Imigani 29 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Umuntu bahana agashinga ijosi,

nta kabuza azavunika atunguwe.

2Iyo intungane zigwiriye, abantu barishima,

naho iyo umugiranabi atwara, rubanda bacura imiborogo.

3Ukunda ubuhanga ashimisha se,

naho ugenda mu ndaya atagaguza ibintu bye.

4Umwami w’intabera atengamaza igihugu cye,

naho uwaka imisoro y’ikirenga aragisenya.

5Umuntu urata mugenzi we akabya,

aba amushyize umutego mu maguru.

6Icyaha cy’umugiranabi ni umutego azafatirwamo,

naho intungane irishima ikavuza impundu.

7Intungane ihangayikwa n’amagorwa y’abakene,

naho umugome ntakozwa ubumenyi.

8Abasekanyi batera impagarara mu mugi,

ariko abanyabuhanga bahosha uburakari.

9Iyo umunyabuhanga aburana n’umupfayongo,

yaba arakaye cyangwa se aseka, ntashobora kumugusha neza.

10Abantu b’abicanyi banga umunyamurava,

naho ab’intabera baramushakashaka.

11Umupfayongo yasasa umujinya we,

naho umunyabuhanga arawubundikira, akawucubya.

12Iyo umutware yita ku mazimwe,

abayoboke be bose baba abagome.

13Umukene n’umugiranabi bafite icyo bahuriyeho,

Uhoraho ni we umurikira amaso yabo bombi.

14Umwami ukemura imanza z’abakene acishije mu kuri,

ingoma ye yashinze imizi burundu.

15Inkoni no gucyaha bitoza ubuhanga,

naho umusore batereye iyo, akoza nyina isoni.

16Iyo abagome biyongera, icyaha cyiha intebe,

ariko intungane zizababona barimbuka.

17Hana umuhungu wawe, uzagira amahoro,

kandi azagutera ibyishimo ku mutima.

18Iyo abahanuzi babuze, imbaga yiberaho uko ibonye,

ariko ukurikiza itegeko azahirwa.

19Nta bwo amagambo ari yo ahana umucakara,

n’iyo yayumvise, ntayitaho.

20Ese ujya witegereza umuntu wihutira kuvuga?

Uwo nguwo we, wakwizera ko n’umupfayongo

azamutanga kuri byinshi.

21Niba umucakara ateteshejwe kuva mu bwana,

amaherezo azigomeka.

22Umuntu w’umunyamushiha akurura intonganya,

umunyamwaga akagwiza ibicumuro.

23Ubwirasi bw’umuntu buzamutesha agaciro,

naho ufite umutima wiyoroshya azakuzwa.

24Usangira n’igisambo aba yiyanga ubwe,

yumva imivumo bagitongera, akinumira.

25Gutinya abantu birimo umutego,

naho uwiringira Uhoraho ntazahungabana.

26Benshi baharanira ubutoni ku mutware,

ariko Uhoraho ni we uha buri wese ikimukwiye.

27Intungane ziterwa ishozi n’umugiranabi,

umugome agatera isoni abanyamurava.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help