Intangiriro 38 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yuda na Tamara

1Muri icyo gihe, Yuda amanuka ava aho bene se bari batuye, ajya kwa Hira, umugabo wari utuye i Adulamu.

2Yuda ahabona umukobwa wa Shuwa w’Umunyakanahani, aramurongora barabana.

3Asama inda, abyara umwana w’umuhungu, bamwita Eri.

4Arongera asama indi nda, abyara umuhungu, bamwita Onani.

5Yongeye kubyara umwana w’umuhungu, bamwita Shela. Yamubyaye bari i Kizibu.

6Yuda ashakira umugore Eri, umuhungu we w’imfura, amushakira uwitwa Tamara.

7Eri, imfura ya Yuda, aza kubera Uhoraho umuntu mubi, Uhoraho aramwica.

8Yuda ni ko kubwira Onani, ati «Sanga umugore wa mwene nyoko, urangize umurimo wa mukuru wawe, umubyarire.»

9Onani yari azi ariko ko uwo mwana atazaba uwe, ni cyo cyatumaga asohorera hasi iyo yegeraga umugore wa mwene nyina, kugira ngo atazamubyarira.

10Ibyo yakoraga, Uhoraho arabigaya, aramwica na we.

11Yuda abwira umukazana we Tamara, ati «Igumire iwanyu mu bupfakazi bwawe, kugeza igihe umuhungu wanjye Shela azakurira.» Ubwo yaribwiraga, ati «Hato na we atazapfa nka bakuru be!» Nuko Tamara asubira kwa se.

12Hashize iminsi myinshi, umukobwa wa Shuwa, umugore wa Yuda, arapfa. Yuda ararira, arahora, hanyuma azamukana n’incuti ye Hira w’i Adulamu, asanga abakemuraga amatungo ye, i Timuna.

13Babibwira Tamara, bati «Sobukwe azamutse agana i Timuna, agiye kogosha intama ze.»

14Tamara yiyambura imyambaro ye y’ubupfakazi, atega igitambaro; amaze kwimiramiza ngo hatagira umumenya, yicara ku irembo ry’umugi wa Enayimu, ku nzira ijya i Timuna. Yari yabonye neza ko Shela yari amaze kuba mukuru, ntibamumushyingira.

15Yuda amubonye amwitiranya n’umugore w’ihabara, kuko yari yitwikiriye no mu maso.

16Aramusanga, aramubwira ati «Nyemerera turyamane.» Nta bwo yari yamenye ko ari umukazana we. Undi ati «Urampa iki ngo ungereho?»

17Yuda ati «Nzakoherereza umwana w’ihene nkuye mu matungo yanjye.» Umugore ati «Ndabyemeye, ariko unsigire ingwate, kugeza igihe uzoherereza iyo hene.»

18Yuda ati «Ingwate nguha ni iyihe?» Undi ati «Ikashe yawe, umukufi wayo, n’iyo nkoni witwaje.» Arabimuha, bararyamana, nuko Tamara arasama.

19Hanyuma arahaguruka aragenda, yiyambura cya gitambaro, asubira kwambara ya myenda ye y’ubupfakazi.

20Yuda yohereza wa mwana w’ihene, atumye ya ncuti ye y’i Adulamu ngo inamugarurire ingwate ze. Ariko iyo ncuti ntiyabona uwo mugore.

21Abaza abantu b’aho ngaho, ati «Wa mugore w’ihabara wari ku nzira ijya i Enayimu ari hehe?» Bati «Nta habara yigeze iba hano.»

22Agaruka kwa Yuda aramubwira ati «Nta we nabonye, ndetse n’abantu b’aho bambwiye ko nta habara yigeze ihaba!»

23Yuda ati «Nagumane byose! Tutazavaho twisuzuguza. Ibyo ari byo byose, namwoherereje umwana w’ihene, ariko wowe ntiwamubonye!»

24Hashize amezi atatu, baza kubwira Yuda, bati «Tamara umukazana wawe yabaye ihabara, dore ndetse n’ubu aratwite!» Yuda aravuga ati «Nibamusohore, maze bamutwike!»

25Abonye bamujyanye, Tamara atuma kuri sebukwe, ati «Inda ni iya nyir’ibi bintu.» Ati «Ibuka nyir’iyi kashe, n’uyu mukufi n’iyi nkoni!»

26Yuda arabimenya, ati «Yandushije ubutungane, kuko ntamushyingiye umuhungu wanjye Shela.» Kuva ubwo ntiyongeye kumwegera ukundi.

27Tamara ari hafi kubyara, asanga atwite babiri.

28Mu gihe cyo kubyara, umwana wa mbere abanza ikiganza; umugore ubyaza aragisingira, agishyiraho akadodo gatukura, ati «Uyu ni we wa mbere.»

29Ariko uwo mwana asubizayo ikiganza; habanza kuvuka indi mpanga. Umugore ati «Uciye he?» Nuko bamwita Pereshi (bisobanura ngo ’Icyuho’.)

30Nyuma wa wundi wari ufite akadodo gatukura ku kiganza, na we aravuka. Bamwita Zera.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help