Yonasi 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yonasi arokoka

1Uhoraho ategeka ifi nini kumira Yonasi. Yonasi amara mu nda y’ifi iminsi itatu n’amajoro atatu.

2Aho yari aho mu nda y’ifi, asenga Uhoraho Imana ye, ati

3«Ubwo nari mu kaga natakiye Uhoraho maze aransubiza.

Ubwo nari ikuzimu narahamagaye, wumva ijwi ryanjye.

4Wari waranjugunye mu ndiba y’inyanja, rwagati muri zo,

maze ngotwa n’umwuzure.

Imivumba yawe yose n’ingashya byawe binyirohaho.

5Nanjye nkavuga nti ’Nciwe mu maso yawe;

nzongera kureba nte Ingoro yawe ntagatifu?’

6Amazi yaramize ngerwa mu mihogo, imihengeri irangota,

icyatsi cyo mu nyanja kinyizinguriza ku mutwe.

7Nagarukiye aho imisozi itewe inkingi,

bampeza inyuma y’ishyanga ubuziraherezo.

Nyamara ni wowe wazahuye mu rwobo ubuzima bwanjye,

Uhoraho Mana yanjye.

8Igihe nari nihebye, nta mutima nkigira,

ni bwo nibutse Uhoraho,

maze isengesho ryanjye rikugeraho

mu Ngoro yawe ntagatifu.

9Abibeshya bakiringira ibitagira shinge, nibizeyukire.

10Jyewe nzagutura igitambo, nkuririmbire ngushimira,

nzarangiza n’icyo nasezeranye.

Uhoraho ni we mukiza!»

11Uhoraho ategeka ifi, iruka Yonasi ku nkombe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help