1Dore ibyo Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze kuri Mowabu:
Nebo ibonye ishyano, irasenyutse!
Kiriyatayimu yakozwe n’ikimwaro, irafashwe.
Umurwa wakojejwe isoni, wasenyutse;
2ubwamamare bwa Mowabu burarangiye!
Heshiboni barayigambanira, bagira bati
«Tugende dutsembe kiriya gihugu!»
Nawe Madimeni, wacecekeshejwe, inkota iragukurikiranye.
3Induru z’impuruza ziturutse i Horonayimu,
harimbutse kandi amakuba akomeye yahatashye!
4Mowabu yasenyutse, abana bayo baraboroga.
5Abazamuka i Luhiti baragenda barira,
abamanuka i Horonayimu barataka ko bari mu kaga.
6Nimuhunge biracitse! Mubaye aka Aroweri mu butayu!
7Barakwigabije kuko wiringiye imbaraga zawe n’ubukungu bwawe.
Kemoshi ajyanywe bunyago,
n’abaherezabitambo be n’abatware be bose.
8Umurimbuzi yinjiye mu migi yose,
nta n’umwe muri yo uzarokoka.
Ibibaya birayogozwa naho ibisiza babitsembe.
Noneho rero Uhoraho avuze atya:
9Nimwubake irimbi muri Mowabu kuko yabaye amatongo,
imigi yayo igahinduka imbuga,
abaturage bayo bakayicikamo.
10Arakaba ikivume, umuntu ukorana ingononwa umurimo w’Uhoraho,
arakavumwa umuntu urinda inkota ye amaraso.
11Mowabu kuva mu buto bwayo yari ituje,
imeze nka divayi nziza itigeze icuranurwa,
mbese ntiyigeze ijyanwa bunyago.
Ni yo mpamvu itigeze ita uburyohe bwayo,
n’impumuro yayo ntiyagabanuka.
12None rero, igihe kiregereje — uwo ni Uhoraho ubivuze —
maze nzohereze abantu bayicuranure,
bayivane mu bibindi byayo, maze babijanjagure.
13Mowabu izarakarira Kemoshi,
nk’uko abantu ba Israheli barakariye Beteli bizeraga.
14Mutinyuka mute kuvuga ngo «Turi intwari,
turi ingabo zavukiye urugamba»?
15Umurimbuzi wa Mowabu arazamutse ateye imigi yayo;
ab’intwari mu basore bayo ngabo baramanuka bajya mu ibagiro
— uwo ni Umwami ubivuze, ari we Uhoraho Umugaba w’ingabo!
16Mowabu iri hafi gutsiratsizwa, amakuba aje yihuta.
17Abaturanyi bayo, namwe mwese abayikunda, nimuyiririre,
mugira muti «Bishoboka bite ko igihugu gikomeye
kandi kitagira uko gisa cyaganzwa!»
18Bantu b’i Diboni, nimuve ku ikuzo ryanyu,
mwicare mu mukungugu, umurimbuzi wa Mowabu arabateye,
azasenya ibigo bikomeye byanyu.
19Bantu b’i Aroweri, nimuhaguruke mube maso.
Nimubaze abahunga n’abacitse ku icumu, muti «Habaye iki?»
20Mowabu yasenyutse none yakozwe n’ikimwaro.
Nimutere hejuru, mutabaze!
Mubitangaze muri Arunoni muti «Mowabu yarimbutse!»
21Ibihugu byo mu bisiza byaciriwe urubanza, rucirwa kandi na Holoni, Yahasi, Mefati,
22Diboni, Nebo, BetiDibilatayimu,
23Kiriyatayimu, Betigamuli, Betimewoni,
24Keriyoti na Bosora, mbese ni imigi yose y’igihugu cya Mowabu, ari iya kure ari n’iya hafi.
25Mowabu yacitse intege, nta maboko igifite — uwo ni Uhoraho ubivuze.
26Nimumusindishe kuko yihaye gusumba Uhoraho. Nguwo arigaragura mu birutsi bye, igihe cye cyo gusekwa cyageze!
