.

37Ujye uzirikana amategeko y’Uhoraho,

kandi ntugahweme kwita ku mabwiriza ye,

na we ubwe azagukomeza umutima,

maze ubuhanga wifuza uzabugabirwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help