Yeremiya 13 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yeremiya n’umukandara wa hariri

1Dore uko Uhoraho ambwiye: «Genda ugure umukandara wa hariri, maze uwukenyere, nyamara ariko wirinde kuwumesa.»

2Naguze umukandara nk’uko Uhoraho yari yabivuze, maze ndawukenyera.

3Uhoraho yongera kumbwira ati

4«Haguruka ugende ukenyeye wa mukandara waguze, maze ujye i Perati, nuhagera uzawuhishe mu isenga ry’urutare.»

5Naragiye nywuhisha i Perati, nk’uko Uhoraho yari yabintegetse.

6Hashize iminsi myinshi, Uhoraho arambwira ati «Haguruka ujye i Perati uvaneyo wa mukandara nari nagutegetse guhishayo.»

7Ubwo nagiye i Perati gushakashaka no kuvanayo wa mukandara aho nari narawuhishe. Umukandara nsanga warononekaye, nta cyo ukimaze.

8Nuko Uhoraho arambwira ati

9«Uhoraho avuze atya: Nguko uko nzahindanya ubwirasi bwa Yuda, n’ubwirasi bukabije bwa Yeruzalemu:

10uyu muryango mubi, wanze kumva amagambo yanjye, ugakomeza kunangira umutima, ukiruka inyuma y’ibigirwamana kugira ngo ubiyoboke kandi unabipfukamire. Uragahinduka nk’uwo mukandara utagifite akamaro!

11Nk’uko umuntu akenyera umukandara, nanjye nari nariziritse ku bantu ba Israheli n’aba Yuda, kugira ngo bambere umuryango, ubwamamare, ikuzo n’umutako, ariko bo banze kunyumva. Uwo ni Uhoraho ubivuze.»

Divayi y’uburakari bw’Imana

12Uzababwira iri jambo, uti «Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya: Ikibindi icyo ari cyo cyose, bacyuzuzamo divayi. Nibagusubiza bati ’N’ubundi tuzi neza ko ikibindi cyose bacyuzuzamo divayi’,

13uzababwire uti ’Uhoraho avuze atya: Abaturage bose bo muri iki gihugu, abami bakomoka kuri Dawudi bicaye ku ntebe ye, abaherezabitambo, abahanuzi n’abaturage bose ba Yeruzalemu, nzabahindura abasinzi buzuye.

14Nzabahuramo umwiryane, abagabo n’abahungu babo bose hamwe bacagagurane — Uwo ni Uhoraho ubivuze. Ari impuhwe, ari amatakirangoyi cyangwa imbabazi, ntibizambuza kubarimbura.’»

Nimutege amatwi bitaragera kure

15Nimwumve, mutege amatwi, mureke kwirarika:

Uhoraho ni we uvuze!

16Nimukuze Uhoraho Imana yanyu,

mbere y’uko aboherereza umwijima,

mbere y’uko ibirenge byanyu bitsikira

mu misozi yaguweho n’ijoro.

Mutegereje urumuri, ariko yaruhinduyemo umwijima,

arugira igicu cyijimye.

17Nimudatega amatwi, nzigunga mu mfuruka yanjye,

maze kubera ako kababaro,

amaso yanjye azengemo kandi ahongoboke amarira,

kuko ubushyo bw’Uhoraho bujyanywe bunyago!

Igihano cy’umuryango w’abahemu

18Bwira umwami n’umugabekazi uti

«Nimuce bugufi noneho!

Ikamba ryanyu ry’agatangaza

ryahanantutse ku mutwe wanyu.

19Imigi ya Negebu yafunzwe,

nta muntu n’umwe uza kuyifungura.

Yuda yose yajyanywe bunyago,

bayinyaze yose uko yakabaye.»

Yeruzalemu iterwa ishozi n’ubwomanzi bwayo

20Ubura amaso maze urebe:

baturutse mu majyaruguru!

Ubushyo bwakuragijwe buri he?

Intama zawe z’agahebuzo ziri he?

21Uzongera kuvuga iki kandi ubwo uzaba wahagurukiwe

n’abo wigeze kwitabaza bakaguhinduka?

Ni koko, uzafatwa n’ububabare,

nk’uko bufata umugore uramutswe.

22Ubwo ujye unyuzamo wibaze uti

«Ni kuki ibi bimbaho?»

Ni ukubera ubwomanzi bwawe,

butuma bazamura ingutiya yawe,

maze bakagukorera amarorerwa.

23Umwirabura ashobora se guhindura uruhu rwe,

cyangwa urusamagwe rugahindura ubwoya bwarwo?

Naho se mwebwe mumenyereye ikibi,

mushobora se gukora icyiza?

24Ngiye kubanyanyagiza nk’isa y’ubwatsi

mu muyaga wo mu butayu.

25Nguwo umugabane wawe, umunani ngukebeye

— uwo ni Uhoraho ubivuze —

wowe unyibagirwa ugahitamo kwishuka.

26Dore ngiye guterera ingutiya yawe ku mutwe wawe,

maze babone igitsina cyawe.

27Mbega ubusambanyi bwawe n’urusaku rwawe!

Mbega ubwomanzi bwawe ngo buratera ishozi!

Ku misozi no mu mirima, ndahabona imyanda yawe!

Yeruzalemu, uragowe wowe udashaka kwisukura ngo unkurikire.

Ibyo se bizahereza he?

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help