27Israheli se yo ntiwayihinduye urw’amenyo? Hari ubwo se wasanze ibarirwa mu bisambo ku buryo buri gihe uyivuga uzunguza umutwe?
28Baturage ba Mowabu, nimuhunge imigi, mwihishe mu masenga!
Nimugenze nk’inuma zubaka ibyari byazo
ahantu hatagerwa, mu mwinjiro w’ubuvumo!
29Twumvise ubwirasi bwa Mowabu!
Mbega ukuntu yikuzaga, mbega agasuzuguro n’umwirato!
Mbega ubwibone n’ukwiyemera kudafashe!
30Nzi neza ko yibeshya — uwo ni Uhoraho ubivuze‐namenye amagambo yayo adafashe,
n’ibikorwa byayo bidafite ishingiro.
31Ni yo mpamvu ndirira Mowabu,
ngatabariza Mowabu yose uko yakabaye,
nkaririra abantu b’i Kiri‐Heresi.
32Wowe, muzabibu w’i Sibima,
unteye agahinda kurusha Yazeri.
Amashami yawe yageraga hakurya y’inyanja,
agafata kuri Yazeri.
None umurimbuzi yageze ku mbuto zawe, no ku musaruro wawe.
33Hehe n’ibyishimo bisesuye
mu mizabibu yo mu misozi ya Mowabu!
Nzakamya divayi mu mivure;
hehe n’ibyishimo byarangaga urwengero.
34Induru z’impuruza zivuye i Heshiboni zageze n’i Eleyale; urusaku rwazo rurumvikanira i Yahasi h’i Sowari, i Horonayimu, i Egalati‐Shelishiya, kuko n’amazi y’i Nimurimu yakamye.
35Muri Mowabu — uwo ni Uhoraho ubivuze— nzatsemba abajya ahantu hirengeye, gutura ibitambo bitwikwa, bagatwikira n’andi maturo ibigirwamana byabo.
36Ni yo mpamvu umutima wanjye uririra Mowabu, ukaririra n’abantu b’i Kiri‐Heresi, uboroga nk’imyirongi, kubera ko ubukungu bwabo bwabashizeho.
37Imitwe yose iramyoye, ubwanwa bwose burogoshe; ibiganza byose birarasaze, n’abantu bose bakenyeye ibigunira.
38Hejuru y’amazu y’i Mowabu no ku bibuga baraboroga. Mowabu ndayivunaguye, nk’igikoresho kitanshimishije — uwo ni Uhoraho ubivuze.
39Bigenze bite! Ngiyo irarimbutse, nimuboroge! Mowabu yanteye umugongo kubera isoni! Mowabu yahindutse urw’amenyo, iba n’igiterashozi mu baturanyi bayo bose.
40Uhoraho avuze atya:
Ni nka kagoma ije iguruka,
ikaramburira amababa yayo kuri Mowabu.
41Imigi yafashwe n’ibigo bikomeye birarimburwa.
Uwo munsi, umutima w’intwari za Mowabu
uzaba nk’uw’umugore uramutswe.
42Mowabu yararimbutse ntikiri umuryango,
kuko yashatse gusumba Uhoraho.
43Baturage ba Mowabu, muzazira iterabwoba,
icyobo n’umutego — uwo ni Uhoraho ubivuze.
44Uzahunga iterabwoba azagwa mu rwobo,
uvuye mu cyobo, agwe mu mutego.
Ni koko, igihe kizaza, maze Mowabu iryozwe ibyo yakoze,
— uwo ni Uhoraho ubivuze.
45Mu gacucu k’i Heshiboni hahagaze impunzi zananiwe,
ariko umuriro uturutse mu ngoro ya Sihoni,
utwitse imisaya ya Mowabu,
ndetse n’agahanga k’iyo nyoko y’inyarusaku.
46Mowabu, mbega ngo uragira ibyago!
Umuryango wa Kemoshi woretswe,
abahungu bawe bajyanywe bunyago
n’abakobwa bawe bajyanywe ari imbohe.
47Ariko mu bihe bizaza, nzasubiza Mowabu amahoro.
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Urubanza rwa Mowabu ruhagarariye aha.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.